Musanze:Ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri bushimira  abanyeshuri bo kuri Wisdom  k’ubwitange bagira mu gufasha abarwayi

Yanditswe na Rwandayacu.com

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri, buvuga ko bushimira abana biga ku ishuri rya Wisdom ishami rya Musanze kubera ibikorwa byiza batojwe n’ababyeyi kimwe n’abarezi babo, bituma bita ku barwayi bo muri ibi bitaro babagenera impano zinyuranye harimo ibiribwa, imyambaro n’ibikoresho by’isuku.

Buri munyeshuri wo kuri Wisdom School yari yitwaje impano (foto Rwandayacu.com)

Ubwo abayobozi n’abanyeshuri bo kuri Wisdom School, bashyikirizaga inkunga abarwayi n’abarwaza mu bitaro bya Ruhengeri, Umukozi wabyo Hakuzimana Beatrice, yishimiye iki gikorwa.

Yagize ati: “Ibikorwa nk’ibi biba byatekerejwe n’abana, abarezi n’ababyeyi bakagiha umugisha, aba ari indashyikirwa, ibi biza byunganira ubuvuzi kuko ubuvuzi butarya ntibugire isuku ntacyo bwageraho, uyu mutima ugaragaza uburere bahabwa n’ishuri ryabo, nifuza ko buri mewana iyo ava akagera akwiye gukurana umutima uzirikana abababaye kandi uyu muco bawukuranye twazakomeza kugira u Rwanda ruzira urwango”.

Umukozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri  Hakuzimana Beatrice, yishimiye iki gikorwa.(foto Rwandayacu.com)

Umwe mu babyeyi bahawe inkunga irimo ibikoresho by’isuku n’imyambaro , yitwa Niyizabayo ashimangira ko inkunga bahabwa n’abanyeshuri bo kuri Wisdom Scool, igira icyo ibamarira mu buzima.

Yagize ati: “Nk’ubu kubona isabune hano mu bitaro ni ikintu kiba kitoroshye, umwambaro njye nakubwira ko nawuhabwaga n’abandi bo muri ibi bitaro kuri ubu rero, ibi Wisdom impaye nibura biramfasha kugira icyo nkora ntuje , kuko iyi sabune n’imyambaro yenda ayo nari kubigura ndayaguramo ibindi biribwa, aba ba bana ndetse n’abarezi babo Imana ikomeze ibubakemo ubumuntu”.

Ababyeyi bishimiye inkunga bahawe n’abana bo kuri Wisdom School (foto Rwandayacu.com)

Umwe mu bana bo kuri Wisdom School witwa  Ineza Nadia yaganiriye na Rwandayacu.com yavuze ko ababazwa no kuba we abayeho neza mu gihe hari abana ndetse n’abandi babayeho nabi.

Yagize ati: “ Twebwe iyo turi ku ishuri ndetse n’iwacu, tuba tubayeho neza, turya neza nyamara hari abana bari hafi yacu batagira icyo kwambara ntibanabone ibyo kurya, ni yo mpamvu kuri ubu iyo ababyeyi bacu baduha amafaranga tugenda twizigamira igiceri, tukagihuriza hamwe kugeza ubwo abyaye igikorwa nk’iki, ndasaba ko iki gikorwa ndetse ababyeyi bacu na  bo bazajya bagira iyi gahunda bakaza gusura abarwariye mu bitaro, wa munsi baza kudusura bakagabanya kuri ka fanta, bakayakusanya akagira igikorwa cy’urukundo”.

Abanyeshuri bo kuri Wisdom School bashyikirije  abarwaza bo mu bitaro ibikoresho binyurabnye (foto Rwandayacu.com).

Umwe mu bakozi ba Wisdom School Nduwayesu Aime, yavuze ko abanyeshuri bo ku kigo cyabo ari bo bigirira igitekerezo cyo gufasha abatishoboye, bo nk’abayobozi icyo bakora ni ukubaha umurongo babikoramo bafatanije n’ababyeyi babo.

Yagize ati: “ Ubundi umwana akwiye gukurana ubumuntu, akaba azi ibibazo byugarije igihugu cye , muri byo rero harimo n’indangagaciro zo gushaka ibisubizo, abana bo kuri Wisdom rero na  bo buri mwaka bakusanya inkunga bagasura abareayi mu bitaro bya Ruhenger, ariko by’umwihariko abana barwariye mu bitaro kimwe n’ababuze ubwishyu bw’ibitaro, twifuza ko rwose umwana arangiza ku ishuri ryacu amaze kubakwamo ubumuntu , kandi tugenda tubibona kuko usanga aribi baza kwibutsa ubuyobozi ko igihe kigeze ngo bajye gusura abana barwariye mu bitaro”.

Umukozi wa Wisdom School ushinzwe imari  Nduwayesu Aime (foto Rwandayacu.com).

Inkunga yakusanyijwe n’abanyeshuri ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo cy’amnashuri cya Wisdom, ishami rya Musanze; yifashishijwe mu gusura abana n’ ababyeyi barwariye mu bitaro bya Ruhengeri isaga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, igikorwa Wisdom School, ikora buri mwaka.

Wisdom School , kuri ubu ifite amashami, Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera, ikagira abanyeshuri basaga ibihumbi bibiri, aho afite amashuri y’inshuke, abanza n’ay’isumbuye, aho umwana amara umwaka azi kuvuga no kwandika neza indimi z’amahanga, aho bigisha igifaransa , icyongereza, ndetse n’igishinwa, gusa iki kigo ngo intego yacyo muri rusange ni uko umwana ahakura ubumenyi ngiro mu ikoranabuhanga no kwihangira umurimo.

 1,476 total views,  4 views today