Ibihugu byibumbiye muri G20 byabaye bisoneye umwenda ibihugu 77 kubera Koronavirusi
Yanditswe na Gasana Jean Baptiste
Ibihugu byibumbiye mu itsinda ryitwa G20; byatangaje ko bibaye bisoneye umwenda ungana na miliyari 12 ,z’amadorari ibihugu 77 bikennye ku isi, kugira ngo bibashe guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi cyugarije isi.
Iyi myenda ibi bihugu uko ari 77, byagombaga kuwishyura mu gihe cy’umwaka wa 2020,mu gihe rero byamaze gusonerwa uyu mwenda uzibifasha guhangana n’ikibazo cy’ubukungu ndetse akazifashishwa mu buvuzi bwa Korona virusi.
Ibihugu byibumbiye muri G20 byasoneye ibikennye 77 ku isi umwenda wa miliyari 12 z’amadorari.
Ibyo bihugu byabaye bisoneye ibihugu bikennye ku madeni byagombaga kuzishyura mu gihe cy’umwaka wa 2020. Ni ukugira ngo bibashe gushyira imbaraga mu bikorwa by’ubuvuzi bigamije guhashya Coronavirus no guhangana n’ingaruka z’ubukungu zizakurikira icyo cyorezo.
Ibi bihugu byagombaga kwishyura agera kuri miliyaridi 12 z’amadorali nk’uko Radio BBC yatangaje , ngo yagombaga kwishyurwa mu cy’umwaka gusa.Kuba rero G20, yabaye isoneye ibi bihugu ngo hari ingamba zindi zafashwe ko byazishyura mu myaka ya 2022 na 2024.Iyi gahunda G20 yayifashe biturutse ku busabe bw’ibi bihugu bikennye ku isi nyuma yo gutakamba kubera ibibazo bya Koronavirusi byugarije isi kandi n’iwabyo ubukungu bukaba bwifashe nabi.
2,537 total views, 4 views today