Musanze :Kimonyi barashimira Perezida Kagame ibyo amaze kubagezaho mu iterambere

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Kanama 2022 mu Rwanda hizihijwe umunsi w’Umuganura, aho abaturage bo mu karere ka Musanze umurenge wa Kimonyi bashimiye Perezida wa Repulika Paul Kagame ibyo amaze kubagezaho.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w’Akarere ka Musanze w’ungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere  Rucyahanampuhwe Andrew; aho yasabye abaturage gukomeza gusigasira ibyagezweho bashyira imbaraga mu guhinga kijyambere kugira ngo bongere umusaruro ukomoka ku buhinzi.

 

Nyuma yo kuganura Ku musaruro wabonetse; abaturage b’umurenge wa Kimonyi mu bizihiwe cyane ndetse bashimira Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame ibyo amaze kubagezaho , bamwe mu baganiye na Rwandayacu.com bavuze ko  bashimira cyane ubuyobozi bwiza buriho uyu munsi, kuko basigaye baryama bagasinzira.

Mukanoheli Anitha umwe mu baturage b’umurenge wa Kimonyi yagize ati” Mu by’ukuri turashimira Perezida wa Repubulika ibyo amaze kutugezaho , birimo iri terambere mubona uyu munsi , amashuri meza abana bariga ntakibazo ,mbese turagumye cyane kuri uyu munsi w’umuganura.”

Undi witwa Ruzibiza yagize ati” tugomba gusubiza amaso inyuma tukareba ibyiza twagezeho tubikesha ubuyobozi bwiza , mu buhinzi n’aho twateye imbere ariko kera umuganura washingiraga ku buhinzi ariko ubu tugomba kujya no mu bindi byinshi by’iterambere biboneka hano iwacu.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umurenge wa Kimonyi na bwo bukomeza bushimira Leta y’u Rwanda ndetse n’abaturage muri rusange banasaba ko hagomba gucika umuco wo kotsa imyaka ukunze kugaragara ndetse ahubwo bakishakamo ibisubizo bifatika.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi Mukasano Gaudence yagize ati “Imyaka igomba kuba mu kigega ikazasimburwa n’indi, nubwo hano kotsa imyaka bitahaba kuko abaturage bahinga ibijyanwa ku isoko ariko ni byiza kwizigamira, Kandi turashimira Leta yacu nziza Niyo ikora ibishoboka byose Kugira ngo tugera kuri iri terambere dufite uyu munsi.”

Rucyahama Andrew Mpuhwe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango w’umuganura nawe yashimiye Perezida wa Republika Paul Kagame , ku byo amaze Kugeza Ku gihugu ndetse n’imiyoborere myiza igaragara mu gihugu cy’u Rwanda.

Visi Meya Rucyahana yagize ati”Ibi byose byabaye hano ni bitugaragariza ikizere Umukuru w’Igihugu amaze kutwubakamo, bijyanye n’icyizere amaze kutwubakamo nk’Abanyarwanda , uyu munsi ntabwo ariwo kubabwira gahunda za Leta, iterambere, umutekano tubabwira buri munsi ahubwo uyu munsi w’Umuganura, ni umunsi wo kunezerwa, gutarama, abantu bakishima ndifuza ko twagira umwanya wo gutarama.”

Mu bindi byaranze uyu munsi w’Umuganura habayeho kurembera bamwe mu baturage b’umurenge wa Kimonyi, ndetse n’umganda rusange waranzwe no bubakira umuturage utishoboye kandi Kandi hakaba hatanzwe ubufasha bw’ibiribwa , aho batanzwe ibiro 700 by’ibishyimbo, ibiro 300 by’ibigori, hatangwa Kandi amasuka 20 na mitiweli ku baturage 100 , yavuye mu rubyiruko rw’abakorera bushake

Ibi byose byatanzwe bifite agaciro ka Milliyoni ebyiri n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (2,100,000frw) ababonye ubu bufasha bakaba bashimiye byimazeyo , ababigizemo uruhare bose.

 2,073 total views,  2 views today