Huye:Uburwayi bukomoka ku ngaruka zo gukoresha  ibiyobyabwenge   buravurwa bugakira .Dr. Ndayisenga

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo hakorwaga ubukangurambaga  ubukangurambaga mu  kurwanya ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge Umuyobozi ushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri RBC, Dynamo Ndacyayisenga yatangaje ko indwara zikomoka ku ngaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge zivurwa zigakira.

Ikibazo cy’ingaruka zituruka mu  gukoresha ibiyobyabwenge , kuri ubu ku isi yose ni imbogamizimuri sosiyete, kuko hari abo bigira imbata ku buryo bibakururira n’uburwayibwo mu mutwe kugeza ubwo ndetse bamwe mu babikoresheje iyo batabiretse cyangwa se ngo bivuze bibaherana bakaba bakurizamo n’urupfu, kuri ubu rero mu Rwanda ho barashimangira ko ubwo bubata buterwa n’ibiyobyabwenge buvurwa bugakira.

Dr. Ndayisenga yagize ati: “Kuri ubu Leta yashizeho uburyo bwiza bwo gufasha  abantu bagizweho ingaruka n’ikoreshwa ry’ibiyobyebwenge kuva ku kigo nderabuzima kugera ku bitaro cyangwa ikigo nk’icya Huye Isange Rehabilitation Center. Turasaba abanyarwanda kudakomeza kurebera abababara ndetse n’abarembera mu ngo, ibigo dufite bitwereka ko gukira bishoboka ariko ubuzima bw’umunyarwanda ntibwangirike dufite ubuvuzi, nkaba rero nemeza rwose ko indwara zikomoka ku ngaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge zivurwa zigakira kandi burundu.”

 Dr. Ndayisenga Umuyobozi ushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri RBC

Ndayisaba yongeraho ko ibiyobyabwenge ariyo nta ndaro y’amakimbirane mu miryango, inda zitateguwe, indwara zandurira mu mibonanompuzabitsina n’ibindi, aha rero akaba ariho ahera asaba abanyarwanda bose  kubyirinda kuko ibiyobyabwenge birica.

Mu bukangurambaga bwakorewe mu kigo cyita ku bahuye n’ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge cya Huye Isange Rehabilitation Center, Umuyobozi wacyo Dr Rwagatare yemeza  ko batanga ubuvuzi bw’umwihariko kuko ngo nubwo baba barakoresheje ibiyobyabwenge buri wese avurwa ku rwego rwe agakira.

Yagize ati: “Hano dufite abaganga  b’impuguke bavura indwara zo mu mutwe, bakurikirana abarwayi  tukakagira n’abakurikirana bidasanzwe abahuye n’uburwayi batejwe no gukoresha ibiyobyabwenge.Ku geza ubu ikigo cyacu gifite ubushobozi bwo kwakira abagera kuri 90, dufite kandi serivise zigezweho zifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge”.

Dr Rwagatare yongeraho abantu bashobora gukoresha ibiyobyabwenge bimwe , ariko ubuvuzi bahabwa bukaba budashobora kuba bumwe  bugatandukana biturutse ku mpamvu nyinshi kandi haba hakenewe n’imiti itandukanye n’ abaganga banyuranye harimo (abaforomo, abaganga bavura indwara zo mu mutwe , ndetse n’abandi.

Ubukangurambaga mu kurewanya no kwirinda ibiyobyabwenge, ku rwego rw’igihugu cyabereye ahantu hanyuranye , harimo ibigo by’amashuri yisumbuye mu kigo cya Gitagata, gisorezwa muri Isange Rehabilitation center yo mu Karere ka Huye.Rwagatare Patrick uyobora Huye Isange Rehabilitation Center.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima mu Rwanda (RBC) bwo mu mwaka wa 2018 bugaragaza ko hafi abanyarwanda babiri ku ijana (2.6%) bangirijwe n’ibiyobyabwenge naho batandatu ku ijana (6%) mu banyarwanda byababase;  ibintu bituma u Rwanda rubarirwa mu bihugu byo ku isi bifite umubare munini w’abapfa bazira gukoresha ibiyobyabwenge.

Isange Center Huye.

 

 1,204 total views,  2 views today