Rwanda:Loni yatangije umushinga wo guhugura abasirikare ku Ngabo z’u Rwanda

Yashyizweho na rwandayacu.com

 Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko ku nshuro ya mbere bwakiriye icyiciro cya mbere cy’amasomo y’igihe gito ku mikorere y’itsinda rishya ryiswe “Engagement Platoon (EP)” ribarizwa mu basirikare barwanira ku butaka boherezwa mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro ku Isi.

Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda yatangaje ko ayo masomo yatangiye gutangirwa mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Gako riherereye mu Karere ka Bugesera, guhera taliki ya 1 kugeza ku ya 10 Nzeri 2021.

Ayo masomo afite intego yo kugerageza ibikubiye mu mfashanyigisho yateguwe ikanatunganywa mu gihe cy’imyaka ibiri ishize. Ni amasomo ahabwa itsinda ry’abasirikare ba RDF mu rurimi rw’Icyongereza, bakaba ari na bo ba mbere bayahawe.

 

“Engagement Platoon (EP)” ni itsinda rya gisirikare rigizwe n’abagore n’abagabo, rizajya rigira uruhare mu guhuza no koroshya imibanire y’abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni n’abaturage bashinzwe kurinda.

Iyi mikorere mishya yatangijwe n’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere ibikorwa byo kubungabunga amahoro (UN DPO), ikaba yarashyizwe mu mahame agenga imikorere y’abasirikare barwanira ku butaka boherezwa mu butumwa bw’amahoro (United Nations Infantry Battalion Manual /NIBAM) mu ntangiriro z’umwaka wa 2020.

Ayo mahame n’izindi mfashanyigisho zifashishwa mu mahugurwa byateguwe binatunganywa ku bufatanye n’ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye n’impuguke zihagarariye abari mu butumwa bw’amahoro ku Isi.

Hanakusanyijwe ibitekerezo n’ubunararibonye buvuye mu bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bice bitandukanye kandi bishingirwaho mu gutegura uyu mushinga.

UN DPO iteganya gusangiza ibihugu bigize Loni umusaruro wa nyuma, amabwiriza ndetse n’ibindi bya ngombwa byo guhugura abazajya bashyirwa muri iryo tsinda, binamenyeshwe uko hakorwa amahugurwa abanziriza kohereza ingabo mu butumwa bw’amahoro, uko hagabwa imitwe y’abasirikare bashinzwe ibyo bikorwa n’uburyo ibyazwa umusaruro mu guharanira kuzuza neza inshingano.

Intego nyamurukuru y’iyo mikorere mishya ni ugushyiraho, gushyigikira no guteza imbere ibiganiro bihoraho hagati y’abavuga rikijyana n’abayobozi bo mu bice byoherezwamo abasirikare babungabunga amahoro.

 

Inkuru dukesha Imvaho Nshya.

 1,188 total views,  2 views today