Musanze:Umuhanzi Daniel yahaye abana 150, ibikoresho by’ishuri n’inkweto za Bodaboda

Yanditswe na Bagabo Eliab.

Mu gikorwa cyiswe Bodaboda, Umuhanzi Tugirimana Daniel, wo mu karere ka Musanze , yahaye abana 150, inkweto zo mu bwoko bwa Bodaboda, bo mu miryango itishoboye ndetse n’abandi baba mu  mihanda, mu rwego rwo kubafasha kwishimira umwaka mushya ndetseno kubashishikariza gusubira mu mashuri.

Tugirimana Daniel, kuri ubu uzwi mu mugi wa Musanze nka Bodaboda (ni ko bamuhimbye), avuga ko umuhanzi cyangwa se urubyiruko rukwiye gukurana umutima wo gufasha, abarimu kaga ku bukene.

 

Yagize ati: “ Nyakubahwa Perezida wa Repubulika , adusaba guhera kuri bike dufite tukishakamo ibisubizo, iri ni ijambo kuri njye ryankoze ku  mutima, ni yo mpamvu mu 2017, maze kubona ko hari abana bata ishuri ,kubera kutagira icyo bambara, natekereje ko nagira icyo nkora  natabara aba bose babaho mu bukene , mpereye ku nkoko zanjye rero natangiye iki gikorwa kandi mbona kigenda neza kuko ngenda mbonamo n’abandi babishyigikiye”.

Daniel ngo azakomeza gufasha abantu bababaye

Daniel asanga urubyiruko rw’abahanzi rukwiye kugira icyop rukora rugafasha abandi.

Yagize ati: “ Njye birambaza iyo mbonye bamwe mu rubyiruko rw’abahanzi n’abandi , biroha mu biyobyabwenge bakabigura amafaranga menshi, abandi ngo nta kazi bafite na  bwo bakabikoresha kandi ayo yose batanba yakagombye nibura kuvamo ikayi y’umwana, ndabasaba ko bagira umutima ubakomanga cyane bakamenya aba bana barumuna bacu bata ishuri mu bwanjye iki ni igikotwa nzakomeza”.

Umwe mu babyeyi b’umwana wahawe ibikoresho by’ishuri n’imyambaro, Nyiramana Gaudelive avuga ko Daniel, ari umwe mu rubyiruko rufasha abana gusubira mu mashuri.

Yagize ati: “ Ndi umuntu utishoboye kuko umugabo wanjye nta kazi afite, dufite abana bane, turya duciye inshuro, ibi rero ni bimwe mu bytumye  uyu mwana wanjye ata ishuri, nkaba ahubwo nsaba ko urubyiruko rwose rwajya rutekereza nka Daniel, kuko ni benshi yasubije mu ishuri Imana ikomeze imwongerere ubushobozi, ubu umwana wanjye abonye inkweto, amakayi n’umwambaro w’ishuri, agiye kwiga neza”.

Nyiramana yishimira ko umwana we asubiye mu ishuri kubera ko ahawe ibikoresho na Daniel

Ukuriye abahanzi bo mu karere ka Musanze, Isaac Stonie, avuga ko umuhanzi Daniel, yatumye bareba kure, ku buryo ngo na  bo biteguye kumutera ingabo mu bitugu.

Yagize ati: “ Daniel  ni kunshuro ya gatatu akora iki gikorwa, nkanjye rero uhora nza muri iki gikorwa kureba uko abigenza , nkaba nkuriye abahanzi ba Musanze, nsanga ari igikorwa cy’indashyikirwa, ubu akaba ariyo mpamvu na twe twiteguye kumuha ingufu , tukajya na twe buri wese uko ashobojwe yagira uruhare muri gahunda ya Bodaboda”.

Ukuriye abahanzi mu mugi wa Musanze Stonie Isaac ngo yishimira ibikorwa bya Daniel

Kuva aho iyi gahunda yiswe Bodaboda itangiriye mu 2017, abana basaga 300, bamaze kugaruka mu ishuri, ibintu ababyeyi bishimira .

Ababyeyi bari baherekeje abana babo mu gikorwa cya Bodaboda

 

 

 838 total views,  2 views today