Kirehe :Mu minsi itatu gusa muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994, hishwe abatutsi basaga ibihumbi 30

 

Yanditswe na Gasana Jean Baptiste.

INyarubuye no muri Nyabitare, ho mu karere ka Kirehe, mu minsi itatu  mu mwaka wa 1994 muri Mata, hishwe abatutsi bagera ku bihumbi 35.

Abatutsi barokotse Jenoside yabakorerwaga mu 1994, barokokeye i Nyarubuye bahisemo kwibuka ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Nyarubuye, buri wa 14 Mata buri mwaka, kuri uyu mwaka rero bakaba bibutse abagera ku bihumbi 58 bashyinguwemo.

Uru rwibutso rwa Nyarubuye rushyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside bagera ku bihumbi 58.

Muri uyu mwaka hibukwa ku nshuro ya 26, abatutsi bazize Jenoside mu 1994, hari icyorezo Covidi-19 ;ntibyashobotse ko bajya kwibukira ku rwibutso rwa Nyarubuye, ntabwo byakuyeho ko abaharokokeye, abafite ababo bahiciwe n’abanyarwanda muri rusange bibuka izo nzirakarengane.

Bamwe mu barokotse Jenoside muri Kirehe bavuga ko ngo indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal, ihanukiye muri iryo joro ryo ku wa 7 Mata 1994, bahise bahura n’akaga ngo kuko batangiye gushakisha ikitwa umututsi wese muri Kirehe.

Umwe muri bo yagize ati : « “Nyuma yuko indege y’uwari Perezida Habyarimana iguye tariki ya 7, tariki 10 Mata nibwo hatangiye kuza impunzi z’Abatutsi ziturutse muri za Komine Rutonde (Rwamagana), Kayonza, Kabarondo, Mugesera, Rukira icyo gihe mu gihugu Abatutsi bari batangiye gupfa, ariko baraje bacumbika  hano i Nyarubuye kuri Paruwasi, natwe twabashaga  kujya kubareba tukanabaha ibyo kurya, ariko ibintu byageze aho birakara.”

Imibiri ishyinguye mu rwibutso rwa Nyarubuye

Uyu warokotse akomeza avuga ko Jenoside yateguwe kandi ishyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bubi , aho ngo na Bourgmestre, Gacumbitsi Sylivestre yifatiye umupanga agatema umututsi  afatanije n’interahamwe n’abasirikare bari aba Leta ya Habyarimana bica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi  Gatolika ya Nyarubuye, ngo aratanga urugero, yongeraho ko Nyarubuye kandi hiciwe abatutsi bari baturutse mu zindi komini nka Rutonde (Rwamagana), Kayonza, Kabarondo, Mugesera, Rukira n’ahandi.

Kuri Pruwasi ya Nyarubuye  ni ho hiciwe abatutsi muri Jenoside basaga ibihumbi 30  mu gihe cy’iminsi mike

Guverineri w’intara y’iburasirazuba  Mufulukye Fred avuga ko Jenoside yakorewe abatutsi 1994 i Nyarubuye bufite umwihariko, aho abatutsi bari bahahungiye bishwe bunyamaswa nubwo nta bwicanyi buba bwiza.

Yagize ati : « Kuri Paruwasi Nyarubuye , twibuka abatutsi bahiciwe bagera ku bihumbi 58 bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi,hakaba harabereye  ubwicanyi ndengakamere, aho bicaga abantu  bunyamaswa amaraso bakayuzuza mu mivure, ubundi bakabakuramo imitima bakayirya, bakayisya, ikindi baka baramenaga urusenda mu mirambo kugira ngo niba haba harimo abagihumeka bapfe, tubibuka kuri 14 na 15 Muri Mata buri mwaka kubera ko hano kuri Paruwasi Nyarubuye   mu mazu y’abapadiri n’ababikira, tuzahora tubibuka rero”.

Abatusi biciwe kuri Paruwasi ya Nyarubuye mu 1994, uko bagera ku bihumbi 58 bishwe n’interahamwe za Rukira, n’andi makomini, abajandarume n’abasirikare ba Habyarimana.

 783 total views,  2 views today