AmakuruImyidagaduro

Yirunga Ltd yatangaje gahunda ya Kivu Beach Expo & Festival na Yirunga Festivals 2026

Sosiyete ya Yirunga Ltd yatangaje ku mugaragaro gahunda y’ibikorwa bya Kivu Beach Expo & Festival ndetse na Yirunga Festivals 2026, ibikorwa bitegerejwe na benshi bigamije guteza imbere ubukerarugendo, umuco nyarwanda, imyidagaduro, siporo ndetse n’ubucuruzi mu Rwanda.

Iyi gahunda yatangajwe igizwe n’ibikorwa bizabera mu turere dutandukanye tw’igihugu, aho abaturage, ba mukerarugendo, abahanzi n’abacuruzi bazahurira mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro n’iterambere.

Kivu Beach Expo & Festival 2026 izatangirira i Karongi kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 21 Kamena 2026 kuri Bwishyura Ground, ikomereze i Rubavu kuva tariki ya 09 kugeza ku ya 19 Nyakanga kuri Gisenyi Public Beach, nyuma ijye i Rusizi kuva tariki ya 24 Nyakanga kugeza ku ya 02 Kanama kuri Rusizi Taxi Park, isorezwe i Rutsiro kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 17 Kanama kuri Rutsiro Kivu Beach.

Hari kandi Yirunga Expo & Festival 2026 izabera i Nyagatare, Rwamagana na Musanze mu bihe bitandukanye hagati ya Kanama n’Ukuboza 2026.

Abazitabira ibi bikorwa bazabasha kwishimira ibitaramo by’abahanzi, DJs na MCs, imurikabikorwa, amarushanwa ya siporo nka volleyball, kayaking na boat racing, ndetse n’ibikorwa ndangamuco bizafasha abantu gusabana no kumenyana.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umuyobozi wa Yirunga Ltd, Yirunga Yves Iyaremye, yavuze ko ibi bikorwa bitagamije gutanga  imyidagaduro gusa ahubwo ngo ni  n’umuyoboro w’iterambere.

Yagize ati: “Turashaka ko ibi birori biba urubuga rwo guteza imbere impano z’urubyiruko, ubucuruzi n’ubukerarugendo. Ni amahirwe yo guhuza abantu no guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu bikorwa bishimisha kandi bifitiye abaturage akamaro.”

Bamwe mu baturage bavuga ko bishimiye iyi gahunda kuko izafasha kuzahura ubucuruzi n’ubukerarugendo mu turere izaberamo.

Mukandayisenga Claudine wo mu Karere ka Rubavu yavuze ko ibi bikorwa bizafasha urubyiruko kubona amahirwe mashya.

Yagize ati: “Iyo habaye ibitaramo n’imurikabikorwa nk’ibi, abaturage bungukiramo byinshi. Abacuruzi baracuruza, urubyiruko rukabona aho rugaragaza impano zarwo kandi n’abakerarugendo bakarushaho gusura akarere kacu.”

Naho Habimana Jean Claude wo mu Karere ka Karongi yavuze ko abaturage bategerezanyije amatsiko ibikorwa byo muri uyu mwaka.

Yagize ati: “Twabonye uko ibikorwa nk’ibi bikurura abantu benshi kandi bikongera amafaranga  mu karere. Turizera ko uyu mwaka bizaba birushijeho kuba byiza no gufasha abaturage benshi.”

Abategura ibi birori batangaza ko abantu barenga miliyoni 10 bo mu Rwanda no hanze yarwo bazagerwaho n’iyi gahunda binyuze mu bitangazamakuru, imbuga nkoranyambaga, radiyo na televiziyo.

Yirunga Ltd kandi yahamagariye ibigo byigenga, amakompanyi n’abafatanyabikorwa gutera inkunga ibi bikorwa kugira ngo barusheho kumenyekanisha ibikorwa byabo no gushyigikira iterambere ry’ubukerarugendo n’umuco nyarwanda.

Ibi bikorwa bitegurwa ku nsanganyamatsiko igira iti: “Celebrate Culture, Tourism & Togetherness,” igamije kwimakaza umuco, ubukerarugendo n’ubumwe bw’abaturage binyuze mu myidagaduro n’ibikorwa bihuriza hamwe abantu batandukanye.