Musanze: Muko babangamiwe n’ikorwa ry’umuhanda rigiye kubasiga mu manegeka
Yanditswe na:Umwanditsi wacu
Abaturage bo mu tugari dutandukanye two mu murenge wa Muko akarere ka Musanze baturiye umuhanda urimo gukorwa umuhanda na VUP baravuga ko ikorwa ry’uyu muhanda ririmo kubasiga ku manegeka aho basaba ko batabarwa doreko ngo nta n’ingurane bahawe ku byabo birimo kwangizwa n’ikorwa ry’uyu muhanda
Aba baturage baravuga ko batarwanya ibikorwa by’iterambere bibegerezwa ariko ngo bahanagyikishije n’uko ibikorwa by’uyu muhanda unyura mu tugari dutandukanye two muri uyu murenge wa Muko mu karere ka Musanze birimo kubasiga ku manegeka ndetse ngo bakaba batarahawe n’ingurane
Umukecuru witwa Nyiragacondo Rachel utuye mu mudugudu wa Karwabigwi akagari ka Cyivugiza umurenge wa Muko yagize ati : “ bataratangira gukora umuganda ngo bakorogoshore munsi y’rugo twanjye aha hantu hari hakomeye none dore hatangiye gucika kubera ikorwa ry’uyu muhanda kuburyo inzu yanjye isigaye ku manegeka “.
Undi muturage utuye mu kagari ka Songa umurenge wa Muko nawe yagize ati:” uyu muhanda koko turawishimiye ni iterambere ariko iyo barimo kuwukora bagenda basatira igice cyo haruguru kuburyo nkatwe tuhatuye dusigara mu manegaka, tukaba dusaba inzego zibishinzwe, ko zakurikirana iki mibazo tukazahabwa ingurane z’ibyacu byangijwe kuko, ubu dusigaye mu maneka, yenda tukaba twashakirwa ahandi dutura”.
Uko umuhanda bagenda bawagura bigenda bisatira inzu z’abaturage.
Murekatete Triphose Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko, akarere ka Musanze , avuga ko ku bijyanye n’ingurane aba baturage basaba ,ngo babanje kubaganiriza bemeranya ko ko batazasaba ingurane .
Yagize ati: “Mbere y’uko ibikorwa by’uyu muhanda bitangira twaganiriye na bo twemeranya ko nta ngurane bazasaba kubera ko uyu muhanda bari bawukeneye ku kubijyanye n’abasizwe ku manegeka n’ikorwa ry’uyu muhanda Tugiye gusura abafite iki kibazo kugira ngo turebe koko niba bari mu manegeka tubacumbikishirize hanyuma ikorwa ry’umuhanda nirirangira abo tuzabona ko ari ngombwa tububakire”
Ubusanzwe amategeko ateganya ko mu gihe mu gace runaka hashyize ibikorwa bitandukanye ku bw’inungu rusange hakorwa ibarura ry’ibishobora kwangizwa hanyuma abatugage bakabanza kwishyurwa bitarenze amezi ane mbere y’uko ibikorwa bitangira ,gusa hashobora no kuba ubwumvikane abaturage ntibasabe ingurane gusa aba baturage baganiriye na Rwandayacu.com; bo bavuga ko bitabayeho aho basabako inzego zibishinzwe zabikurikirana.
Umuhanda ugenda usatira ingo n’imirima y’abaturage
994 total views, 2 views today