Abafite ubumuga bishimiye ko bahawe Bibiliya iri mu nyandiko ya ‘Braille’ yabagenewe

Abafite ubumuga bishimiye ko bahawe Bibiliya iri mu nyandiko ya ‘Braille’ yabagenewe

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Benshi mu bafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko bishimiye ko bakorewe Bibiliya iri mu nyandiko ya Braille, yitezweho kubafasha gusoma no kumva ijambo ry’Imana batarisomewe n’abandi bantu, kandi bavuga ko bizabafasha gukomeza kwegera Imana.

Bahawe ku Iyi Bibiliya ya 8 Nzeri 2023, mu Karere ka Rwamagana. Ikaba yaranditswe ku bufatanye n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda n’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga, NCDP.

Mukarubuga Thacienne wo mu Karere ka Rwamagana wavukanye ubumuga bwo kutabona, yavuze ko kugira ngo asome Bibiliya yifashishaga abana rimwe na rimwe agakenera gusoma badahari bikamugora, ariko noneho kuri ubu ngo aranezerewe.

Yagize  “Twasomerwaga ijambo ry’Imana ku buryo igihe cyose twakeneraga kuryisomera bitashobokaga, ubu rero bizatworohera kuko igihe cyose nzajya nkenera kurisoma nzajya nyisomera ntarindiriye gushaka abandi bantu bamfasha ubu rero ndanezerewe cyane .”

Dr Mukarwego uri mu bafite ubumuga wigisha muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi, yavuze ko bishimiye kuba babonye Bibiliya yanditswe mu buryo bwa Braille.

Ati “ Ni umunsi abafite ubumuga twishimiye cyane nta Bibiliya twagiraga ku buryo twisomera, iyo washakaga gusoma wabwiraga umuntu akagusomera cyangwa ugafata imashini umuntu akagusomera ukandika ukayishyira muri Braille. Ubu rero twishimiye ko hasohotse Bibiliya yacu, umuntu ubu yajya imbere y’abantu akigisha akoresheje Bibiliya yacu.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pasiteri Ruzibiza Viateur, yavuze ko ari ibyo kwishimira kuba kuri ubu abafite ubumuga bwo kutabona bashobora kwisomera Bibiliya yanditswe mu nyandiko yabo izwi nka ‘Braille’.

Yavuze ko hari hashize imyaka isaga icumi iyi Bibiliya yandikwa ikaba yarangije gukorwa ku bufatanye n’Umuryango wa Bibiliya mu gihugu cy’u Budage.

Ati “Izi Bibiliya z’abafite ubumuga bwo kutabona zigiye guhabwa amashyirahamwe y’abafite ubumuga ubwo nabo bazabasha kuzishyikiriza abafite ubumuga.”

Umukozi w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga, Mupenzi Edouce, Yasabye amadini n’amatorero kudaheza abafite ubumuga mu nshingano zitandukanye ngo kuko nabo bafite imbaraga ashimira uruhare mu ikorwa ry’iyi Bibiliya, avuga ko izafasha abafite ubumuga kwisomera no kurushaho kwiga ijambo ry’Imana.

 232 total views,  4 views today