Kigali:Abagera kuri 28 Polisi ibakurikiranyeho kwimurira utubari mu ngo zabo mu gihe Covid-10 yugarije isi

 

Yanditswe na Gasana Joseph

Polisi y’igihgugu itangaza ko yataye muri yombi abaturage bagera kuri 28 bi mu mugi wa Kigali, bihaye gushing utubari mu ngo zabo ,mu gihe u Rwanda n’isi yose bari guhangana n’icyorezo Koronavirusi

Aba bose uko ari 28, barimo abagore icumi ndetse n’abagabo 18, barenze  ku mabwiriza ya Gahunda zafashwe mu aho umuturage akwiye kuguma mu rugo , amakabari amasoko n’amaduka akaba afunzwe, aba bo  ngo bahisemo kujya bapimira mu ngo zabo ni abo mu bice bya Kimironko, Kibagabaga, Kicukiro na Kinyinya.

CP John Bosco Kabera ni Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yatangaje ko aba bose bafashwe,kubera ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus, kandi kandura mu buryo bwihuse.

Yagize ati “Uko aba bantu barenze ku mabwiriza ni uko mubizi ko duhora dukangurira Abanyarwanda ko bagomba kubahiriza ibisabwa ko atari ngombwa ko umuntu azarwara Coronavirus cyangwa se ngo imuhitane aribwo azamenya ko iki ari icyorezo gikomeye. Hari aba bantu bigaragara ko aho batuye batumira bagenzi babo mu ngo bakaza bakicara bakagura inzoga bakazisangira.”

CP John Bosco Kabera akomeza agira ati: “Barimo gukora ibi mu gihe muzi ko gahunda ihari ari isaba umuntu wese kuguma mu rugo agasohoka agiye gushaka serivisi za ngombwa. Nkuko tumaze iminsi tubivuga mu itangazamakuru ni uko abo bantu barenga ku mabwiriza baracyahari, baragenda ugasanga bimuye utubari twabo bakadutwara mu ngo, aba barimo abacuruzaga inzoga cyangwa se ibindi. Ibi rwose ntibyemewe kuko birashyira abantu mu bibazo ku buryo ushobora kwandura iki cyorezo cyangwa se ukaba wakwanduza abandi niba ugifite.”

CP Kabera akomeza avuga ko gucuruza akabari noneho mu rugo ngo uretse ko nta n’ukwiye kurenga ku mabwiriza ya Leta mu gukumira Koronavirusi, kandi ko ngo biriya bintu bitemewe,ngo akaba ariyo mpamvu nyuma y’igihe kirekire abantu babwirwa, ingamba zikomeye zafashwe ubu abafashwe bagiye gufungwa kandi bakurikiranwe.

Yagize ati “Abanyarwanda turababwira ko bitemewe, kunywa inzoga si bibi ariko niba waguze inzoga yinywere iwawe ureke guhamagarira abandi ngo baze musangire. Ibi bintu by’umuco abantu bishyizemo ngo inzoga iryoha isangiwe sibyo muri iki gihe.”

Yavuze ko bagiye kurushaho gukorana n’inzego zibanze ngo barebe aho ikibazo kiri no gukomeza gufatanya n’izi nzego ngo aba bajye banakumirwa na mbere y’uko bahura.

Aba uko ari 28 bari barafunguye utubari mu ngo zabo mu gihe hari kwirindwa Koronavirusi

Umwe mu baturage bo muri Kicikiro waganiriye n’umunyamakuru wa Rwandayacu.com, Gasana Joseph,  yamubwiye ko iki ikibazo cya bamwe bakora utubari mu ngi zabo nabo ngo cyari kibarambiye.

Yagize ati: “ Ubucuruzi bw’ibinyobwa mu ngo zo muri Kicikiro byo ni ibintu byogeye , mbese ubu basigaye bafite ya gahunda yitwa Primus yo mu nsi y’igitanda bi bintu rero ni ibyo gukurukiranwa, ariko noneho ubwo Polisi yabihagurukiye, Korona igiye gucika burundu kuko sinshidikanya ko n’imibare igenga ibineka buri munsi dakomoka kuri ziriya nzioga na turiya dukabari two mu nsi y’igitanda, mu gukwirakwiza Koronavirusi”.

Kugeza ubu Rwanda imibare igaragaza ko abagera ku  147 banduye Koronavirusi mu gihe abagera kuri 76 bavuwe bagakira.

 

 

 621 total views,  2 views today