Rwanda : Ku bubasha ahabwa n’amategeko Perezida Kagame yahaye imbabazi Dr. Pierre Damien Habumuremyi

Yanditswe na Rwandayacu.com

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ,ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda nyuma y’iminsi itaragera no ku 10 urukiko rumugabanyirije igihe yagombaga gufungwa muri gereza.

Ku wa 27 Ugushyingo ni bwo Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali rwakatiye Pierre Damien Habumuremyi igifungo cy’imyaka 3 akazishyura n’ihazabu ya milioni 892 z’amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye.

Ibyaha yaregwaga bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda abereye Perezida ndetse akagiramo n’imigabane ingana na 60%, mu gihe umuhungu we afitemo 30% naho Umuyobozi wayo [Vice Chancellor] akagiramo 10%.

Nyuma yo gukatirwa, yahise ajuririra iki cyemezo ndetse umwanzuro ku bujurire bwe watangajwe ku wa Gatatu, tariki ya 29 Nzeri 2021.

Urukiko rwanzuye ko Dr Pierre Damien Habumuremyi asubikiwe igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atatu, agafungwa umwaka umwe n’amezi acyenda agatanga n’ihazabu ya Miliyoni 892 Frw.

Ibi bisobanuye ko uyu mugabo watawe muri yombi ku wa 3 Nyakanga 2020, yari amaze amezi 15 muri gereza, kuri ubu akaba ahita asohoka nyuma y’imbabazi z’Umukuru w’Igihugu.

Mu gihe azaba afunguwe, Dr Pierre Habumuremyi, asabwa kwitwararika mu gihe cy’umwaka n’amezi atatu kugira ngo igihano cye kitongerwa.

Iyo urukiko rutanze igihano gisubitse biba bivuze ko uwagihawe iyo akoze icyaha igihe yahawe kitarangiye, mu bihano bindi ahabwa hongerwaho na cya kindi atarangije.

 

Mu cyemezo cy’urukiko, Umucamanza yagumishijeho igihano Dr Pierre Damien Habumuremyi yari yarakatiwe n’Urukiko rwibanze rwa Nyarugenge cy’imyaka itatu no gutanga ihazabu ya miliyoni 892 Frw.

Yavuze ko ‘kubera uburwayi yagaragaje n’abamuhagarariye mu mategeko bakaba baraburanye basaba ko mu gihe urukiko rwabibona ukundi rwamuha igihano gisubitse.’ Yasobanuye ko Urukiko rufashe icyemezo cyo kumusubikira igihano hisunzwe ingingo z’amategeko mu ya 239 y’Igitabo cy’Amategeko ahana y’u Rwanda.

Dr. Pierre Habumuremyi yaregwaga muri dosiye imwe na Serushyana Charles wahoze ari Umucungamungo wa Christian University Of Rwanda; uyu we urukiko wakomeje kumugira umwere nk’uko urw’Ibanze rwa Nyarugenge rwabigetse.

Ni icyemezo gishingiye ku kuba ibyakozwe byose byabaye atakiri umukozi w’iyo kaminuza.

Umucamanza yavuze ko Serushyana adakwiye kubazwa ibintu byakozwe atakiri umukozi wa Kaminuza. Yashimangiye ko ikirego cy’Ubushinjacyaha n’icy’abaregera indishyi nta shingiro bifite.

Mbere y’uko Dr. Pierre Damien Habumuremyi afungwa mu kwezi kwa Gicurasi, yayoboraga Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidari n’Impeta z’Ishimwe (CHENO)

Dr. Pierre Damien Habumuremyi yabaye Ministiri w’Intebe w’u Rwanda kuva mu 2011 ageza mu 2014. Kaminuza ye yaje gufungwa mu kwezi kwa Kamena 2020 ku mpamvu zo kutubahiriza ibisabwa.

 1,685 total views,  2 views today