Ibyiciro by’ubudehe byahinduriwe amazina

 

Yanditswe na Rwandayacu.com

Muri Mutarama 2021, Abanyarwandani bwo bazatangira kubarizwa mu byiciro by’ubudehe bishya bizaba bifite akamaro gatandukanye n’akari kamenyerewe ko bishingirwaho mu gufasha abatishoboye. 

Kugeza ubu ibi byiciro biba birimo kunozwa neza, akamaro kabyo n’imikoreshereze yabyo byavuye ku kuba igipimo cy’abatishoboye n’abishoboye, bigirwa ibishingirwaho mu ikusanyamakuru, ibarurishamibare n’igenamigambi rya Leta y’u Rwanda rigamije iterambere rusange ry’umuturage uko agenda yiyubaka.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka, Anastase, yatangaje ko ibyiciro bishya byagizwe bitanu ndetse bihindurirwa amazina n’imisobanurirwe yabyo, mu kiganiro yatanze.

Yagize ati: “ Ntabwo ibyiciro bigenewe abagomba gufashwa na Leta, ntabwo ari ibipimo by’ubukene. ni amakuru ashingirwaho mu igenamigambi ry’Igihugu. Ni ifoto y’ubuzima bw’abaturage b’Igihugu cyacu. Bizadufasha kumenya amakuru ya ba bandi bafite intege nke babashe gutabarwa ariko n’abo bafite ubushobozi tumenye amakuru yabo.”

Prof Shyaka avuga  ko kuri ubu abaturage bishoboye bagiye kujya bagira uruhare mu kuzamura abaturanyi babo batishoboye bafatanyije na Leta.

Ibi byiciro bigiye kuvugururwa nyuma y’abaturage benshi bagiye bagaragaza ko birimo amakosa, binashimangirwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) aho bwerekanye ko 45.7 % by’abanyarwanda batishimiye ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo.

Ibyiciro byagizwe bitanu, haherewe ku bakire 

Mu gihe ibyiciro bya mbere byaheraga ku batishoboye bizamuka, ibyiciro bizatangirana n’umwaka utaha wa 2021 bizaba imbusane y’ibyari bisanzwe. Ntabwo bizaba bikigendera ku mibare kandi byarahindutse bigera kuri bitanu, aho ikibanza kizaba icy’abishoboye aho kuba icy’abatishoboye (A,B,C,D,E).

Ikiciro A: Kizaba kirimo abantu bafite ubushobozi (kijya gusa n’icya kanze cyari gisanzwe), ba bandi Abanyarwanda bita ngo ni abakire mu buryo bugaragara, bikazaba bifite amabwiriza agenderwaho mu gushyira umuntu muri iki kiciro kimwe n’ibindi.

Ikiciro B: Muri iki kiciro hazabarizwamo Abanyarwanda bishoboye: ntibatunze ibya mirenge ariko babayeho neza. Minisitiri Prof Shyaka ati: “Ibyo byiciro byombi ni byo birimo abashobora gufasha abantu, uwo mu kiciro cya A ashobora no guhanga umurimo, cyangwa agatanga indi nkunga. Uyu wa B ashobora kuba afite amasomo yatanga agafasha uwo arusha ubushobozi kwikura mu bukene.”

Ikiciro C: Ni icy’abantu baba bari mu bukene ariko batanga ikizere ko baramutse bafashijwe bahita bazamuka mu kiciro B. Ni ba bandi baba barabuze amahirwe y’ababazahura ariko bashobora gufashwa bakazamuka.

Ikiciro D: Na cyo kizaba kirimo abakene cyane, bakeneye gufashwa kugira ngo bazamuke mu kiciro kisumbuye ndetse bagere no muri B.

Ikiciro E/Ikiciro cy’umwihariko: Ni ikiciro kihariye kubera imiterere y’abakirimo. Ni Umuryango urimo abantu bakennye, bashaje cyane cyangwa bafite n’ubumuga, nta bintu bafite bishobora kubatunga. Aba bazaba bari mu maboko ya Leta ishobora kunganirwa na ba baturage bishoboye.

Abo mu Kiciro C na D bazajya basinyishwa imihigo

Kuri ubu inkunga zizajya zihabwa abatishoboye bashobora gukora, zizajya zijyana n’imihigo y’imyaka ibiri igamije kuzibyaza umusaruro, kugira ngo na bo bage babaho baharanira iterambere aho guhora bateze amaboko.

Abo mu kiciro cya E bo ntibazajya basinyishwa imihigo ariko ngo na bo bashobora kubyaza umusaruro inkunga baterwa na Leta bakaba bagera mu kiciro kisumbuye.

Gusa Minisitiri Prof. Shyaka yashimangiye ko ibyiciro by’ubudehe bitazongera gushingirwaho mu gufasha abaturage kuri serivisi zimwe na zimwe. Ati: “Hari serivisi zitazongera guhekeshwa ibyiciro by’ubudehe nka buruse. Hari serivisi zizashingira ku byiciro by’ubudehe nka  VUP, gahunda zo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato, ariko ntabwo nka buruse zizongera gutangwa hashingiwe kubyiciro by’ubudehe.”

Min. Prof Shyaka yashimangiye ko igenamigambi rihamye ridashobora kugerwaho rishingiye ku makuru apfuye, asaba abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze kuba inyangamugayo mu gutanga amakuru y’impamo azashingirwaho.

Yavuze ko amakuru mashya azajya ashyirwa ku biro by’imidugudu, umuturage wese akaba afite uburenganzira bwo kuyabona hakiri kare ndetse akaba yanayanyomoza. ariko ngo bizeye ubunyangamugayo bw’abaturage muri ibi bikorwa.

Bamwe mu baturage bishimiye imivugururirwe y’ibi byiciro ngo kuko hari hatabayemo kwibashya mu bihe byambere nk’uko Mwambutsa Philibert wo mu murenge wa Nkotsi yabibwiye Rwandayacu.Com

Yagize ati: “ Nkanjye mu kumpa ikiciro cya gatatu ubushize nta bushishozi kuko bahereye kuba ndi umuntu babona nsobanutse kubera kwiyitaho, abaturage banshyize mu cya gatatu, nta nzu ngira ndya mvuye guca inshuro kuko  ndi umufundi utatabyize umwe bita rupigapiga, ibi bintu byarangoraga cyane kuko aho najya gusaba serivise bakangora ngo ndi mu kiciro cyagatatu, ubu rero ndishimye ko bagiye kumpindurira ikiciro cy’ubudehe”.

Abaturage bishimiye ivugururwa ry’ibyiro by’ubudehe

 2,334 total views,  2 views today