Ivuriro Kundubuzima Health Care LTD Rivura inzoka ya Amibe igakira burundu
Yanditswe na Rwandayacu.com
Ikigo gitanga inama ku buzima ndetse kikanavura indwara gikoresheje imiti Gakondo y’Abashinwa n’Abanyamerika, ikomoka ku bimera kitwa Kundubuzima Health Care Ltd, gitangaza ko gifite ubushobozi bwo gutanga umuti uvura inzoka ya Amibe nyuma y’uko bigaragajwe n’isuzumwa ry’iyi nzoka, umurwayi agahabwa umuti igakira burundu.
Muganga Abizera Eric, avuga ko hari bamwe badasobanukiwe n’inzoka ya Amibe bayirwara ikagera ubwo ibazahaza kubera kuyitiranya n’izindi ndwara.
Yagize ati: “ Benshi mu batuye isi ntabwo bazi ko barwaye inzoka ya Amibe,iyi rero ni imwe mu nzoka zitera indwara zo mu nda ; buri wese ashobora kuyirwara kuko yandurira mu mazi mabi , n’ibindi bikoresho bidafite isuku, ariko biriho nyine amagi y’iriya nzoka”.
Muganga Abizera akomeza avuga iyi ndwara igira ibimenyetso byihariye, harimo , gutumba mu nda umuntu akumva yagugaye, kugira amacandwe menshi, kugira iseseme, kubura uburyohe mu gihe urimo kunywa cyangwa se kurya, uwo iyi nzoka yarenze ngo ashobora kujya yishimagura agafurutwa umubiri wose, ubundi akaba yarwara impiswi.
Kundubuzima Health Ltd, ivuga ko itanga ubufasha mu kuvura Amibe, aho itanga umuti woza mu mara, ndetse ikanatanga n’umuti wica inzoka ya Amibe n’amagi yayo.
Abizera aragira ati: “ Dufite umuti ukomoka ku kimera cya tungurusumu, kuko ikize ku byitwa,allicina na allicinase, bifite ubushobozi bwo guhangana n’inzoka ya Amibe, no mu gihe yihishe mu gikonoshwa cyayo ivamo ikagenda burundu”.
Imiti gakondo ivura amibe irahari muri Kundubuzima Health Care Ltd
Abizera ashimangira ko umwihariko w’uriya muti ari uko buri wese ashobora no kuwukoresha atarwaye, mu rwego rwo kwirinda inzoka zo mu nda, ndetse no gukingira umibiri wose , cyane ku bantu barya muri za resitera zinyuranye , abanywa amazi mabi, n’abandi bakora ingendo bakarya ibiryo batitekeye, kuko ni bo bakunze guhura n’iki kibazo cy’uburwayi bwa amibe.
Bamwe ngo bakunze kwitiranya inzoka ya Amibe nk’ikintu kiba mu nda ya Muntu kidashobora gukira ariko hari imiti ifitwe na KUNDUBUZIMA HEALTH CARE LTD, ishobora guhangana nayo harimo:Constirelax capsule, antidial capsule, probiotic capsule, iyi miti ikaba ikora neza igasohora amagi yose aba yatewe n’inzoka ya amibe, iyi miti yose ni ingirakamaro kuko nta ngaruka mu mubiri wa muntu,kandi ikozwe mu buryo bwa gakondo nta binyabutabire bibamo.
Umwe mu miti ivura Amibe ikaba yakira burundu(foto Kundubuzima Internet).
Iyo amibe zakurenze zigafata ibindi bice harimo umwijima, bituma agasabo k’indurwe kadakora maze indurwe zarekurwaga mu gusukura amaraso ntizibe zikigiye.
N’aho iyo amibe zibasiye ibihaha ubibwirwa n’uko ukorora igikororwa gisa n’umuhondo kandi kirimo amaraso ndetse ukanagira ububabare bukabije mu gituza n’umuriro mwinshi rugeretse.
Muganga Abizera atangaza ko amibe zafashe impyiko usanga zirangwa n’indwara zifata imyanya icamo inkari ndetse kandi zikanatera ibisebe ku mpyiko.
Amibe zarenze umurwayi zigera no ku bwonko zikahacukura zikahatera ibisebe n’ubwo bidakunze kubaho cyane ko bigera kuri urwo rwego.
Ku wafashwe ni zo mu bwonko ashobora gutakaza ubwenge akaba nk’igishushungwe mu gihe cy’amasegonda cyangwa iminota runaka.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bagera kuri miliyoni 50 ku isi bamaze kwandura amibe, abagera ku bihumbi ijana (100,000) bakaba bashobora guhitanwa na zo buri mwaka.
Kugira isuku, Kwisuzumisha kare ukivuza neza indwara ya amibe ni yo nama yo kwirinda ingaruka zo kurwara amibe zirimo n’urupfu.
Amiobe inyura mu nzira zinyuranye, ariko ahantu hambere ni mu mara ubundi igakomeza henshi yangiza umubiri(foto Internet)
ADDRESS
Uramutse ukeneye Slimming Capsules wagana Ivuriro KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, Muhima mu nyubako ya Chic muri etaji ibanza (muri 0) winjiriye mu marembo ya Chic na Gare ya Down Town kuri RESTAURENT UMUT na MTN CENTER winyiye hategaganye na BANK OF AFRICA hasi kuri PARKING winjira muri CHIC imbere Umuryango D055A2
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP)
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
1,031 total views, 4 views today