Gakenke: Mutanda dukora isuku inshuro ebyiri mu cyumweru ku kagari.Gitifu Uwamahoro

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Akagari ka Mutanda gaherereye mu murenge wa Cyabingo, akarere ka Gakenke kakaba kari ku birometero bigera ku 12 uvuye ku muhanda Kigali –Musanze, iyo ugeze ku biro by’aka kagari, usanganirwa n’ikirare, aho urwiri rwarengeye indabyo,Gitifu w’aka kagari Uwamahoro Valencine we avuga bafite gahunda yo gukora isuku haba mu biro, mu bwiherero no hanze inshuro ebyiri mu cyumweru.

Ubwo Rwandayacu.com yageraga kuri aka kagari yasanze harangwa isuku nke maze iganiriza Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako  avuga impamvu hagaragara umwanda.

Yagize ati: “ Ni byo koko hano mwahasanze isuku nke ariko ni uko ari ku wa gatanu, iminsi dukoramo isuku hano ku kagari ni ibiri ntabwo rero byashoboka ngo ahantu hagendwa na bantu benshi, uhasange isuku, ikindi kuri ubu hari imvura nyinshi , ni yo mpamvu usanga hari ikirare kinshi, ubu rero ni ibintu tugiye guhagurukira tunoze isuku”.

Ikindi ni uko kuri santere y’ubucuruzi ya Kamatanda, na yo iri mu marembo y’aka kagari irangwamo umwanda , aho amakabari agera ku 10, afite ubwiherero bubibiri gusa, Gitifu kuri iyi ngingo avuga ko iki kibazo na cyo bagiye kugihagurukira.

Yagize ati: “ Ikibazo cy’ubwiherero hano koko ni buke cyane ukurikije uko amakabari hano angana, hari ubwiherero bubiri , aho umukiriya ushatse kujya kwiherera bamuha urufunguzo, ubu tugiye kubakangurira ko buri muntu n’akabari aba afite ubwiherero, kuko ni ibintu bigaragara ko nta bushake buri wese hano ufite akabari ubona afite”.

Aka kagari gahuriweho n’abakozi bako kimwe n’ikigo mbonezamikurire usanga katarangwaho isuku, ibintu abaturage nabo bumva ko  bitanga isura mbi kuri bo.

Nsanzimana Egide, ni umuturage wo muri Mutanda  wahinduriwe amazina kubera umutekano we avuga ngo niba ku mazu y’ubuyobozi bwite bwa Leta hakigaragara isuku nkeya bizatuma n’umuturage atumva neza ibyo asabwa n’abayobozi .

Yagize : “ Twebwe iyo tugeze ku kagari kacu tugasanga nta suku nko mu bwiherero, aho budasukurwa kandi ntibukingwe kandi na Gitifu akabukoresha , dusanga bidindiza imyimvire ku bigendanye n’isuku mu gihe igihugu cyacu kifuza ko tugira isuku hose , kugeza no mu  bitekerezo, twifuza ko ibyo abayobozi bavuga na  bo babikora, kuko tubura icyo tuvuga iyo gitifu aje kureba isuku mu giturage, agasiga aciye amande kandi ku kagari na we yahasize umwanda”.

Ubushakashatsi bugaragaza ko indwara zisaga 40% zituruka ku isuku nke , ibi rero bigasaba ko buri wese yitwararika ku isuku.

 702 total views,  2 views today