Ikaragiro ry’amata  rigiye kwegurirwa rwiyemezamirimo

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Ikaragiro ry’amata(Burera Daily) rihereye  mu murenge wa Cyanika akarere ka Burera, rimaze imyaka igera kuri itatu,  rifunze imiryango kubera imicungire mibi ,  hafashwe ikemezo ko rigiye kwegurirwa rwiyemezamirimo African Solution LTD, ibintu byashimishije aborozi bo muri aka karere kubera ko rije gutanga igisubizo.

Iki kemezo bivuga ko kizatangira gushyirwa mu bikorwa muri Mata 2020, nk’uko Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, abitangaza.

Yagize ati: “Ikaragiro ry’amata rya Burera rimaze igihe kinini rifunze imiryango, ariko rigiye kongera gukora, twagiranye ibiganiro n’abikorera bo muri African Solution LTD, amasezerano yarakozwe igisigaye ni uko umuyobozi w’iyi kampani ava mu biruhuko by’ubunani agasinya kuri aya masezerano imirimo ikabona gutangira,  kandi ndizera ko muri Mata 2020 iki kibazo kizaba kimaze kubonerwa umuti urambye kandi imirimo y’iri karagiro izagenda neza kuko bizazamura agaciro  k’umusaruro w’amata,  rizajya ritunganya nibura litiro 5000 ku munsi”.

Guverineri Gatabazi ahamyako muri Mata 2020,uruganda ruzaba rwatangiye imirimo na Rwiyemezamirimo African  Solution LTD

Aborozi bo mu karere ka Burera, bavuga ko kuba iri karagiro rigiye kongera gufungura imiryango , bigiye kubakura mu bihombo baterwaga no kubura aho bagemura umukamo, nk’uko Dusingizimana Albert wo mu  murenge wa Rugarama abivuga.

Yagize ati: “Kuba iri karagiro rimaze igihe kigera ku myaka itatu rifunze imiryango ryakongera gukora ni akanyamuneza kuri twe, nibura twava mu bihombo byo kubura aho tuyagemura cyangwa hanaboneka bakaduhenda litiro ikaba 100 kandi ku ikaragiro baraduhaga 180, ibi byari ibintu byari bimaze kutuzamura, ubu rero iki ni igisubizo twiteguye gukorana neza nab a rwiyemezamirimo neza”.

Mbere uruganda rucyakira umusaruro w’abozi muri Buera ngo bari barateye imbere

Iri karagiro mu gufungura imiryango ryakiraga litiro z’amata ziri hagati ya 300 na 500, ryafunze imiryango muri 2018 ryakira litiro 1500, ryatangiye imirimo yaryo mu 2015,ryuzuye ritwaye agera kuri miliyonin700, rikaba rifite ubushobozi bwo gutunganya litiro 6000 ku munsi,ritunganya umusaruro w’amata rikoramo Foromaje, biteganyijwe ko hazatungaywa amata y’ikivuguto.

African Solution LTD, n’iy’umuturage wo muri Zimbabwe, ariko ikaba ikorera mu Rwanda mu karere ka Rwamagana, aho itunganya ibiryo by’amatungo cyane iby’inka hagamijwe kongera umukamo.

Iri karagiro ryashyizwe ho muri gahunda nziza ya Leta y’u Rwanda yiswe Uruganda iwacu.

 4,032 total views,  2 views today