Nyabihu: Kubera kuvuka mu miryango ikennye abana bata ishuri bagakoreshwa imirimo ivunanye

 

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu karere ka Nyabihu, mu ntara y’iburengerazuba  haracyagaraga abana  birirwa mu mirimo ivunanaye bitewe nuko ababyeyi babo babuze ibikoresho by’ishuri nko bamwe muri aba bana babivuga.

Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira ingufu kugira ngo umwana wese w’umunyarwanda yige hari bamwe mu babyeyi bigira ntibindeba ntibite Ku burengenzira bw’umwana  kugira ngo abashe kuba yabona ibikoresho bishobora kumufasha kwiga neza bikaba bifatwa nk’ihohoterwa no kuvutswa amahirwe Ku burengenzira bw’umwana.

Simpenzwe Pascal, ni umukozi ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Nyabihu avuga ko bagiye gukora ubuvugizi n’ubufasha kugira ngo abana bakomeze kugira uburenganzira bwabo

,Aragira ati “Vuba cyane tugiye gukurikirana neza aba bana  turebe uko twabafaha kugira ngo uburenganzira bwabo  bwubahirizwe  ndetse  tubashakire ibikoresho by’ishuri basubire ku ishuri.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bagiye gukomeza ubukangurambaga umwana akitabwaho  ,nubwo habayeho ingaruka z’icyorezo cya covid-19 zatumye bamwe mu bana bata ishuri abandi bagiye bahohoterwa  cyane 1

UNICEF ikaba yarafashije Leta y’u Rwanda gukora impinduka zigaragara mu myaka yashyize ndetse igaragaza ko hashyizweho ibigo 44 byita kubahohitewe (one-stop centres)   aho bashobora kugaragariza ihohoterwa baba bakorewe ndetse bagahabawa ubujyanama bw’ihariye.

Mu bushakashatsi UNICEF yakoze ivuga ko umubare munini w’abaturage b’igihugu cy’u Rwanda ku ijanisha rya ringana na 42,9%by’abaturage bari munsi y’umwaka kugeza ku myaka 14 y’amavuko, ikindi kandi   byibuze hagiyeho  inshuti z’umuryango 3,000 , nanone Kandi kuva muri 2013 hagiyeho gahunda y’ubutabera ku bana ndetse itegeko nomero 54ryo mu mwaka wa 2011risigasira uburengazira bw’abana mu Rwanda.

N’ubwo habayeho igabanuka ry’ubukene guhera muri 2011; hirya no hino mu Rwanda haracyagaragara ubukene cyane cyane mu duce tw’icyaro bikaba bigira ingaruka ku bana zijyanye n’imirire mibi,imyigire , gukoreshwa imirimo ivunanye.

UNICEF iharanira uburenganzira bw’umwana ndestse ikita ku by’umwihariko ku bana bafite ibibazo kurusha abandi , abana bagezweho n’ibibazo by’intambara, ibiza, abari mu bukene bukabije, abakorewe ihohoterwa, abakoreshwa imirimo mibi ikoreshwa abana, n’abakorerwa ivangura, harimo abakobwa n’abafite ubumuga, abana bakomoka mu miryango ikennye, ikabafasha kubaho, gukura no kurindwa icyabagirira nabi icyaricyo cyose

Muri aka karere ka Nyabihu;  usanga hakunze kugaragara bamwe mu bana bagiye bacikiriza amashuri bitewe n’ibibazo bitandukanye byo kuvutswa uburenganzira bwabo.

Kutajya ku ishuri biviramo bamwe mu bana gukorerwa ihohoterwa ry’abantu babarera ndetse bakaba bahakura n’inda zitateg bikabuwe bibicira ubuzima.

Leta y’u Rwanda yashyizeho amategeko n’Amabwiriza atandukanye mu rwego rwo kurushaho gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana.

Itegeko  N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda;

Iteka rya Minisitiri n° 06/2010 ryo kuwa 13/07/2010 rishyiraho urutonde n’imiterere y’imirimo mibi ibujijwe ku bana, ibigo bibujijwe kubakoresha n’ingamba zo kuyikumira ;

Amabwiriza ya Minisitiri No 01/2017 yo kuwa 17/11/20I7 yerekeye gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana.

 824 total views,  2 views today