Rubavu : Abaturiye umugezi wa Sebeya babangamiwe n’uko ubangiriza imitungo, ukanabatwara abantu
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Abaturage bo mu mirenge itandukanye mu karere ka Rubavu bavuga ko babangamiwe n’umugezi wa sebeya ukunda kuzura mu bihe bitandukanye by’imvura maze ukarenga inkombe hanyuma ukangiza ibyabo ;bakaba basaba ko hashakwa umuti urambye wo gukumira amazi y’uyu mugezi uhora ubasenyera ukangiza n’imyaka baba barahinze ndetse ugahitana n’ubuzima bw’abantu
Umugezi wa Sebeya uwo wuzuye usatira ingo z’abaturage.
Bazimaziki Faustin ni umuturage wo mu mu murenge wa Kanama , avuga ko ko inzego zibishinzwe zagira icyo zikora mu gukumira no gushakira inzira amazi y’uyu mugezi wa Sebaya , uhora ubasenyera mu bihe bitandukanye by’imvura , kugira ngo uyu mugezi utazakomeza kwangiza ibyabo ndetse no guhitana ubuzima bw’abantu
Yagize ati : “Sebeya iyo yuzuye idusenyera amazu, igatwara imyaka twahinze bikaduteza inzara, ubwo rero murumva ko sebeya iduteje ikibazo cyane, kuko idutwara ibintu n’abantu , rwose ubuyobozi nibushake umuti urambye.”
Umugezi wa Sebeya iyo wuzuye utwara icyo uhuye na cyo cyose.
Ntagisanimana Solange wo mu murenge wa nyundo nawe ashimangira ko umugezi wa Sebeya ukwiye gushakirwa umuti urambye, kugira ngo udakomeza kubangiriza ngo kuko bibatera ubukene.
Yagize ati : “Iyo Umugezi wa Sebeya wasakaye mu mazu utuma abaturage bamwe bimuka bajya gucumbika .Dore nk’imvura iherutse kugwa yo yaje irenze kuko yangije byinshi tukaba rero duhorana impungenge aho twasaba ubuyoyozi kugira ngo iyi Sebeya bayayubakire ibikuta bikomeye ku nkombe kuburyo amazi atazongera kurenga ngo yangize ibyacu”.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert avuga ko hari umushinga batangiye wo gukumira no gushakira inzira amazi y’uyu mugezi wa Sebeya mu buryo butambye kandi buhoraho , kugira ngo uyu mugezi utazongera kwangiza ibikorwa by’abaturage
Yagize ati : “Hari umushinga twatangiye wo gushakira igisubizo kirambye amazi y’umugezi wa Sebeya ;muri uwo mushinga harimo kurwanya isuri no gutera ibiti ku misozi itandukanye ikikije umugezi wa Sebeya ikindi ni ugukora amaterasi y’indinganire ndetse no gutera imigano mu nkengero z’uyu mugezi aho bishoboka tukahubaka inkuta zikomeye zikumira amazi ,hanyuma tukanareba niba hari abaturage bagomba kwimuka tukabimura”.
Sebeya yangiza inzu z’abaturage nyuma yo kwinjira mu ngo zabo muri Rubavu
Mu minsi mike ishize ibice bitandukanye by’ihugu byibasiwe n’ibiza byatewe n’imvura yaguye ari nyinshi bihitana ubuzima bw’abantu n’ibyabo ndetse n’ibikorwa remezo byinshi birangirika .Uyu mugezi wa Sebeya nawo ukaba waruzuye bikabije kuburyo wangije imirima y’abaturage usenya n’amazu atari make . Cyakora aba baturage bavuga ko amazi y’uyu mugezi wa Sebeya aramutse ushakiwe inzira mu buryo bukomeye ngo bishobora kuzagabanya ibiza biterwa n’uyu mugezi .
1,236 total views, 2 views today