COVID-19: Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abashoferi babaswe n’agasuzuguro

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo Polisi  y’u Rwanda yongeraga gushyira ahagaragara urutonde rw’abantu 87  barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19,  arimo kutarenza isaha ya saa tatu bataragera aho bataha bakagerekaho no gusuzugura amabwiriza bahabwa n’abapolisi iyo babahagaritse muri iryo joro, ibi nikaba byazamuye umubare w’abafatirwa muri iki cyaha aho wageze kuri 660.Polisi yongeye kwihanangiriza bamwe mu bashoferi bakomeje kuyisuzugura

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, arakangurira Abaturarwanda kubahiriza amabwiriza Leta ndetse no gukurikiza amabwiriza bahabwa n’abapolisi bari mu kazi cyane ko abahagarikwa barengeje isaha ya saa tatu bataba bagiye gufungwa nk’uko bamwe babitekereza.

Yagize ati “Nta muntu ukwiye kwanga kujya aho abapolisi bamubwiye kujya igihe yarengeje amasaha yagenwe kuko ntawe uba ugiye gufungwa. Polisi igira za kasho ifungiramo abanyabyaha, aboherezwa muri ariya ma sitade baba bagiye kumvwa impamvu zabo nyuma bakaganirizwa abo impamvu zabo zumvikana bagasubizwa ibyangombwa byabo bagataha abo zitumvikana ibinyabiziga bigafatirwa bagacibwa amande. Biba biri no mu rwego rwo kurwanya umuvundo w’ibinyabiziga biba biri mu muhanda, ikindi ni uko bamwe mu bashoferi b’ibinyabiziga biha gusuzugura abapolisi nyamara bakirengagiza ko basigaranye bimwe mu byagombwa byabo, ibi ninabyo rwose tuzaheraho tubashakisha kandi ntibazatinda gufatwa”.

CP Jean Bosco Kabera asaba abashoferi kudakomeza kwihisha Polisimu gihe bagaragayeho amakosa.

Polisi y’u Rwanda igira inama buri mushoferi wese wibonye ku rutonde cyangwa azi ko atubahirije amabwiriza yahawe n’abapolisi ko yahita yishyikiriza ubuyobozi bwa Polisi agakemurirwa ikibazo cye, aho yagiye ibarangira aho babona serivise ibafasha gukemura ibibazo byabo, aho abari mu mugi wa Kigali bagana ku kicaro k’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda kiri ku Muhima, abari mu Ntara bagana ku biro bya Polisi ku Ntara cyangwa ku biro bya Polisi mu karere.

Ikindi ni uko abatazubahiriza aya mabwiriza bazashakishwa ibinyabiziga byabo bifatirwe.

Ku rutonde rwa mbere rwari rugizwe n’abantu 498 muri bo kugeza ubu 280 ni bo bamaze kwishyikiriza Polisi, naho  ku rutonde rw’abantu 72  ruheruka 51 bo ni bo bamaze kuzana ibinyabiziga byabo.

Guhera tariki ya 27 Nyakanga hagaragaye abandi bashoferi bagera kuri 87 batwara ibinyabiziga barenze kuri ayo mabwiriza ndetse banagerekaho gusuzugura amabwiriza bahawe n’abapolisi babahagaritse.

 2,461 total views,  2 views today