Musanze: Abakora uburaya bavuga ko bahuriramo n’ingorane
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Bamwe mu bagore n’abakora umurimo w’uburaya bo mu karere ka Musanze bavuga ko bahuriramo n’ibibazo ndetse n’ingaruka zikomeye dore ko nabo ubwabo bivugira ko gukora uyu murimo aba ari amaburakondi aho bagira inama abakiri bato kutishora mu buraya.
Umwe mu baganiriye na Rwandayacu.com, ukorera mu mugi wa Musanze, yavuze ko n’ubwo akora umurimo w’uburaya bamwe bita kwicuruza, ngo si uko baba babyishimiye ahubwo babiterwa n’ubuzima babubi babamo ;butuma bishora mu buraya kugira ngo babone imibereho ndetse n’ubushobozi bwo gutunga abana bagenda babyara.
Yagize ati: “ Maze imyaka itanu nkora uburaya, ibi nabitewe ni uko umugabo wanjye yari amaze kunyanga, mbura uko mbigenza mpitamo kwicuruza, ni ho nkura amafaranga y’ubukode bw’inzu, no kurihira abana ishuri, ni ubwo nkora uburaya ariko nkubwiye ko mpuriramo n’ingorane zikomeye, kugukoresha imibonano mpuzabitsina ku buryo unaninirwa, gukubitwa kutakwishyura gukubitwa n’abagore watwariye abagabo kimwe no gutukwa njye nagira inama abakiri bato kwihangira umurimo aho kujya mu buraya”.
Bimwe mu bituma abakobwa bakora uburaya harimo no kuba ababyeyi babo babaha akato
Bamwe mu bakobwa bahuye no guhabwa akato n’ababyeyi be; yavuze ko yatangiye uburaya afite imyaka 18, ubu akaba amaze imyaka 11, muri uyu murimo avuga ko yatangiye uburaya abitewe no kuba yaratewe inda akiri mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, ababyeyi bamuhaye akato ahitamo kubahunga ahitamo kujya kwicuruza.
Ygize ati: “Rwose akato duhabwa n’ababyeyi ni kimwe mu bituma n’abana b’abakobwa bakora uburaya , kuko iyo umwana w’umukobwa atwaye inda, ntiyitabweho n’ababyeyi be , ahura n’ingorane zo kwishora mu buraya, urumva maze imyaka 11 mu buraya, mba njyenyine mu bukode, maze kugira abana babiri, nyamara iyo ababyeyi bamba hafi mba ntarabyaye undi, kandi ngakomeza kwiga, muri uyu murimo rero ndakubitwa, ubu hari n’ubwo bigeze kumvuna akaboko ariko ntabwo uyu murimo nawureka, kuko ni wo untunze , gusa ubwo twabonye hano umushinga ANSP+ ukaba urimo kudutoza kwihangira umurimo nizera ko uyu murimo ngiye kuwuzibukira burundu, kuko ni umwuga ushobora gushyira ubuzima mu kaga.”
Abakora umurimo w’uburaya ngo bakora ijoron ryose mubagahuriramo n’ingorane (Foto Internet).
Mu rwego rwo gufasha aba bakora umurimo w’uburaya kurinda ubuzima bwabo ndetse no kubusigasira ;Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Muhoza bwana Nirere Leopold , avuga ko bagerageza kwegera aba bakora umwuga w’uburaya kugira ngo babagire inama yo kwita ku bubuzima bwabo birinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kuko ngo iyo babarinze izo ndwara baba bakijije abantu benshi .
Ygize ati: “ Abakora umurimo w’uburaya ntabwo ari mwiza, kandi n’abawurimo hano ntabwo babayeho neza, ahubwo tubasaba kwihangira umurimo uhoraho utuma babaho mu mahoro , kuko bahuriramo n’ingaruka zikomeye harimo imitekerereze ndetse no kuba bakwandura, kuri ubu rero twe ntabwo twabatererana ahubwo turabegera tukabasaba gukomeza kwirinda bakoresha agakingirizo ku banze kuva kuri uriya murimo w’uburaya”.
Nizeyimana Jean Marie Vianney ni Umukozi w’umuryango nyarwanda wo gufasha abahuye n’ibyago byo kwandura agakoko gatera sida harimo n’aba bakora umwuga w’uburaya(ANCP+(Association National de Soutien aux Personnes qui vivant avec le VIH) avuga ko n’ubwo benshi mu bakora umurimo w’ubaraya bawishoramo bashaka amaramuko gusa ngo siyo nzira ikwiye yo gushaka imibereho ahubwo ngo murwego rwo kubafasha kubuvamo ngo abiyemeje kubureka bakishyira hamwe bahabwa inyigisho n’amahugurwa yo kubafasha kwiteza imbere ndetse bakaba n’igishoro kugirango bakore bareke uburaya bakore indi mirimo yabafasha kwibeshaho batiyandaritse
Yagize ati: “Kuri ubu tugenda dutanga amahugurwa kuri bariya bakora umurimo w’ububuraya, ku bijyanye no kwirinda agakoko gatera Sida, tubaha amafaranga yo kubafasha kwihangira umurimo, ndetse tubashakira inkunga tubigisha umwuga cyane cyane nk’ubudozi.”
Nizeyimana Jean Marie Vianney ni Umukozi w’umuryango nyarwanda wo gufasha abahuye n’ibyago byo kwandura agakoko gatera sida(ASNP+) foto Ngaboyabahizi Protais
Kugeza ubu ASNP+ ikorana n’amatsinda 5 mu karere ka Musanze y’abantu bakora umurimo w’uburaya, mu gihe mu mugi wa Musanze habarurwa abakora uburaya basaga 1000.
2,082 total views, 2 views today