Musanze:Abanyamuryango ba ASU bafashije imiryango 15 bayiha inkunga y’ingoboka y’ibiribwa

 

Yanditswe na Uwimana Joselyine

Abanyamuryango ba ASU(Association Sportif Ubumwe) bahujwe no gukina umupira w’amaguru  baremeye bagenzi babo, babaha ibyo kurya bitandukanye mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’imibereho muri iki gihe turimo cyo kuba umuturage wese asabwa kuguma mu rugo kubera Covid-19; bityo  kobona ibyo kurya bikaba bugowe.

Ab bakaba ari abagize ikipe y’abavetera bibumbiye mu  Association Sportive Ubumwe bahaye ubufasha bw’ibiribwa bagenzi babo basanzwe babaho ari uko bakoze ibiraka, ubu imirimo yabo ikaba yarahagaze bitewe n’ingamba leta yashyizeho kugirango turwanye icyorezo cya Coronavirus.

Bamwe mu bahawe ubu bufasha bishimiye cyane kuba baratekerejweho banasabira Imigisha buri  wese wagize uruhare ngo iki gikorwa gishyirwe kigerweho bahabwe ubufasha.

Bukuru Hassan ni umwe mu bagenewe iyi nkunga avugako kuba bahawe ibiribwa;l ari ibyishimo ngo kuko kubona ibyo kurya muri iyi minsi ari ikintu kigoye cyane.

Yagize ati”Kuba bagenzi bacu badufashije tukabona icyo kurya muri ibi bihe bigoye nka twe turya ari uko twagiye mu biraka; turishimye kuko ubu tugiye gushyira imiryango yacu bateke Kandi biratumaza iminsi n’igihe kiraba kisunika wenda igihe cyo gusubira mu kazi kizaba kigeze nkuko tubyizeye”

Byari ibyishimo ku bahawe ibiribwa

Bucura Thierry nawe asanga igikorwa nk’iki ari indashyikirwa ndetse harimo na gahunda nziza yo gushaka ibisubizo mu kugira ngo buri wese abone ibyo afungura muri ibi bihe bya Koronavirusi yatumye buri wese yubahiriza gahunda ya Guma mu rugo.

Yagize ati “Nka njye ndubatse mfite umugore n’abana ariko mu byukuri ntababeshye muri ibi bihe turimo kugira ngo umuntu azabone ibitunga umuryango biragoye , kuba rero bagenzi bacu baragize igitekerezo cyo kuba bakusanya inkunga bakadufasha ni ibyo gushimirwa kandi Imana yakoze kubakoresha natwe bakadutekereza nkabagenzi bacu kurubu turashyira imiryango yacu nayo uteke buke kabiri wenda,ikindi ngashishikariza n’abandi bantu bafite ubushobozi bwo kuba bakora neza bafasha bagenzi babo ko babikora bagafasha kuko muri ibi bihe abantu barashonje”

Umuvugizi w’iri shyirahamwe ASU Ingwe Younos  avuga ko bagize iki gutekerezo ngo kuberako babonaga ko bari mu bihe bigoye Kandi abantu benshi bashonje bityo bagafata iyambere bahera kubo bakorana siporo kuko kandi ngo .ijya kurisha ihera kurugo

Yagize  ati”Kuba hari bagenzi bacu tubanamo hano baba bakubitira abana kuryama kuberako banze gusinzira bafite inzara abacu barya bagasigaza ntabwo byaba ari ubumuntu akaba ariyo mpamvu twahaye bagenzi bacu ibiribwa biguzwe n’umuceri akawunga,ifu y’igikoma n’ibindi bitandukanye ibi byose biraba bibafasha muri iyi minsi abantu batari kujya ku mirimo yabo ya buri munsi,kandi tugakomeza gukangurira n’abandi bafite uko bakorera abashonje ko nabo bagira uwo muntima wo kwita kubabaye nk’Abanyarwanda turangwe n’umuco wo gushyira hamwe ”

Abatanze inkunga basabye abayihawe kuyifata neza.

ASU (Association sportif Ubumwe) igizwe n’abanyamuryango 45, ni umuryango washinzwe mu rwego rwo guhuriza hamwe abahoze bakina umupira w’amaguru bo mu karere ka Musanze bakajya bakorana siporo, yatangiye 2005 kuri ubu bakaba bahaye imiryango 15  akawunga ibiro10, ifu y’igikoma ndetse n’umuceri n’amafaranga ibuhumbi bitanu buri wese.

 848 total views,  2 views today