Musanze:PSF yahagurukiye abatunda inzagwa bakoresheje imifuka irimo ibiribwa bagapimira mu ngo

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Ubuyobozi bw’abikorera mu karere ka Musanze (PSF) buratangaza ko mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Covid 19,bwahagurukiye ikibazo cy’abacuruza inzoga zidapfundikiye.Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’abikorera muri Musanze Turatsize Straton, ubwo yari mu gikorwa cyo kwigisha bamwe mu bikorera inzagwa bazivana aho bita Vunga, hagati y’a karere ka Musanze na Nyabihu.

Umuyobozi wa PSF Musanze yagize ati: “ Kurwanya Covid 19 ni uruhare rwa buri Munyarwanda, byagaragaye ko Covid 19 yandura mu buryo bwihuse binyuze mu kwegerana kw’abantu badahana intera,utubari rero ni bimwe mu bishobora gutuma ikwirakwira, ni muri urwo rwego rero twavumbuye amwe mu mayeri akoreshwa n’abacuruzi b’urwagwa aho baruzana  mu mifuka  y’ibiribwa bagamije gukora utubari mu ngo, mu bibaya mu mashyamba n’ahandi, turifuza ko ibi bintu bicika hagasigara inzoga zipfundikiye, kuko umuntu azigura agataha mu gihe ucuruza izidapfundikiye bimusaba kuzipima”.

Abavana inzagwa muri Vunga batwara amajerekani mu mifuka y’ibijumba (foto Ngaboyabahizi Protais).

Uyu muyobozi akomeza avuga ko abakuru b’imidugudu bakwiye gufatanya n’abakorerabushake kimwe na ba mutwarasibo kuko abacuruza inzoga bazipimiye mu mashyamba no mu bibaya byose bibera aho bayobora.

Yagize ati: “ Ba Mudugudu rwose nibadufashe bareke kuba ba ntibindeba bigishe abo bose bapimira ahadakwiye kandi no mu bihe bidakwiye, nyine bafashe ingamba zo gupimira nu mashyamba kuberako bacibwa amande y’ibihumbi ijana, ubu rero twafashe ingamba nta muntu urongera kuduca mu rihumye ngo abe yakwinjiza urwagwa akoresheje amayeri yo guhaha ibiribwa”.

Umwe mu baturage bo mu karere ka Musanze , umurenge wa Muhoza yagize ati: “ Kuba Covid 19 itagabanuka n’utubari ubu turi mu bituma ikomeza kwiganza kuko kuri ubu abantu basigaye bapimira inzagwa mu ngo zabo, bakajya mu bipangu bagakinga, abandi mu mashyamba nkanjye aho ntuye guhera sa kumi n’ebyiri ni bwo abanywi baba batangiye kugera mu mashyamba banywa, urumva iyo abantu bamaze gusinda kwirinfda biba bitagishobotse twifuza ko abakorerabushake bajya bava kuri kaburimbo bakagera no mu nsisiro kuko ni ho banywera cyane”.

Musanze mu bihe bya guma mu rugo hari bamwe bakoze utubari mu bipangu byabo (foto Ngaboyabahizi Protais).

Umwe mu batunda  inzagwa bazwi ku izina ry’abadongi yagize ati: “ Muri iyi minsi ni bwo turi kubona icyashara mbere ijerekani imwe nayikuraga Vunga ku mafaranga 1000, ariko kuri ubu ni 1500, icupa ry’urwagwa naryo ubu ryarazamutse kuko rigeze ku mafaranga 500, kandi barunywa nta kwinginga, tubyuka sa munani ku buryo nibura sa kumi tuba dutangiye kuzamuka, abo muri Vunga banyura mu ntoki tugahurira nabo mu Kinkware, yego Covid 19, tuzi ko iriho ariko nanone dukeneye amafaranga, tugenda ducengana n’abashinzwe umutekano mpaka tugeze hano  mu  Ruhengeri”.

Kuba Covid19 itaragabanya umurego ni yo mpamvu uturere tugera ku 8 n’umugi wa Kigali kuri ubu byarongereweho iminsi 5 ya guma mu rugo, ndetse bikaba bica amarenga ko utundi turere two mu gihugu dushobora kwiyongera muri gahunda ya guma mu rugo.

 

 1,644 total views,  2 views today