Kigali: Abasaga 30  bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye inzoga

Yashyizweho na rwandayacu.com

Mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda byabaye hagati ya tariki ya 14 na 18 Ukwakira, abapolisi bakorera mu Turere dutatu tw’Umujyi wa Kigali bafashe abantu 33 batwaye ibinyabiziga banyoye inzoga barengeje igipimo cya 0.8 bya alukolo.

Aba bantu beretswe itangazamakuru ku wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira, ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo.

Abatwara ibinyabiziga bagera kuri  33  i bo bafashwe basinze

Bigirimana Jean Pierre umwe mu beretswe itangazamakuru yemeye ko yari yanyoye inzoga ubwo yafatwaga atwaye imodoka.

Yagize ati: “Nafashwe ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira mfatirwa Nyabugogo, nari nanyoye amacupa abiri ya byeri. Abapolisi bansabye guhuha mu kuma kagaragaza igipimo cya 2.46 bya alukolo. Ni igihombo ku muryango wanjye nanjye ubwanjye, ntabwo nzongera kunywa inzoga ndibutware imodoka.”

Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko bariya bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi bisanzwe kandi bizahoraho, byose bigamije kurwanya ikintu cyose cyaba intandaro y’impanuka.

Yagize ati: “Polisi yagiye igaragaza abafashwe batwaye imodoka banyoye inzoga none haracyakomeza kugaragara abandi bakora ayo makosa. Ntabwo tuzahwema kurwanya abantu bafite bene iyi myifatire bakomeza gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga.”

CSP Sendahangarwa yavuze ko Polisi itabuza abantu kunywa inzoga ariko ntizemerera umuntu gutwara ikinyabiziga yanyoye inzoga.

Yakomeje akangurira abashoferi kwirinda ikintu cyose cyateza impanuka zo mu muhanda bishobora gutuma babura ubuzima.

Inkuru rwandayacu.com, ikesha Polisi y’u Rwanda

 1,254 total views,  2 views today