Rwanda: Inama ngarukamwaka y’Ihuriro Nyafurika rigamije iterambere rya interineti (AfPIF) iteraniye Kigali
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Iyi nama iteraniye i Kigali ku nshuro ya11 ihuje abahagarariye ibigo bitandukanye byo kuri uyu mugabane no hirya no hino ku isi bikora bijyanye n’ikoranabuhanga no gukwirakwiza interineti birimo Meta, Google, Microsoft, Liquid Intelligent Technologies, Africa Data Centers n’ibindi. Izama imisi 3 yiga ku guteza imbere serivisi za “Internet” muri Afurika no kongera ishoramari kugira ngo irusheho kugera kuri benshi kandi bayibone ihendutse.
Bamwe mu bitabiriye iyi nama bavuga ko barimo kuhungukira byinshi nk’uko Umuyobozi Mukuru w’Ikigo (RICTA) giharanira inyungu z’abakoresha interineti mu Rwanda n’urubuga “.rw”,Ingabire Grace yabitangarije Rwandayacu.com
Yagize ati: “ Muri iyi nama twahungukiye byinshi by’ingirakamaro ku mpuguro turimo guhabwa n’amakompanyi anyuranye harimo ibirebana n’ishoramari mu ikoranabuhanga no guhanahana ubumenyi bujyanye na ryo kuko risaba ko umuntu ahora yihugura bitewe n’uko rigenda rihinduka,bityo rero birakwiye ko dukomeza kwihugura tukagendana n’ibihe uko bigenda bihinduka mu ikoranabuhanga, tujyana n’isi muri iyo gahunda”.
Michuki Mwangi ni Inzobere mu bijyanye n’ikoranabuhanga,avuga ko hakiri imbogamizi zishingiye ku kiguzi cya interineti kikiri hejuru hakiri n’urugendo mu kubaka ibikorwa remezo bya Afurika, ariko nanone ashimangira ko hari intambwe imaze guterwa.
Yagize ati: “Muri Rusange Umugabane wa Afurika, hari intambwe imaze kugerwaho, ariko nanone hakenewe impinduka ikomeye kugira ngo interineti igere mu bihugu 35 muri Afurika, binyuze mu kongera umubare w’imiyoboro mu gihugu, mu karere no ku isi, hatezwa imbere ubufatanye hagati y’abatanga serivisi za interineti, abatanga amakuru, ibigo binini by’itumanaho n’abanyapolitike,abakora itumanaho rya telefoni”.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Iradukunda Yves we asanga kuba iyi nama yabereye mu gihugu cy’u Rwanda ari amahirwe kubera ko hari amakompanyi menshi y’ishoramari mu itumanaho yitabiriye muri iyi nama bityo kuri we akaba ngo ari n’umwanya mwiza kugira ngo babashe kuganira ku buryo igiciro cya interineti cyagabanuka.
Yagize ati : “Yagize ati: “Hashize igihe kinini kirenga imyaka 20 turi muri gahunda zitandukanye kugira ngo Umunyarwanda abashe gukoresha ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi. Iyo tubirebye igiciro cya interineti cyagiye kigabanuka, ni na byo twaganiriyeho muri iyi nama, kigenda kigabanuka uko hagenda haboneka kompanyi zishora imari mu bikorwa remezo bifasha abaturage kubona interineti mu buryo bwihuse kandi hafi yabo”.
Iradukunda Yves asoza ashimangira ko kugeza ubu u Rwanda rufite intego y’uko muri 2024 serivisi zose zizaba zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, bikazagerwaho binyuze mu kongera iminara kugira ngo interineti iboneke ari nziza kurushaho.
Abitabiriye inama bose bavuga ko ari ingirakamaro (foto Rwandayacu.com).
AfPIF yashinzwe igamije gukemura ikibazo cy’uko ihererekanya ry’imiyoboro ya murandasi muri Afurika yari hanze yayo, kuri ubu muri iki gihe iri huriro ririmo kwiga ku ihererekanya rya interineti, harebwa n’imbogamizi mu bihugu binyuranye by’Afurika ku isakazwa ry’amakuru.
616 total views, 2 views today