Musanze: Ikoranabuhanga ryoroheje Serivise mu nzego z’ibanze

Abaturage bo mu karere ka Musanze mu mirenge inyuranye, bavuga ko  ikoranabuhanga mu nzego z’ibanze rifite  uruhare rukomeye mu guteza imbere serivisi zinoze kandi zihuta kuko ryakuyeho ikibazo cy’isiragira  kuri bo.Nko mu murenge wa Muhoza  Ubuyobozi bwawo buvugako iki gikorwa kugira ngo gitange umusaruro, babikesha kuba bafite amashanyarazi kuko ubu utugari twose tuwugize tuyafite kandi twose dukoresha ikoranabuhanga rya mudasobwa.

Abaturage bavuga ko ikoranabuhanga ryabaruhuye ingendo za hato na hato bajya gushaka serivise, kuko basigaye bazibonera ku kagari nta guta umwanya.

Sibomana Elie ni umuturage wo mu kagari ka Ruhengeri , avuga ko nta kibazo bagihura na cyo guta igihe.

Yagize ati: “ Ikoranabuhanga kuri ubu ryaratworohereje cyane kuko ubu iyo nje gutanga ubwisungane mu kwivuza, bahita babona umubare amazina yabo tubana , ubu ibijyanye n’imisoro na byo tunyura hano ku irembo , bivuze ngo igihe cyacu dusigaye tugicunga neza , kuruta mu minsi yashize umuntu yirirwaga abunganaimpapuro, njye nza ku kagari sa moya nizeye ko nibura bitewe n’abahari ndahava sa tatu”.

Mukamasabo Daphrose we avuga ko mudasobwa yoroheje ibibazo.

Yagize ati: “ Kera wakoraga ingendo ndende , ukamara nk’icyumweru ushaka serivise, ugakubita amaguru ujya ku murenge , ku karere , ubu nko muri gahunda yi guhindura ibyiciro ubu ikorerwa ku kagari mu gihe twajyaga , ku karere dukoze ingendo zo ku murenge ukamara amezi abiri utarahabwa serivise, ibi ni byiza kandi iki ni igisubizo, n’umusaruro w’imiyoborere myiza biha agaciro umwenegihugu”.

 

Abakozi bo mu tugari nabo bashimangira ko ngo kubera ibikoresho by’ikorabuhanga begerejwe,byabafashije mu mikorere yabo cyane ko  kubona amakuru akenewe byihuse nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ruhengeri Abarikumwe Isaie yabibwiye Imvaho Nshya.

Yagize ati: “  Mbere wasangaga umuyobozi w’akagari abungana impapuro n’ibitabo, ko aribyo byuzuye mu biri gusa, kugira ngo azabone idosiye y’umuturage bigasaba igihe kirekire kurui ubu rero dufite mudasobwa na 4G, kuko byose bikoreshwa n’amashanyarazi , umwirondoro w’umuturage bitewe na serivise ashaka, binyuze mu ikoranabuhanga rya mudasobwa na internet, duhita dukorera umuturage ibyo asaba ku buryo nibura mu minota itanu aba abinye ibyo yifuza, dusaba abaturage kujya bagana ubuyobozi batiganyira kuko ubu serivise ni akanyuzo”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza Manzi Jean Pierre,

Avuga ko intambwe igenda iterwa mu mitangire ya serivise, ari uko ahanini uruhare rwa mbere ari ibikorwaremezo by’amajyambere begerejwe byagizemo uruhare cyane ko ubu mu tugari  twose tugize uyu murenge turimo umuriro w’amashanyarazi .

Yagize ati : «  Muri serivise dutanga nta mashanyarazi nta kintu na kimwe twageraho,ibi rero nanone bivuze ko nta mashanyarazi, nta serivise twabasha gutanga, ubu tukaba twarahigiye ko muri buri mudugudu,amashanyarazi agera hose,ndasaba abaturage gukomeza kwegera ubuyobozi bwabo babaka serivise, kuko hari abibwira ko bigisaba inzira ndende bagakora ibuinyuranije n’amategeko nko kubaka inzu n’ibindi batagira ibya ngombwa ».

Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Muhoza  bushimangira ko mu rwego rwo gukomeza kwegereza abaturage serivisi nziza bateganya ko mu myaka ibiri iri mbere  ikoranabuhanga rizaba riri gukoreshwa muri buri mudugudu wo muri uyu murenge.

 

Ubwanditsi bukuru

 

 662 total views,  2 views today