Nigeria: Impamvu abagore bari kugura udukoresho tw’isuku y’abo  tubiri gusa

Yashyizweho na Rwandayacu.com

 

Agapaki karimo udukoresho umunani dukoreshwa mu kwisukura mu gihe abagore bari mu mihango;ubwako akenshi ntikaba gahagije, ariko ubu muri Nigeria agapaki karimo tubiri gusa ni bwo buryo bwo gucuruza utu dukoresho ngo abagore babashe kugura.

Kugurisha gutya utu dukoresho tw’isuku y’abagore ni ibintu “biteye agahinda”, nk’uko bivugwa n’impirimbanyi y’ubuzima bw’abagore Dr Chioma Nwakanma.

Ni yo mahitamo akomeye asigaye ku bagore bamwe ubu batakibashije kugura udukoresho tw’isuku duhagije mu mihango.

Dr Nwakanma yabwiye BBC ati: “N’igihe twabaga ari agapaki k’udukoresho umunani hari ubwo twabaga ducye, none ubu abantu bagura ishashi (irimo tubiri gusa) bagatangira gushaka iminsi ya ngombwa bazadukoreshaho.

“Amahitamo y’ikindi cyo gukoresha – nk’ibice by’imyenda – ni ibintu bidakwiriye kandi biteje akaga gakomeye ubuzima, ibiri kuba birenze ukwemera.”

Gushyira ibicuruzwa byinshi, ndetse n’ibiribwa mu mashashi arimo bicye bicye muri Nigeria birasobanura uko byagenze ku kiguzi cy’ubuzima.

Uretse udukoresho tw’isuku y’abagore, ibintu byose kuva ku biryo by’impinja kugera ku mavuta yo guteka bigurishwa mu dushashi duto abantu babasha kugura kuko ibiciro byatumbagiye.

Chika Adetoye ubu afite impungenge ko agiye kugera aho atabasha kugurira ibiryo bihagije abana be batatu.

Ati: “Mbere naguraga ibintu mu makarito bikamara igihe. Ubu natangiye kugura ibintu mu mashashi nshoboye kugura.”

Gucururiza mu mashashi byatangiye kuboneka mu mpera za 2020 ubwo amafoto yashyirwaga ku mbuga nkoranyambaga abantu batangarira ibicuruzwa batari bazi ko bigurishwa mu dushashi duto nk’inzoga ya Baileys.

BBC ntibazwa ibivuye ku zindi mbuga.

Ariko uko ibiciro bizamuka n’ibindi bicuruzwa byinshi byakomeje kugenda bifungwa n’inganda zibikora mu dushashi dutoya.

Isoko rikomeye kandi rihora ryuzuye abantu rya Oyingbo muri Lagos ni ahantu benshi bahahira, ariko ubu biragoye kubona abagura ibintu byinshi.

Umufuka w’imboga zikundwa cyane zizwi nk’ibibabi bisharira igiciro cyawo cyikubye kabiri mu mwaka umwe ushize nk’uko umucuruzi uranguza Nancy Ike yabibwiye BBC.

Yagize ti: “Ibintu birahenze birenze, abantu ntibagishobora kubigura.”

Ikindi kimenyetso ko bikomeye, ni uko ubu ushobora kugura uduce tw’ikinyamafufu kitwa yam (wagereranya n’ikijumba cyangwa iteke) mu gihe mbere wagombaga kukigura cyose.

Ubwo yarimo agura amafunguro ya Noheli mu kwezi gushize, Chioma Chukwu ni bwo yabonye neza itandukaniro.

Ati: “Umwaka ushize nagiye ku isoko mfite ama-naira 20,000 (agera ku 48,000Frw). Ubu nazanye 30,000 ariko sinagura nk’ibyo naguze ubushize.”

Gloria Joseph-Raji, inzobere mu bukungu muri Banki y’isi ishami rya Nigeria, ahuza kuzamuka kw’ibiciro n’imigambi mishya ya leta.

Mu 2015, banki nkuru yatangaje urutonde rw’ibicuruzwa 41, birimo umuceri,

margarine n’inyanya – ndetse n’indege bwite n’uduti two kwihaganyura mu menyo – bitazongera gutumizwa mu mahanga na leta.

Igitekerezo cyari ukugabanya ibitumizwa hanze ngo bateze imbere ibikorerwa mu gihugu. Kuva icyo gihe abategetsi bagiye bagura rwa rutonde, bongeraho isukari n’ingano mu kwezi kwa kane 2021.

Hakurikiyeho kubyinjiza kuri magendu, maze mu buryo bwo kuyirwanya mu 2019 Nigeria ifunga imipaka yo ku butaka iyihuza n’ibihugu bimwe bituranyi.

Gloria Joseph-Raji ati: “Uku kuzamuka kw’ibiciro tubona uyu munsi mu by’ukuri kwatangiye mu 2019 kandi aho ni nyuma yo gufunga imipaka.

“Ibyo byahagaritse urujya n’uruza rw’ibiribwa n’ibindi bicuruzwa byacaga ku mipaka bikunganira iby’imbere mu gihugu.”

‘Ubucuruzi bukeneye kongererwa ingufu’

Imipaka yongeye gufungurwa mu Ukuboza (12) 2020 ariko ibicuruzwa biracyari bicye.

Iyo abaguzi baruse ibicuruzwa bihari, imibare isanzwe y’ubukungu ivuga ko ibiciro bizamuka.

Madamu Joseph-Raji ati: “Imipaka yo ku butaka irafunguye ariko ubucuruzi buyambukiranya buracyari butoya. Bityo icyakorwa cyose ngo bwongererwe ingufu…kizafasha kugabanya ibiciro.”

Hagati aho, ibiciro biri hejuru biri kugira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Banki y’isi igereranya ko ibi byabaye vuba aha byashyize izindi miliyoni zirindwi

z’abanya-Nigeria mu bukene. Umubare wose hamwe ubu urenze miliyoni 100 – hafi kimwe cya kabiri cy’abatuye igihugu.

Kuzamuka kw’ibiciro gushobora kuba ubu kwararenze agasongero, ariko ntihazwi neza igihe bizamanukira bigasubira aho abantu bashobora guhaha ibibakwiye.

Hagati aho, amashashi afunzemo utuntu ducye ashobora kugumaho kuko abantu bari kugabanya ibyo bakoresha iwabo kugira ngo babashe kubona ibya ngombwa, kuva ku dukoresho tw’isuku y’abagore kugera ku mboga.

 

 

Inkuru dukesha BBC

 2,711 total views,  2 views today