Amajyaruguru: Abangirijwe ibyabo n’ibikorwaremezo bamaze imyaka isaga 5 nta ngurane

Yanditswe na  Ngendahimana Jean Pierre

Bamwe mu baturage bo  mu turere 5 tugize Intara y’Amajyaruguru ari two Akarere ka Musanze, Gakenke, Burera, Rulindo na Gicumbi ibyabo byangijwe n’ahanyujijwe umuriro w’amashanyarazi,amazi, imihanda aba baturage bavuga ko babayeho mu buzima bubi cyane ku buryo hari n’abadaheruka kubona icyo gukoza ku munwa kubera kutishyurwa kandi aho bategaga amaramuko harangirijwe n’ibi bikorwa remezo bakaba batakihakorera imyaka isaga 5 ikaba isize.

Umwe muri bo utuye mu karere ka Gicumbi,Umurenge wa Cyumba avuga ko yangirijwe byinshi harimo n’ibiti byera imbuto byamuhaga amafaranga

Yagize ati “ Nari mfite igiti cy’avoka ni cyo nari ntezeho amaramuko n’uko bazakuhanyuza umuriro w’amashanyarazi baragitema umukozi w’Ikigo Gishinzwe Ingufu  REG,aje kubarura ibyangiritse ambwira ko nzishyurwa ibihumbi ijana na mirongo irindwi 170,000 rwf none imyaka 8 irashize nsiragizwa iyo ngeze  ku biro by’akarere ka Gicumbi bavuga ko ngomba gutegereza ubu sinkibona udufaranga two kwishura mituelle guhora mu rugendo nsiragira yewe byanteye ubukene”.

N’aho undi utuye mu Karere ka Rulindo ,umurenge wa Kisaro we avuga ko yangirijwe imyaka bikamutera igihombo gikomeye cyane ko n’ubutaka bwe atakibutunze ngo akuremo ibimutunga

Yagize ati “ mu byukuri nari mfite isambu nini nari nahinzemo ibishyimbo n’uko bazakuhubaka ikigega cy’amazi,umukozi wa WASAC ajekubarura ibyangiritse ambwira ko  nzishyurwa ibihumbi maganabiri na mirongo ine 240,000rwf none imyaka 7 irashize narategereje amaso ahera mu kirere, ibishyimbo nari narahahinze byarangijwe  ndetse n’aho ikigega cyubatse sinkihahinga urumvako ari igihombo gikomeye cyane byanteje,iyo ngeze ku biro by’Akarere ni by’umurenge  bambwirako hari ibyangombwa  bibura nabizana bati hari ibindi bibura bati  uzagaruke ejo ngahozwa mu gihirahiro”.

Rutazigura Louis,Umukozi ushinzwe ingurane mu Kigo Gishinzwe Ingufu (REG ) nka  kimwe   mu bigo abafitiwe ingurane batunga agatoki ari benshi,avuga ko abari bujuje ibisabwa bishyuwe abatarabyuzuza n’abo barimo gufashwa uburyo bakwishyurwa

Yagize  ati “ mu by’ukuri ugendeye ku mafishi y’igenagaciro twakiriye muri 2022, harimo abo twishyuye  ndetse n’abatarishyuwe , mu Ntara y’Amajyaruguru twakiriye amafishi ibihumbi makumyabiri na bibiri na mirongo inane na ne (22,284) muri yo amafishi agera ku bihumbi makumyabiri na magana tanu na mirongo inane n’atanu yarishyuwe (20,585) hasigaye ibihumbi icumi na maganatandatu na mirongo cyenda n’icyenda 10,699 muri aya yasigaye  amafishi ibihumbi icumi na magana atandatu na mirongo irindwi n’umunane (10,678) niyo yakiriwe mu kwezi kwa 6 ingengo y’imari yararagiye”.

Akomeza akomeza avuga ko ibyangombwa bisabwa kugira ngo umuturage ahabwe amafaranga y’ingurane ari icyangombwa cy’ubutaka,fotokopi y’irangamuntu n’ibindi kandi iyo muri ibyo byangombwa hari ikibuzemo umuturage ntabwo ahabwa ingurane.

Rutazigura yvuga ko ngo kuri ubu hari umukozi REG washyizweho ugenda azenguruka mu gihugu hose niba hari abatarishurwa kandi azagera no mu turere twose tw’igihugu mu rwego rwo gukemura iki kibazo burundu.

Dr Kanisius Bihira,impuguke mu bukungu akaba n’umwarimu w’ubukungu muri kaminuza y’u Rwanda we avuga ko ikibazocy’abaturage badahabwa ingurane ku mitungo yabo kuri ubu mu Rwanda kigenda gifata indi sura.

Yagize ati “iki kibazo cy’abaturage batishyurwa amafaranga y’ingurane ku gihe ni ikibazo cyabaye agatereranzamba kuko hari abatinda kwishyura kandi bayafite mu by’ukuri hari n’ubwo baba bakeneye akantu cyangwa se Ruswa kugira ngo bishyurwe”.

Dr Bihira  akomeza avuga ngo niba iki kibazo kidakurikiranwe mu maguru mashya gishobora kuzagira ingaruka zirimo  ubukene ku baturage,kwigomeka n’ibindi ibishobora gutuma ubukungu bw’igihugu bumanuka  kuko abaturage baba batishimye bakaba bashobora kwigumura kuri Leta.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero  Dancille,kuri iki kibazo avuga ko gikomeye ariko hari icyo ubuyobozi bw’intara burimo gukora.

Yagize  ati “ Mu by’ukuri ni ikibazo gikomeye pe ariko ngikugikurikirana nk’Umuyobozi w’intara kugira ngo gikemuke burundu doreko hari aro ubuyobozi bw’Intara bumaze kwishuriza.

Abajijwe igihe kizakemukira burundu,Guverineri Nyirarugero asubiza ko nawe  atazi igihe kizakemukira ngo kuko we ngo nta kindi agomba gukora uretse ubuvugizi no kubigeza  ku bo bireba.

Ikibazo cy’abatuye Intara y’Amajyaruguru ibyabo byangijwe n’ahanyujijwe ibikorwa remezo birimo amazi, amashanyarazi ndetse imihanda n’ibindi hamaze igihe kirerire bamwe muri bo bataka ubukene,inzara kubura amafaranga y’ishuri ku bafite ambanyeshuri n’ibindi.

Ubusanzwe itegeko riteganya ko umuturage agomba kwishyurwa mu minsi 120,iyo minsi yarenga akazishyurwa hongeweho  5%

Ibigo     birimo    REG    na WASAC nibyo   biza ku isonga mu kugira imibare iri hejuru    y’abaturage    batarishurwa   ingurane  ikwiye.

Naho imibare    y’akarere ka Gakenke   yo    muri 2022 igaragazako abasaga 473 aribo batarishurwa amafanga y’ingurane, naho mu Karere ka Gicumbi basaga 5,400 imibare y’akarere ka Rulindo y’uy’umwaka wa 2022 igaragaza ko abatarishyurwa  basaga 140, naho imibare y’akarere ka Musanze y’imyaka 5 ishize igaragazako abaturage    batarishurwa ari 1,016, naho mu karere ka Burera ho ni   714.

 

 9,348 total views,  2 views today