Burera:Abaturage barashima Urwego rw’Umuvunyi rubegera mu rwego rwo kubakemurira ibibazo

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Guhera ku wa 6 kugera ku wa 10 Gashyantare 2023, Urwego rw’Umuvunyi ruzakora  ubukangurambaga mu rwego rwo  gukumira no kurwanya akarengane na ruswa mu mirenge 17 igize akarere ka Burera, igikorwa abaturage n’abayobozi bo muri aka karere bishimira.

Ubwo Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera n’Inzego z’umutekano bakiraga ibibazo by’Abaturage ku biro by’Umurenge wa Rusarabuye muri gahunda y’Urwego rw’Umuvunyi yo gusura Abaturage hagamijwe kwakira no gukemura ibibazo byabo, abaturage bagaragaje ko bishimiye urugendo rw’umuvunyi mu karere ka Burera.

Nyirabandushya  wo mu kagari ka Kabona , Umurenge wa Rusarabuye , yishimira uburyo Urwego rw’umuvubyi rukemura ibibazo by’abaturage

Yagize ati: “Njyewe mfite imyaka 64, ntabwo nzi amategeko, maze imyaka myinshi nsiragira mu rubanza  aho umugabo wanjye yari yarabyaye umwana hanze, nkomeza gutsimbarara nihakana uwo mwana kandi umugabo wanjye amwemera , nagiye mu bunzi njya mu nkiko, hose ntsindwa, ntabwo nabyemeraga ni ukuri, ariko nyuma yo kuganirizwa n’urwego rw’umuvunyi nsanze narataye igihe ,kandi byantuye mu gihombo kuko nagurishije n’akarima kagombaga kuntunga, ndasaba ko abayobozi bajya batwigisha amategeko bakatwegera rwose , cyane cyane MAJ, ubu rero ndashimira umuvunyi mukuru”

Nyirabandushya yishimiye uburyo Umuvunyi yakemuye  ikibazo cye n’uburyo yasobanukiwe amategeko(foto rwandayacu.com)

Nsengiyumva Theodomir, wo mu kagari ka Ruhanga Umurenge wa Rusarabuye nawe ashimangira ko urwego rw’umuvunyi ari indashyikirwa mu kwigisha no gusobanurira umuturage amategeko

Yagize ati: “Njye nari mfite ikibazo cy’irangamimerere, aho umugore wanjye twaguye gusezerana ngasanga muri sisiteme ya NIDA baranditsemo ko yasezeranye, kandi njye nzi ko namushatse ari umukobwa, banyijejeko bagiye gukora na NIDA bakampa ibyangombwa ko njye nawe turi ingaragu , badufasha gutanga ikirego mu rukiko kigakemurwa mu buryo bwihuse n’abana banjye ubu ntibapfa kubina irangamuntu, nizeyeko ubwo umuvunyi iki kibazo akinjiyemo noneho uyu mwaka nshobora gusezerana”.

Nsengiyumva Theodomir , ni umwe mubifuzaga ko Umuvunyi yamenya ikibazo cye (foto rwandayacu.com)

Umuyobozi w’akarere ka Burera  Uwanyirigira Chantal, nawe ashima urwego rw’Umuvunyi ruza kubunganira mu gukemura ibibazo by’abaturage

Yagize ati: “Kuba urwego rw’Umuvunyi ruza kutwunganira mu gukemura ibibazo by’abaturage , mu by’ukuri tumenya ibibazo byinshi by’abaturage, ikindi kandi hari ubwo dukemura ibibazo by’abaturage ntibanyurwe, ariko umuvunyi yaza akadufasha kubigisha usanga na  bo banyuzwe, ikindi ni uko baza kutwunganira badufasha kugabanya umubare w’ibibazo by’abaturage tuba dufite, mbese basiga ibibazi babicyashe bakabikemura ibindi bakabiha umurongo, ibibazi bikunze kuboneka mnuri aka karere ni ibibazo by’ingurane,  imitungo, amakimbirane yo mu ngo n’ubuharike, turakomeza rero kwegera umuturage tugendeye no ku nama uru rwego rw’Umuvunyi rwaduhaye”.

Umuyobozi w’akarere ka Burera  Uwanyirigira Chantal,ashimira Urwego rw’umuvunyi umusanzu rutanga mu gukemura ibibazo by’abaturage (foto rwandayacu.com)

Urwego rw’umuvunyi na rwo rusaba abaturage kwirinda kwishora mu manza ahubwo baharanire ko ibibazo byabo bikemuka mu buryo bw’ubwumvikane, nk’uko Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda Nirere Madeleine yabitangarije rwandayacu.com

Yagize ati: “ Ndasaba abayobozi kujya bumvikanisha abaturage kuruta ko babohereza mu nkiko, kuko bitwara amafaranga menshi n’igihe, abaturage n’abo basabwa kwirinda amakimbirane yo mu ngo kimwe n’abagabo bagifite umuco wo gushaka abagore benshi kuko babyara abana benshi na  bo bikabakururira amakimbirane kubera imibereho mibi, kubana badasezeranye na byo bikurura amakimbirane, turasaba abaturage gutanga amakuru ku bijyanye na ruswa,ikindi ni uko umuntu atabura gushimira aba baturage kuko  usanga babaza ibibazo biganisha ku iterambere, aho bakubwira ko bifuza  amazi, amashanyarazi, imihanda n’ibindi ni abaturage rero bakwiye gushimwa, ibikorwa by’ubukangurambaga mu kurwanya ruswa n’akarengane tuzabikomeza no mu gihugu hose kandi buri gihe”.

Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda Nirere Madeleine, asaba abaturage gutanga amakuru kuri ruswa(foto rwandayacu.com)

Umuvunyi mukuru avuga ko ibibazo biri mu karere ka Burera biri no mu tundi turere, gusa akavuga ko hari bamwe mu baturage baba baraburanye imanza kera muri za 1980, bakaba baraburanye uko ubuyobozi busimburana ariko umuturage agakomeza agatsimbara, akaba asanga umuturage akwiye kwemera imikirize aho guhora mu manza.

Akarere ka Burera kuri ubu hagaragara ibibazo bijyanye n’ingurane nk’ahanyujijwe imihanda, imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi, ibibazo bishingiye ku mitungo, amakimbirane yo mu miryango ndetse n’ubuharike.

Biteganijwe ko muri uyu mwaka Urwego rw’Umuvunyi ruzakora ubukangurambaga kuri ruswa n’akarengane mu baturage, mu turere 10, kuko utugera kuri 20 twarangije gukorerwamo ubu hukangurambaga.

 670 total views,  4 views today