Musanze: Muko babangamiwe n’ikorwa ry’umuhanda rigiye kubasiga mu manegeka

 

Yanditswe na:Umwanditsi wacu

Abaturage  bo  mu  tugari dutandukanye    two mu murenge wa Muko akarere ka Musanze  baturiye umuhanda urimo   gukorwa umuhanda    na VUP  baravuga ko   ikorwa  ry’uyu muhanda  ririmo kubasiga ku manegeka    aho basaba ko batabarwa  doreko ngo nta n’ingurane bahawe  ku byabo birimo kwangizwa  n’ikorwa ry’uyu  muhanda

Aba baturage baravuga ko   batarwanya ibikorwa  by’iterambere bibegerezwa  ariko ngo bahanagyikishije n’uko  ibikorwa by’uyu muhanda   unyura mu tugari dutandukanye two  muri uyu murenge  wa Muko  mu karere ka Musanze  birimo kubasiga ku manegeka  ndetse ngo bakaba batarahawe n’ingurane

Umukecuru witwa  Nyiragacondo Rachel utuye mu mudugudu wa Karwabigwi  akagari ka Cyivugiza  umurenge wa Muko  yagize ati : “ bataratangira gukora umuganda ngo bakorogoshore munsi y’rugo twanjye  aha hantu  hari hakomeye none  dore hatangiye gucika kubera ikorwa ry’uyu muhanda kuburyo inzu yanjye isigaye ku manegeka “.

Undi muturage utuye mu kagari ka Songa umurenge wa Muko  nawe yagize ati:” uyu muhanda koko turawishimiye ni iterambere ariko iyo barimo kuwukora  bagenda basatira igice cyo haruguru kuburyo nkatwe tuhatuye dusigara  mu manegaka, tukaba dusaba inzego zibishinzwe, ko zakurikirana iki mibazo tukazahabwa ingurane z’ibyacu byangijwe kuko, ubu dusigaye mu maneka, yenda tukaba twashakirwa ahandi dutura”.

Uko umuhanda bagenda bawagura bigenda bisatira inzu z’abaturage.

Murekatete Triphose  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko, akarere ka Musanze  ,   avuga  ko   ku bijyanye n’ingurane   aba baturage basaba ,ngo    babanje  kubaganiriza  bemeranya ko  ko batazasaba ingurane .

Yagize ati: “Mbere y’uko ibikorwa by’uyu muhanda  bitangira twaganiriye na bo  twemeranya ko nta ngurane  bazasaba kubera ko uyu muhanda bari bawukeneye ku kubijyanye n’abasizwe ku manegeka n’ikorwa ry’uyu muhanda Tugiye  gusura abafite iki kibazo  kugira ngo turebe koko niba bari mu manegeka  tubacumbikishirize  hanyuma ikorwa ry’umuhanda nirirangira  abo tuzabona ko ari ngombwa tububakire”

Ubusanzwe  amategeko ateganya ko mu gihe mu gace runaka hashyize ibikorwa bitandukanye   ku bw’inungu rusange   hakorwa ibarura  ry’ibishobora kwangizwa hanyuma  abatugage  bakabanza kwishyurwa  bitarenze  amezi ane  mbere y’uko ibikorwa bitangira  ,gusa  hashobora no kuba ubwumvikane  abaturage ntibasabe ingurane   gusa aba baturage  baganiriye na Rwandayacu.com; bo bavuga ko bitabayeho aho basabako inzego zibishinzwe zabikurikirana.

Umuhanda ugenda usatira ingo n’imirima y’abaturage

 

 994 total views,  2 views today