Musanze: Itorero Fatherhood Sanctuary Ministries ryatanze ibikoresho by’isuku mu bitaro bya Ruhengeri.
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Kuri uyu wa kane tariki ya 13 kanama 2020 Fatherhood Sanctuary ministries ryashyikirije ibitaro bikuru bya Ruhengeri inkunga y’ibikoresho bisukura amazi izwi nka (Water filters ) bikazakwirakwizwa no mubigo nderabuzima byose uko ari 16 bigize akarere ka Musanze mu rwego rwo guharanira ko abaturage bakomeza kugira ubuzima bwiza.
Umuyobozi mukuru uyobora Itorero Fatherhood Sanctuary Ministry Bishop Pacifique Hakizima, yavuze ko batekereje iki gikorwa cy’urukundo bitewe n’uburyo ubuzima bukenera amazi buri gihe nanone kandi yavuze ko yigeze kurwariza muri ibi bitaro bya Ruhengeri abona bigoye ko umurwayi yabona amazi ;bityo ngo bikaba ariyo mpamvu yatumye bagira bagira icyo bakora kugira ngo abarwayi bajye babona amazi meza yo kunywa.
Yakomeje avuga ko Ijambo ry’Imana ribwira abantu gukora neza bafashanya hagati yabo
Yagize ati: “ Akenshi dukunze kwigisha abantu ibikorwa by’urukundo ;kandi ugasanga twebwe tutabikora nyamara Bibiliya ibidusaba ko tubishyira mubikorwa niyo mpamvu rero dukwiye kugira umutima mwiza dukora ibikorwa byiza”.
Umyobozi mukuru w’ibitaro bya Buhengeri ,
Dr Muhire Philibert yashimiye abakirisito b’itorero Fatherhood Sanctuary Ministries uburyo bagize iki gitekerezo cyo gufasha ibitaro bya Ruhengeri, ndetse anavuga ko Fatherhood Sanctuary ari abafatanyabikorwa b’imena.
Yagize ati: “ ibi bikoresho bije kunganira ibyo twari dusanzwe dufite ndetse bizatuma isuku yiyongera muri ibi bitaro n’ibigonderabuzima bigize aka karere ka Musanze, uko ari 16”.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko abarwayi bagiye kujya babona amazi meza kandi asukuye kuko byabagoraga guhora bajya kugura amazi yo kunywesha imiti .
Bishop Pacifique Hakizimana avuga ko azakomeza gutanga ubufasha mu birebana n’isuku n’isukura uko ubushobozi bubonetse
Umuyobozi w’ungirije wa karere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Kamanzi Axelle, yashimye imikoranire myiza Fatherhood Sanctuary Ministries ikomeje kugaragriza akarere ka Musanze ndetse avuga ko amazi meza ari isoko y’ubuzima.
Yagize ati: “ibi bikoresho bigiye gufasha akarere ka Musanze by’umwihariko , nkaba nsaba rero n’andi matorero gukomeza kugira ibikorwa by’urukundo byo gufasha bituma abaturage bagira ubuzima bwiza muri rusange”
Ibitaro bikuru bya Ruhengeri ubusanzwe byakira abarwayi baturutse mu ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba.
2,169 total views, 2 views today