Rubavu: Umuntu umwe yaguye mu mpanuka y’imodoka

 

Yashyizweho na Rwandayacu.com

Daihatsu yari ipakiye inyanya ivuye mu Murenge wa Rugerera yerekeza mu Mujyi wa Gisenyi, yacitse feri igonga urukuta rw’ibitaro bya Gisenyi umwe mu bantu babiri bari bayirimo ahita yitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, yemeje aya makuru asaba abashoferi kujya bitondera aho iyi modoka yaguye kuko hakunze kubera impanuka.

Ati “Impanuka yabaye muri iki gitondo saa kumi n’ebyiri ubwo yinjiraga mu mujyi icika feri abari bayirimo umwe yitabye Imana mu gihe undi arimo kwitabwaho n’abaganga. Ndashima Polisi y’Igihugu, ishami rishinzwe gukumira inkongi kuko bahise batabara ni nabo babakuye mu modoka’’.

Aho iyi mpanuka yabereye, muri Gashyantare uyu mwaka hari ikamyo ifite Plaque yo muri Tanzania yahakoreye impanuka kuko yagonze urukuta rw’ibitaro bya Gisenyi ihitana abantu babiri.

Umuntu umwe niwe waguye muri iyi mpanuka

Inkuru rwandayacu ikesha IGIHE

 1,896 total views,  2 views today