Gicumbi: Abaturiye imipaka bavuga ko bafite ubwoba ko abarembetsi bazatuma Covid-19 yiyongera

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Abaturage bo mu mirenge ya Gicumbi ituriye imipaka  y’igihugu cya Uganda, nka Kaniga , Cyumba n’iyindi bavuga ko muri iyi minsi icyorezo Covid-19, gikomeje gukaza umurego, bafite ubwoba ko abarembetsi bazatuma iki cyorezo gikwira hose,ibi barabivugira ko umubare wabo wiyongereye kubera agatubutse bakuramo.

Umwe mu baturage bo mu murenge wa Kaniga utuye mu isantere y’ubucuruza ya Mulindi, avuga ko ngo kuri ubu igiciro cya kanyanga kiyongereye byatumye umubare munini w’abasore w’ishora mu gutunda ibiyobyabwenge.

Yagize ati: “ Duharanira ko Covid-19 icika burundu tukisubirira mu buzima busanzwe kukoubu tumeze nk’abafunzwe nta bwisanzure kugira ngo tutanduzanya, ariko ubu ndakubwiza ukuri kuri bamwe gahunda ya Guma mu rugo yatumye bitwikira ijoro bakajya najya kuzana Kanyanga muri Uganda, ubu ni ikibazo gikomeye kuko ububturahangayitse kuko bazatuma Covid-19 idacika, turasaba abayobozi gufata ingamba kuri buri wese ukekwa kuba arembeka kandi amakuru tuzayatanga”.

Umwe mu barembetsi bo mu murenge wa Shangasha yabwiye Rwandayacu.com ko ngo ubu akazi kari kamaze iminsi karahagaze bahisemo kongera kurembeka.

Yagize ati: “ Ntabwo nturiye umupaka ariko kugera mu Kaniga ni amasaha 2, tunyura mu mashyamba yo mu Kaniga tugenda ducungana n’abashinzwe umutekano , twabuze akazi ubera Covid-19 twongera kwishora, ikindi ni uko buriya kanyanga muriCovid-19 zaranyowe cyane, ubu ijerekani ya Kanyanga igeze ku bihumbi 80, urumva ko ari akayabo, gusa nagira nanone inama ababikora kubireka kuko akazi karabinetse , ikindi ubu mbayeho nabi kuko baje kumfata barambura batwara umugore wanjye ubu arafunzwe, azira amakosa yanjye, ikindi ni uko nibikomeza koko Copvid-19 ntabwo izacika”.

Buri mwaka Gicumbi hangizwa ibiyobyabwenge binyuranye

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix, we atangaza ko ingam ba zafashwe ku bishora mu burembetsi kimwe no kwambuka imipaka uko bishakiye.

Yagize ati: “ Ingamba zarafashwe, ubu dufatanije na bamutwarasibo, n’abandi bayobozi uhereye nyine mu Isibo, abo bose tutabashakisha kugira ng tubigishe , ikindi ni uko iyo ufahweushyikirizwa inzego zibishinzwe kandi ngira ngo ibihano byarakajijwe ku batunda n’abakoresha ibiyobyabwenge,iyo tubafashe rero tubanza kubashyira mu kato, nkaba nsaba abaturage kwirinda kwishora mu biyobyabwenge, kuko ari bibi noneho kandi hiyongereyeho Covid-19 itagira umuti n’urukingo”.

Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu twakunze kugaragaramo abarembetsi benshi, gusa  bagerageje kubumbirwa mu mashyirahamwe, ariko hari bamwe banze kuva ku izima.

 2,614 total views,  2 views today