Nyabihu:Abaturage babangamiwe n’ikiyaga cya Nyirakigugu gisatira imitungo yabo

 

Yanditswe na Jean de Dieu Nkomayombi.

Bamwe mu baturage  bo mu  murenge wa Jenda  Akarere ka Nyabihu bavuga  ko  babangamiwe  kandi batewe  impungenge n’ikiyaga   Nyirakigugu  kigenda  gisatira aho batuye kikabasenyera ;ari nako  kirengera imirima yabo kikangiza n’ imyaka bahinze, kimwe n’ibikorwa remezo.Ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga ko bugiyegushakira iki mibazo umuti urambye.

Nk’uko aba baturage ba bivuga;  ngo iki kiyaga cya Nyirakigugu cyatangiye ari ikidendezi  gito cy’amazi,  ariko ngo uko imyaka  yagiye ihita cyagiye cyiyongera  ari nako gisatira aho batuye  bamwe kikabasenyera,  ari nako cyangiza imirima n’imyaka  y’abaturage  bigatuma imibereho yabo  ijya mu kaga   kugeza na nubu.

Ikiyaga cya Nyirakigugu kigenda gisatira inyubako z’abaturage n’imirima yabo muri Nyabihu.

Aba baturage baravuga ko bahorana impungenge zikomeye  cyane cyane   mu bihe by’imvura , kuko ngo aribwo amazi y’iki kiyaga  asatira aho batuye ndetse   akabasanga no mu  ngo zabo

Zipola Nyiraruhato ni umuturage wasatiriwe n’iki kiyaga yagize ati : iki kiyanga  ntabwo ari uku cyanganaga ;ahubwo cyagiye gikura  buhorobuhoro kugeza ubwo kirengeye imirima yacu  none dore natwe aho dutuye cyahasatiriye  , ubu iyo imvura iguye ntituryama  kuko amazi  y’iki kiyaga aba menshi akadusanga mu ngo  ndetse hari n’abagiye bimuka bakajya gukodesha, mbese ntabwo mu bihe byimvura tugoheka”

Abimana Ibrahim  nawe nawe avuga ko kiraya kiyaga kibateye impungenge kubera ko cyamwangirije imirima bikaba ng ari intandaro yo kubura ibiribwa

Yagize ati: “Ubu  gubu nta muntu ukibona icyo agaburira abana bitewe n’uko amasambu yacu yarengewe , ikibazo cy’amazu dutuyemo cyo  giteye ukwacyo kuko iyo imvura iguye  isaha n’isaha tuba twiteguye ko amazi  y’ikiyaga adusanga mu nzu , ahubwo twasaba ubuyobozi kudutabara tukaba twava aha hantu kuko iki kiyaga cyadusatiriye cyane kandi  uko iminsi igenda ihita ni nako kigenda  cyiyongera”

Nyuma yo ba bamaze igihe kinini bahanganye  n’ikibazo cy’amazi y’iki kiyanga cya Nyirakigugu    agenda abasabitira  bamwe akabasenyera, aba baturage barasaba ubuyobozi kubatabara kuko ngo  ubuzima bwabo buri mu kaga bitewe n’iki  kiyaga cyabasatiriye kikabashyira ,mu manegeka  ashobora gushyira  ubuzima bwabo mu kaga

Amazu y’abaturage begereye Nyirakigigu asigaye ku manegeka bamwe bayavuyemo

Ubuyobozi bw akarere ka Nyabihu  buravuga ko bugiye gushakira inzira amazi y’iki kiyaga no kwimura abaturage bigaragara ko basatiriwe n’iki kiyaga; nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu  Mukandayisenga Antoinette abitangaza

Yagize ati: “dufatanyije n’izindi nzego hari gahunda yo  gushakira  inzira amazi y’ikikiyaga cya Nyirakigugu,   kugira ngo adakomeza gusatira abaturage  ndetse n’umuhanda wa kaburimbo unyura muri aka gace .Kimwe n’abaturage batishoboye tuzabashakishiriza ahandi batura, kuko ubushobozi bwiteguye kubafasha kwimuka bagatuza ahandi hatekanye”.

Mu rwego rwo  kugabanya ingaruka ziterwa   no kwiyongera kw’amazi y’iki kiyaga cya Nyirakigugu agenda yiyongera uko imyaka igenda ihita  Uyu muyobozi w’akarere ka Nyabihu akomeza avuga  ko bagiye gukomeza  gukangurira abaturage kurwanya  isuri  mu buryo bushoboka bwose   doreko iki kiyaga  gikikijwe    n’imisozi  miremire kandi ihanamye  aho bisaba kurwanya isuri mu buryo buhoraho

Uretse kuba aba baturage bavuga ko babanga miwe n’iki kiyaga cya Nyirakigugu kigenda kibasatura kikangiza ibyabo  baranavuga ko inzego zibishinzwe  zidashakiye umuti   iki kibazo   mu bihe bya vuba  ngo amazi y’iki kiyaga shobora no gusatira umuhanda munini  wa kaburimbo unyura muri aka gace   bikaba byatuma wangiririka .

 1,591 total views,  2 views today