Burera:Umuyobozi  wa HanoRwanda.com na HanoRwanda TV yakoze impanuka  y’igare

 

Yanditswe na Rwanda yacu.com

Umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ibitangazamakuru HanoRwanda.com na HanoRwanda Tv,Nshimiyimana Jean de Dieu, kuri uyu wa 3,Gicurasi 2020, ari mu murenge wa  Kinyababa asanzwe akorera nano aho ashinzwe amashyamba, yakoze impanuka yigare akomereka zimwe mu ngingo, ubu akaba ari kwitabwaho mu kigo nderabuzima cya Kinyababa.

Nshimiyimana avuga ko yakoze impanuka ari ku igare rya siporo aho yarenze umukingo, bikamuviramo gukomereka, amaboko , amaguru, ku mutwe n’ahandi , ariko kuri ubu avuga ko afite ikizere ko azakira.

Yagize ati: “ Ku wa 3 Gicuruzi 2020 ndi kumwe n’ubuyobozi bw’akarere mu itsinda ry’abakozi ba Burera , twari twitabiriye umuhango wo gushyingura umuturage wahuye n’ibiza akitaba Imana, mu gutaha rero kubera ko njye nari ku kagare kanjye nsanzwe nkoresha mu mirimo ya buri munsi , kubera ko n’imihanda yanyereye nagiye gufata feri nsanga narenze umukingo, ndashima Imana ko itatatwaye ubuzima bwanjye , kandi mfite ikizere ko nshobora kuzakira vuba”.

Nshimiyimana, Umuyobozi wa HanoRwanda.com na HanoRwanda Tv ngo afite iiizere ko mu minsi mike asubira ku mirimo ye(foto HanoRwanda.Com).

Nshimiyimana akomeza agira inama, abatwara amagae kujya bahora bayagenzura ikindi kandi agasaba abantu kwitwararika mu gihe babona ko hari ubunyereri, akaba akomeje gushimira abakomeje ku mwitaho ndetse na bagenzi be b’abanyamakuru bakomeje kumutera ingabo mu bitugu bamwongerera akanyabugabo, mu kumwereka ko bifatanije na we.

Yagize ati: “ Abantu benshi bakomeje kumpamagara bambaza uko merewe abenshi ni abanyamakuru , abandi ni inshuti , iki ni ikimenyetso kigaragaza ko ubushuti ari ingenzi, nifuza ko hakomeza kubahio ubufatanye mu bavandimwe, ikindi ni uko gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ari ingirakamaro , kuko iyo bitaba ibyo nari kuzatanga amafaranga menshi ku ivuriro”.

Twahirwa Theoneste ni umuforomo uri kwita ku buzima bwa Nshimiyimana , yavuze ko ameze neza.

Yagize ati: “ Ni byi koko Nshimiyimana yakoze impanuka yigare, yageze hano avirirana , ariko nk’abaganga twagerageje uko dushoboye kose turamutabara ubu ameze neza , kandi twizera ko azakira vuba, inama nagira abatwara ibinyabiziga muri iki gihe ni ugukomeza kwitwararika kuko hari ubunyereri bwinshi cyane nko muri Burera haba ubutaka bw’ibumba”.

Nshimiyimana atanga ikizere ko mu minsi mike araba yasubiye ku mirimo ye, akaba asaba abantu bose gukomeza kumusengera ndetse no kutagira ubwoba, ngo kuko byose biri mu maboko y’Imana.

 1,482 total views,  2 views today