Musanze:Shingiro: Nyirurugo arashinja ubuyobozi bw’umurenge kumusenyera inzu

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Nyirurugo Jean de Dieu ni umuturage wo mu  karere ka Musanze, Umurenge wa Shingiro Akagari ka Gakingo mu mudugudu wa Burengo, avuga ko Gitifu w’uyu murenge yamusenyeye inzu yari igeze mu gihe cyo gusakarwa.Inzu we avuga ko yatangiye kuyubaka ubuyobozi bwose bureba , ikindi kariya gace ngo kagenewe ubwubats

Umutangazamakuru wa Rwandayacu.com yageze ku nyubako ya Nyirurugo agira amahirwe yo kuhamusanga , yavuze ko yakorerwe akarengane n’ubuyobozi bw’umurenge wa Shingiro

Nyirurugo yagize ati: “ Natangiye kubaka inzu hano mu isambu yanjye ntangira mutwarsibo abireba, kuko nanyuze mu nzira zose zisabwa kugira ngo nubake, ngeze hagati ariko naje gukorerwa akarengane na Gitifu w’umurenge Hanyurwabake, afatanije n’umukozi w’umurenge ushinzwe ubutaka Bimenyimana ;baraza barayisenya, ndabyita akarengane kuko umurenge n’akagari baduhaye uburenganzi kandi binyuze mu nyandiko , nyuma y’aho ariko byabaye ngombwa ko badusaba gukomeza imirimo tumaze kubona ibyangombwa, twarahagaze nk’uko babidusabye, mu gihe imirimo yahagaze kuko tewasabwaga icyangobwa cyo kubaka kuko hano nimugice cyahariwe gutura nk’uko icyangombwa cy’ubutaka kibigaragaza;Gitifu we yaraje akora igikorwa cy’ubugome, arasenya, ndasaba ubuyobozi ko bwandenganura , kandi ubuyobozi ntibukwiye kureka umuyobozi ngo akomeze ibikorwa mu gihe baba bazi ko bazamusenyera kuko bitera igihombo nyirigikorwa”.

Nyirurugo avuga ko inyubako ye yari imaze kugendaho asaga miliyoni 6 (foto rwandayacu.com)

Nyirurugo akomeza avuga ko ababazwa ni uko hafi ye hari inzu zirimo kuzamuka na n’ubu ariko we ngo bakaba baramusenyeye inzu

Yagize ati: “Leta hano irimo kubakira abatishoboye hano hafi yanjye, ariko nibahari umuturage we ubashije gufasha Leta akiyubakira aho kuba kuki bamusenyera, ibi bintu ntabwo bisobanutse, bamwe barubaka ku manywa y’ihangu, zikuzura bazireba, ariko nk’iyi yanye ngo niyo baje gusenya koko, ndasaba kurenganurwa kuko njye numva n’ubwo ntari nakujuje ibyangombwa byo kubaka nari nkwiye gucibwa amande aho kunsenyera bene kariya kageni kandi nari narahagaritse imirimo yo kubaka”.

 

Bamwe mu baturage bashimangira ko kugira ngo ube wazamura inzu iyo ariyo yose bisaba kuba wahaye ubuyobozi ruswa nk’uko Tuyisingize Chadrack yabibwiye itangazamakuru

Yagize ati: “Muri uyu murenge wacu mpereye mu mudugudu ewacu ntiwazamura inyubako udatanze akantu, kuko mudugudu we ntiwamuva mu nzara, nka njye nubatse inzu y’ibyumba bibiri, ariko nabanje kumuha amafaranga kugira ngo atansenyera, ni umuco wa hano hari benshi bujuje inzu nyuma y’uyu Nyirurugo, ariko we baramuhagaritse yanga kubashyira ruswa, bituma bazinduka kuyisenya , ibi bintu mbona bikwiye guhunduka kukom udafite ruswa hano ntabwo yagira icyo yubaka cyangwa ngo yiteze imbere, yemwe n’ikiraro ndetse n’ubwiherero n’ukubanza kwishakamo amafaranga yo ngusengerera mudugudu na gitifu”.

Inzu bayishenye iri hafi gusakarwa (foto Rwandayacu.com)

Nyiraribagiza Dancile nawe ashimangira ko gusenyera bamwe mu baturage biba byatewe no kuba nta ruswa batanga

Yagize ati: “Iyi nzu imaze hano amezi ari hagati ya 3 kugera kuri 4, ejobundi nagiye kubona mbona baraje barayisenya, urabona ko igeze mu gihe cyo gusakarwa, icyo nakubwira cyo ni uko nta muyobozi muzima tugira kuko bose barya ruswa , haba mu kugucira urubanza , haba mu gushaka kubaka utabahaye akantu ntibishoboka hari iriya yo haruguru iruzuye , n’izindi nyinshi zaruzuye uretse iyi y’uyu mugabo bigirijeho nkana, njye ndasaba ko ubuyobozi butajya bukomeza gusonga umuturage ahubwo bukwiye kumwisha , tekereza ukuntu amafaranga yabuze n’iyi nzara turimo, ubuse niba yari agiye kubaka yaratse inguzanyo, ntibagiye kugurisha ibye,ndifuza ko abasenye iyi nzu babiryozwa”.

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shingiro Hanyurwabake Theoneste, avuga ko iriya nzu mu kuyisenya nta tegeko ryishwe ndetse ko nta n’akarengane kahabaye

Yagize ati: “Ni byo koko inzu ya Nyirurugo yarasenywe kubera ko yubatswe mu gice cyagenewe amashyamba , ikindi nta cyangombwa na kimwe yari afite kimwemerera kubaka , bityo rero iyo nzu ikaba ikwiye kuzahava burundu, niba koko bafite icyangombwa cyo gutura hakaba harahinduwe ko ari aho guhinga amashyamba  ntibivuze ko Nyirurugo yakubaka uko yiboneye, Nyirurugo yandikiwe n’ubuyobozi bw’akarere, nkaba nsanga rero yarashatse kwigomeka ku buyobozi, aha rero ndasaba uriya muturage kwegera ubuyobozi bukamufasha kubaka”.

Hanyurwabake Gitifu wa Shingiro avuga ko iriya nyubako azayikuraho burundu (foto rwandayacu.com ububiko).

Iyo usesenguye neza usanga umuturage atamenyeshwa igishushanyo mbonera cyane cyane ko umuturage afite icyangombwa cy’ubutaka kigaragaza  ko ubutaka bwe bwagenewe imiturire, hakaba rero hakiri bamwe mu bayobozi badasobanurira neza abaturage impinduka zimwe na zimwe muri gahunda za Leta.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier avuga ko hari aho bari barambagije hazajya ubuhumekero bw’icyanya cy’inganda batabashije kwishyurwa ingurane ndetse yavuze ko umuturage afite uburengazira ku butaka bwe mu gihe butarishyurwa.

Yagize ati: “Uyu munsi icyo twavuga kuri abo baturage ni uko abatarishyurwa ni uburengazira bwabo kuba bakoresha ubutaka bwabo icyo bashaka; numva uzajya ashaka gusana, kubaka cyangwa ikindi yakoresha ubutaka bwe yajya atugezaho ikibazo hanyuma tukamukorera ubufasha kuko nta burengagiza dufite ku butaka bwe.”

Meya wa Musanze Ramuli Janvier asanga nta mpamvu yo gufatira ubutaka bw’umuturage (foto rwandayacu.com)

Niba koko iriya nzu ya Nyirurugo yasenywe nk’uko bamwe mu baturage bavuga ko bishoka ko intandaro ari ukudatanga ruswa, abayaka bararye bari menge kuko amategeko ahana utanga ruswa n’uyihabwa, ikindi kandi abayobozi bakwiye kujya begera abaturage bakabigisha aho kubashora inzira njyabukene kuko ingeso mbi yo gusenya inzu bamwe mu bayobozi ba Musanze mu nzego zinyuranye bakunze kuyigira, mu gihe baba bashaka ruswa.

Ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Inyandiko igaragaza inzira zose Nyirurugo yanyuzemo kugira ngo yubake (foto rwandayacu.com).

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze myaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

 386 total views,  2 views today