Perezida Kagame na Madamu bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

 

 

Yanditswe na Editor

 

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, banenyegeza urumuri rw’icyizere mu gutangiza iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 26.

Uyu muhango wahuje abantu bake kandi uba mu gihe gito mu rwego rwo gukomeza gukumira icyorezo cya Koronavirusi gikomeje kuyogoza isi.Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku mva rusange, nyuma banenyegeza urumuri rw’icyizere.

Perezida Kagame na Madamu we benyegeshe Urumuri rw’ikizere.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda ryahise ku maradiyo na tereviziyo zinyuranye mu Rwanda,yashimangiye ko kuba uyu mwaka bitazakorwa bidashobora kubuza abanyarwanda kuzuza inshingano yo kwibuka.

Yagize ati “Ariko ibi bihe turimo bidasanzwe ntibishobora kutubuza kuzuza inshingano yo kwibuka no guha icyubahiro abo twabuze no gukomeza abarokotse. Hahindutse uburyo bwo kwibuka gusa”.

Perezida Kagame na Madamu we bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside mu kwibuka ku nshuro ya 26.

Bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, kuri iyi nshuro abaturage bazibukira mu ngo zabo babifashijwemo n’ibiganiro bizahita mu itangazamakuru: Radiyo, Televiziyo n’imbuga nkoranyambaga kandi hazakorwa ibishoboka kugira ngo ibikorwa byo kwibuka bigere no mu mahanga hakoreshejwe uburyo bw’iyakure.

Urwibutso rwa Kigali ni rwo runini mu gihugu urebye umubare w’abarushyinguyemo kuko basaga 250000 bavanywe hirya no hino muri Kigali no mu nkengero zayo n’abaroshywe mu nzuzi ariko amazi akaza kubagarura ku nkombe.Kuri ubu rero mu Rwanda hirya no hino hakaba hakomeje gushakishwa imibiri y’abazize Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

 

 655 total views,  2 views today