Musanze: Igitabo k’irangamimerere gikozwe mu buryo bw’ ikoranabuhanga mu minsi mike kiraba gitanga serivise

 

Yanditswe na NGABOYABAHIZI Protais.

Uwitonze Innocent, Umuhuzabikorwa w’ishami rishinzwe gucunga imishinga muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, avuga ko igitabo cy’irangamimerere binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, kije gukuraho isiragira ry’umuturage, ajya gushaka ibyangombwa, ibintu abaturagr nabo bishimira.

Ikibazo k’irangamimere kuri ubu ni kimwe mu bihangayikishije bamwwe mu baturage, cyane ko umuntu agendeye mu mateka u Rwanda rwanyuzemo, hari zimwe mu nyandiko zagiye zizimira, aho ndetse bamwe basezeranye inyandiko zabo zabuze bibasaba ko inkiko zemeza koko ko baba barasezeranye, ikoranabuhanga rero rikaba rije gukemura izi ngorane zose bamwe mu banyareanda bahuraga nazo.

Uwitonze Innocent yagize ati: “ Irangamimerere ni kimwe mu bikorwa bitua igihugu kigera ku igenenamigambi ry’ejo hacyo mu iterambere,hashingiwe ku mibare ifatika, nko kubaka amashuri n’ibindi, uyu munsi rero hagendewe ku itegeko rigenga abantu n’imiryango ryavuguruwe muri  2020, ryagaragaje ko hari ibigomba gukemuka mu bijyanye n’irangamimerere, uko igihugu kigenda gikoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivise, ni ko rero igitabo k’irangamimere cyateguwe, ubu rero turimo turubaka ubushobozi bw’inzego z’ibanze kugira  ngo zizabashe gutanga serivise binyuze mu ikoranabuhanga”.

Uyu mukozi wa Miniseteri y’ubutegetsi bw’igihugu akomeza avuga iki gitabo kizatuma umuturage ahabwa serivise mu gihe gito atiriwe akubita amaguru ngo kuko ahanini ikibazo cyari icy’abantu bakuru bitapfaga koroha kugira ngo babashe kubona irangamimerere yabo nko mu basezeranye kera.

Uwitonze Innocent, Umuhuzabikorwa w’ishami rishinzwe gucunga imishinga muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Yagize ati: “ Tuje gukura umuturage mu ngendo ndende yakoraga ajya gusaba serivise, ikindi ni uko buri wese aho azaba ari hose azajya ahabona serivise ashaka binyuze mu ikoranabuhanga, kandi abibone mu gihe gito, nkaba nsaba abaturage rero gukomeza kugana izi nzego mu gihe iki gikorwa kizaba cyatangiye imirimo yacyo ”.

Mpayimana Venuste, ni umukozi ushinzwe irangamimere mu murenge wa Mukarange mu karere ka Gicumbi , avuga bahura n’ibibazo byo kuba hari ibitabo by’irangamimerere byagiye bizimira.

Yagize ati: “ Ubu dufite ikibazo cyo kuba nta bitabo by’abaturage basezeranye mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abo bose bagiye babura ibyangombwa byabo, ikindi ni uko hari bimwe mu bitabo bishobora kuba byarayobeye mu yindi mirenge igihe habaga ihererekanya bubasha mu ziko hari imwe mu mirenge yagiye ijya mu bindi bice, ubu turi gushaka inzira iyo ari yo yose ngo tubashe gukemura iki kibazo, igitabo k’ikoranabuhanga rero kije korohereza abashinzwe irangamimerere ndetse n’umuturage arajya ahabwa serivise mu buryo bwihuse kandi aho azaba ari hose”.

Abashinzwe irangamimerere bo muri Musanze, Gicumbi na Rulindo mu majyaruguru bahawe amahugurwa

Bamwe mu baturage bavuga ko bishimira iki gikorwa kuko ngo kizakemura n’amakimbirane yajyaga avuka nyuma y’uko ababyeyi bitabye Imana ku bijyanye n’izungura, nkuko Nzayisenga Adrien yabitangarije Rwandayacu.com

Yagize ati: “Kuba hagiye kubaho igitabo k’irangamimerere binyuze mu ikoranabuhanga bigiye gukemura byinshi, iyo nyandiko y’abashyingiranywe, iy’amavuko se ntibizongera kubura , kandi buriya ngeze no muri Amerika nahafatira icyangombwa cyanje, ibitabo hari ubwo wasangaga byaraboze kubera kumara igihe, ugiye kugushakiramo aho wanditse akitsamagura ibi rero bigiye kuvaho, ariko nanone icyanshimishije ni uko ibijyanye n’izungura mu gihe havutse amakimbirane nyuma y’abanyakwigendera bizajya bihita byoroha umuntu anyuze mu ikoranabuhanga, ibintu Leta yatekereje ni byiza cyane”.

Kugira ngo iyi gahunda igerweho hari guhugurwa abanditsi b’irangamimerere ku mirenge ndetse n’abakozi bo mu biro by’irangamimerere ku buryo bigenze neza  mu matariki 15 Nyakanga 2021, iki gitabo kizaba cyatangiye gukora inshingano zacyo mu gihugu hose .

 

 1,154 total views,  2 views today