Rubavu: Muhawenimana Polisi yamufatanye amadorali asaga 3000 y’amiganano

Yanditswe na Rwandayacu.com
Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi, itangaza ko nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage yafashe Muhawenimana Claire w’imyaka 26 afatanwe inoti z’ijana 37 z’amadorari y’Amerika y’amahimbano, angana n’amafaranga y’u Rwanda miriyoni 3 ibihumbi bisaga 602.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko bamwe mu baturage bari bazi Muhawenimana nibo batanze amakuru ko afite ayo madorari, atabwa muri yombi ku wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2020.
Yagize ati “Abaturage bari basanzwe bazi Muhawenimana ni bo bamubonanye ayo madorari y’amahimbano. Bamaze kuyamubonana bahise batanga amakuru kuri Polisi arafatwa.”
CIP Karekezi akomeza avuga ko Muhawenimana amaze gufatwa yavuze abandi bantu babiri bafatanya muri ibyo bikorwa ndetse bashobora kuba ari bo bafite akamashini gakora ayo madorari.
Ati: “Usibye ziriya noti 37 z’ijana yafatanwe, yari anafite impapuro 44 bifashisha bahimba ariya madorari. Yavuze abandi bantu babiri bafatanya muri ibyo bikorwa, baracyarimo gushakishwa.”

Muhawenimana Claire yahise atangaza abo bafatanya mu gukora amadorari y’amiganano, kuri ubu bari gushakishwa
Muhawenimana yanze gutangaza igihe bamaze mu bikorwa byo kwigana amadorari ndetse niba nta yandi mafaranga bigana. Yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye umuturage watanze amakuru, akangurira n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo icyaha gikumirwe kitaraba. Yibukije abantu ko kwishora mu bikorwa by’amafaranga y’amahimbano ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, abasaba kubyirinda.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa na yo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

 1,698 total views,  2 views today