Musanze: Abakora umwuga w’uburaya bavuga ko kutaringaniza urubyaro bibabuza abakiriya

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abakora umwuga w’uburaya mu mugi wa Musanze, basanga kutaringaniza urubyaro byaba ari igihombo gikabije , kuko iyo babyaye abana benshi bituma abakiriya babo babacikaho.Ibi babwiye itangazamakuru ubwo  Umuryango Nyarwanda wo gufasha abahuye n’ibyago byo kwandura agakoko gatera Sida, harimo n’abakora umwuga w’uburaya (ANCP:Association National de Soutien aux Personnes qui vivent avec le VIH);wabahuguraga ku bijyanye no kuboneza urubyaro.

Bamwe mu baganiriye na Rwandayacu.Com bavuga ko gahunda  ibashishikariza kuringaniza urubyaro ari ingenzi cyane.

Umwe muri bo yagize ati: “ Kuboneza urubyaro kuri twe dukora umwuga w’uburaya  ni ingenzi cyane kuko bituma tutabyaragura ngo abana bakomeze kubera umutwaro Leta , kuko abo tubyara iyo babuze ibibatunga bahinduka za Mayibobo, ni bo bamwe usanga birirwa mu mihanda , ikindi njyewe nshimira uyu muryango ANCP ni uko uduhaye amasomo n’ibyiza byo kuboneza urubyaro, kuko nkatwe iyo umukiriya aje akugana agasanga ufite innyigira (Abana benshi barira buri kanya) mu rugo ahita yigendera ubwo ukaba  amafaranga urayahombye, kuboneza urubyaro ni byiuza cyane”.

Undi nawe utarashatse ko amazina ye amenyekana yavuze ko kuringaniza urubyaro kubakora umwuga w’uburaya birinda amakimbirane ku bakiriya babo.

Yagize ati: “ Buriya iyo umuntu akora umwuga w’uburaya nkatwe yaraboneje urubyaro, biba byiza cyane kuko ntashobora gupfa gutwara inda , nk’ubu hari ubwo ushobora kubonana n’umugabo mwaryoherwa agahita akuramo agakingirizo, nyuma y’andi masaha nk’ane ukaba umaze kongera kubonana n’abandi bakiriya  bane, ubwo rero niba utararinganije urubyaro ukaza gusama, ntiwamenya uwaguteye inda ni bwo usanga umugore ukora uburaya ajyana mu nkiko umugabo utaramuteye inda, numva rero twese n’abandi bakora uburaya dukwiye kuyoboka  gahunda nziza yo kuboneza urubyaro kandi ntibisaba byinshi”.

Umwe mu bagabo bagiranye imibonano n’umwe mu bagore bakora uburaya wo mu mugi wa Musanze umurenge wa Muhoza yabwiye Rwandayacu.com ko abakora uburaya bakwiye kujya babanza bakereka abakiriya babo amafishi bakoresha mu kuringaniza urubyaro, ndetse n’abagana abo bakora uwo mwuga kujya babanza bakabibaza kuko kuri we yabihuriyemo n’ingorane zikomeye.

Umukozi w’umuryango Umuryango Nyarwanda wo gufasha abahuye n’ibyago byo kwandura agakoko gatera Sida, harimo n’abakora umwuga w’uburaya (ANCP:Association National de Soutien aux Personnes qui vivent avec le VIH) Nizeyimana Jean Marie Vianney, ashimangira ko abakora umwuga w’uburaya bakwiye kuboneza urubyaro no kwirinda agakoko gatera Sida kandi bakamenya uburenganzira bwabo birinda.

Yagize ati: “ Dutanga amahugurwa ku bantu bakora uburaya, kugira ngo birinde kuba umutwaro kuri Leta babyara abo badashoboye kurera, tugenda kandi twifashisha n’abandi baterankunga dushobora kubashakira, kuko koko niba umuntu akora uburaya kandi yakira abakiriya benshi ku munsi ntuyazamenya n’uwo babyaranye, nibakoreshe agakingirizo kazabarinda agakoko gatera Sida, banaboneze urubyaro niba batagakoresheje bakoreshe ubundi buryo burimo agapira , urushinge n’ibindi, na twe rwose dusanga abakora uburaya bakwiye kuboneza urubyaro kandi byabafasha cyane,  kandi tubona bagenda babyitabirira cyane”.

Umukozi wa ANCP Nizeyimana Jean Marie Vianney asaba abakora umwuga w’uburaya gukomeza gahunda yo kuringaniza urubyaro.

Kugeza ubu mu mugi wa Musanze nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi bwa ANCP, habarwa abakora umwuga w’uburaya basaga igihumbi, ibafasha  kwihangira  umurimo aho bamaze guha imashini zidoda amatsinda asaga atanu, ndetse bagahabwa n’igishoro na ANCP.

 2,696 total views,  2 views today