Rubavu: Byahi na Mbugangari barishimira ko bagiye guca ukubiri n’ivumbi ryo mu muhanda

 

Yanditswe na Rwandayacu.com

Abaturiye umurenge wa Gisenyi, mu kagari ka Mbugangari ndetse no mu murenge wa Rubavu, akagari ka Byahi, bavuga ko bishimiye umuhanda wa kaburimbo barimo kubaka uzatuma bagira imibereho myiza, ndetse bakanatera imbere , ibi ngo bizatuma babasha no kwizigamira kubera ko ngo batangaga amafaranga menshi mu ngendo nko kuri moto kubera ko wari umuhanda wuzuye ibinogo.

Mukeshimana Daphrose ni umwe mu baturage baganiriye na Rwandayacu.com yagize ati: “ Uyu muhanda wacu kuba bagiye kuwushyiramo kaburimbo, iri ni ishimwe ku buyobozi bw’igihugu cyacu ndetse n’ubw’akarere kacu muri rusange, mu gihe cy’izuba hano twahoraga dukorora kubera ivumvi, ryadusangaga mu nzu, umugongo wari ugiye kuzamugara kubera kugenda dusimbagukurika mu binogo turi kuri moto, ubu rero numara kuzura n’igiciro kizagabanuka tubashe kwizigamira , mbese dutere imbere muri byose, iki gikorwa ni indashyikirwa cyane kuri twe duturiye Byahi igendwa n’ibinyabiziga byinshi”.

Ismael Munyakazi ni umucuruzi wo muri santere ya Buhuru yagize ati: “ Nkatwe ducururiza mu tubari ndetse tukagira n’amacumbi  hari bamwe banganga kuza hano kubera ko uyu muhanda ni mubi byakubitiraho n’umwijima rero wa hano bikaba ibindi bindi, ubu trero nibamara gushyiramo kaburimbo ibintu bizaba ari ubutengamare abakiriya bazaza kuko bazashyiraho n’amatara ku mihanda ubundi abakiriya bisuke”.

Imashini zatangiye gutunganya imihanda mu bice binyuranye by’umugi wa Rubavu.

Munyakazi yongeraho ko n’ubwo bari mu bihe byo kwirinda Covidi-19 barimo kunoza uburyo bazakora kugira ngo bazagere ku kigero bagenzi babo bari gucuruza muri iyi minsi bagezeho.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert , avuga ko igikorwa cyo kuba uriya muhanda uri kubakwa bigamije kuwagura ndetse no kurushaho kuwutunganya kugira ngo unogere abawukoresha.

Yagize ayti: “ Ni inshingano z’ubuyobozi kwegereza abaturage ibikorwaremezo kugira ngo barusheho kwihuta mu iterambere, uyu muhanda ni umwe mubigaragara ko wari ukenewe cyane ko n’abaturage babigaragaje mu ikusanyabitekerezo ry’igenamigambi, ni yo mpamvu natwe twahisemo ko ukorwa mu buryo bwihuse, uyu muhanda uzaba wujuje ibyangombwa bisabwa hari imiyoboro y’amazi ipfundikiye(rigoles) n’amatara yo ku mihanda”.

Ikindi abanyarubavu bishimira ni uko ikorwa ry’imihanda ryatanze imirimo

Biteganijweko imirimo yo kubaka uyu muhanda wa kaburimbo Petite Barriere-Karundo-Buhuru-stadeUmuganda,ufite uburebure bwa kirometero 5,89,uzaba wuzuye muri Mutarama 2021 utwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 6.

Akarere ka Rubavu kandi kahigiye kuba kagejeje 25% muri uyu mwaka karimo gukora indi mihanda ya kaburimbo harimo uwa Serena-Marine-Braserie ungana na km 6,2.Uwa Bralirwa-Burushya ungana 4,1, kimwe n’umuhanda ugana ku ruganda rwa Gaz Metane rwa Shema Power Lake Kivu (SPLK) wa 4,5 km iyi yose ikazuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 13 .

 

 

 1,662 total views,  2 views today