Angola: Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku bibazo bya Centrafrique

 

 

Yanditswe na Rwandayacu.com

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Mata 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye Inama ya Kabiri y’umutekano y’ibihugu bigize Inama Mpuzamahanga  mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), yiga ku bibazo bya politiki n’umutekano biri muri Santarafurika (Centrafrique).

Iyi nama ije ikurikira iyaherukaga  guterana tariki ya 29 Mutarama 2021, aho Perezida Kagame yahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda Dr. Biruta Vincent.

Mbere y’uko inama itangira, Perezida Kagame yabanje guhura na Perezida w’Angola João Manuel Gonçalves Lourenço, nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezidansi y’u Rwanda.

Ibihugu bihuriye muri ICGLR birimo Angola, Repubulika y’u Burundi, Repubulika ya Centrafrique, Repubulika ya  Congo-Brazzaville, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Repubulika ya Kenya, Repubulika y’u Rwanda, Repubulika ya Sudani, Repubulika ya Sudani y’Epfo, Repubulika y’Ubumwe bwa Tanzania, Repubulika ya Uganda  na Repubulika ya Zambia.

Centrafrique nka kimwe mu bihugu by’ibinyamuryango, kuri ubu yugarijwe n’umutekano muke uterwa n’Inyeshyamba zo mu mitwe itandatu ikomeye muri icyo gihugu zihurije hamwe zikora umutwe witwa CPC uyobowe n’uwahoze ari Perezida w’icyo Gihugu François Bozizé.

Imitwe igera kuri itandatu ni yo yihuje ku ikubitiro, ikaba irimo uwa 3R/R3 (Return, Reclamation and Rehabilitation/Retour, Réclamation et Réhabilitation), Anti-Balaka, UPC (Unité pour la paix en Centrafrique), na MPC (Mouvement patriotique pour la Centrafrique).

Izo nyeshyamba zitizwa umurindi na François Bozizé, wigeze kuba Perezida akaba yarigometse ku butegetsi aho umugabi we nyamukuru ari uwo kwigarurir Igihugu, binyuze mu  guhirika Umukuru w’Igihugu uriho Faustin Archange Touadéra.

Inkuru dukesha Imvaho Nshya.

 607 total views,  2 views today