Nyamagabe:Hari abana bafite impano yo kuririmba kandi bifuza kugera kure muri muzika

Yanditswe na Ngendahimana Jean Pierre.

Ni abana babiri b’abavandimwe aribo Nkundabagenzi Adolphe uzwi ku izina rya Bad B w’imyaka 9 na mukuru we Muhire Jame  uzwi ku izina rya M-G w’imyaka  10, bakaba ari abana bato bafite impano yo kuririmba bavuga ko bifuza kugera kure cyane hashoboka.

Ni abana batangaje kubera impano yo kuririmba no kwiyandikira(song writers) indirimbo baririmba batuye mu karere ka Nyamagabe,umurenge wa Cyanika bavuga ko batangiye kwiyumvano impano yo kuririmba bakiri bato cyane ariko  mu gihe batangiraga umushinga wabo babangamirwaga n’ababyeyi babo batifuzaga ko baririmba ariko kugeza ubu ngo  nyina ubabyara amaze kumenya ko bafite impano yatangiye kubafasha kugeza ubu bakaba barihaye intego yo kugerakure cyane  .

Baganira na Rwandyacu.com Nkundabagenzi Adolphe,

Yagize ati :  «  Niyumvisemo impano yo kuririmba mfite imyaka 4 gusa ntabwo byari byoroshye kuko ababyeyi banjye nababwiraga ko mfite impano yo kuririmba bakantera utwatsi ndibuka igihe nigeze kujya ku ishuri n’uko ngarukira mu nzira kubera ko ababyeyi banjye bari banzeko jya muri studio gukora indirimbo ariko nagerageje kubibumvisha baza kubyumva ubu Mama niwe utwishyurira amafaranga yo muri studio ariko twifuza ko twabona umuterankunga kuko afite ubushobozi buke ».

Nkundabagenzi akomeza avuga ko   Buriya mu Rwanda afana umuhanzi Bruce Melody kandi ko  afite intego yo kuzagera kure cyane hashoboka.

N’aho mukuru we Muhire James we yagize ati : «  Njye na murumuna wanjye dufatanya kwiga no kuririmba kandi bikagenda neza haba ku ishuri ndetse no gukora muzika buri kimwe tugiha umwanya wacyo kandi bikagenda neza dore ko n’indirimbo ari twe tuziyandikira ».

Muhire  akomeza agira inama ababyeyi yo gufasha abana babo kugera ku mahitamo yabo aho kubaca indege.

Yagize ati : «   Hari bamwe mu bayeyi badashyigikira impano z’abana babo ugasanga babaciye intege mu by’ukuri ibi bituma n’umwana acika intege pe rero ababyeyi bafite imyumvire nk’iyo bagakwiye kuyireka ahubwo bakumva icyifuzo cy’umwana ndetse bakamufasha no kugera ku nzozi ».

 

Aba bahanzi bamaze gusohora indirimbo 4 harimo iyitwa Akanyoni barigukorera amashusho,iyitwa Mutima w’Igihugu Cyacu yakozwe na Adolphie gusa ashimira umukuru w’igihugu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame,iyitwa Mamy ndetse na Kibombe bafatanyije zose zikaba ziboneka kuri   youtube yabo  Adolphe250jamus baka bamaze umwaka baririmba bakaba banafite izindi ndirimbo nyinshi muri studio bateguriza abakunzi babo ko zizasohoka mu minsi iri imbere.

 930 total views,  2 views today