Kamonyi: Abanyamakuru bongerewe ubumenyi ku birebana n’ingengo y’imari
Abanyamakuru baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye birimo radiyo, televiziyo n’ibikorera kuri murandasi bavuga ko bungutse ubumenyi bwimbitse ku mikorere y’ingengo y’imari n’igenamigambi, ndetse n’uruhare rwabo mu kuyikurikirana no gutanga amakuru ku ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Ibi babitangaje nyuma y’amahugurwa y’iminsi itatu yabereye mu Karere ka Kamonyi, yateguwe na AFRI-MEDIA ku bufatanye na FOJO Media Institute, agamije kongerera abanyamakuru ubushobozi mu gutara no gutangaza inkuru zivuga ku ngengo y’imari.
Umunyamakuru ukorera mu Mujyi wa Kigali yavuze ko mbere y’aya mahugurwa yabonaga ingengo y’imari nk’ikintu kireba abayobozi gusa, byatumaga atageza ku baturage inkuru zijyanye n’ingengo y’imari.
Yagize ati: “Twumvaga ingengo y’imari nk’ikintu cya kure, kigenewe abayobozi gusa. Ariko ubu twamenye neza uko itegurwa, abayigiramo uruhare n’uko ishyirwa mu bikorwa. Ibi bizadufasha gukora inkuru zisobanutse kandi zifasha abaturage kumenya aho amafaranga yabo ajya.”
Theogene Munyaneza,na we ni umwe mu banyamakuru bitabiriye amahugurwa, yavuze ko yungutse ishusho nshya y’akazi ke ka buri munsi.
Yagize ati: “Aya mahugurwa ni ingirakamaro cyane kuko aragaruka ku bumenyi nk’abanyamakuru dukeneye. By’umwihariko kuri njye, ndasanga ari amahugurwa nari nkeneye kuko si kenshi nashishikazwaga no gukora inkuru zigaruka ku ngengo y’imari.”
Yakomeje asobanura ko ingengo y’imari igira aho ihurira n’ubuzima bw’abaturage, ariko hakiri ikibazo mu buryo ibyo byifuzo byabo bitagaragazwa mu itangazamakuru.
Yagize ati: “Ibikorwa bigaragara mu ngengo y’imari bishingira ku byifuzo by’abaturage mu mibereho myiza, ubuzima, ubukungu n’ibikorwa remezo. Ni ingenzi kubimenya no kumenya uko mbigeza ku baturage, kuko usanga ibyanditse n’ibikorwa bitajyana.”
Yagaragaje kandi icyuho mu itegurwa n’itangazwa ry’ingengo y’imari ku rwego rw’abaturage.
Yagize ati “Mbere yo gutora ingengo y’imari bavuga ko abaturage batanga ibitekerezo, ariko si kenshi nabibonye bikorwa. Ndetse na nyuma, abaturage bagakwiye gusobanurirwa umusaruro w’ibitekerezo byabo n’impamvu bimwe bitashyizwe mu bikorwa. Aha hari ikibazo gikomeye.”
Undi munyamakuru ukorera igitangazamakuru cyo kuri murandasi, yavuze ko gusobanukirwa igenamigambi byamuhinduye mu mikorere ye.
Yagize ati: “Igenamigambi ritwereka icyerekezo cy’iterambere. Iyo urisobanukiwe, ntutangaza amakuru gusa, ahubwo urasesengura ukerekana niba ibyo ubuyobozi bwateganyije biri kugerwaho. Ubu nzajya nkora inkuru zifasha abaturage kubaza no gusobanukirwa ibyo bakorerwa.”

Abanyamakuru bakurikiye amahugurwa n’ubushake kuko ngo yaje bayakeneye cyane
Abanyamakuru basobanuriwe ko bafite uruhare rukomeye mu gutuma ingengo y’imari ikoreshwa neza binyuze mu kuyikurikirana no gutanga amakuru ashingiye ku kuri.
Bashishikarijwe gukora inkuru zicukumbuye zigaragaza aho amafaranga yashyizwe, ibimaze kugerwaho n’imbogamizi zihari, aho kugarukira ku byakozwe gusa.
Ibi bifasha abaturage kugira amakuru ahagije no kugira uruhare mu kubaza no gusaba ibisobanuro ku ikoreshwa ry’umutungo wabo.
Umuyobozi wa AFRI-MEDIA, Solange Ayanone, asaba abanyamakuru bahawe amahugurwa kumenya gukora no gutegura inkuru zijyanye n’ingengo y’imari
Yagize ati: “Hari inkuru nyinshi zivuga ku iterambere ariko zidasobanura inkomoko yaryo. Twifuza ko mumenya guhuza inkuru n’ingengo y’imari, mukamenya kubaza ibibazo bifatika no gutanga amakuru asobanutse.”
Niyonagize Fulgence Umukozi wa FOJO Media institut mu mushinga witwa Rwanda Media Program , akaba ashinzwe ibijyanye no kongerera ubushobozi ibitangazamakuru n’ibinyamakuru, yavuze ko aya mahugurwa agamije kuziba icyuho cyari gihari mu bumenyi bw’abanyamakuru ku rugendo rw’amakuru ku ngengo y’imari.
Yagize ati: “Akenshi abanyamakuru bakora inkuru ku bikorwa byarangiye gusa, ntibagaragaze uko ingengo y’imari yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa. Ni ngombwa ko basobanukirwa uru rugendo rwose.”
Yanabashishikarije gusoma cyane no kwegera inzego zibishinzwe, harimo na Ministry of Finance and Economic Planning, kugira ngo bakore inkuru zishingiye ku kuri.
Umwe mu mpuguke mu igenamigambi yasabye abanyamakuru gukora inkuru zishingiye ku mibare n’isesengura aho kugarukira ku magambo rusange.
Yagize ati: “Umunyamakuru mwiza ni ugaragaza ukuri gushingiye ku bimenyetso. Mujye musoma inyandiko z’ingengo y’imari, mubaze ibibazo bifite ishingiro, kandi mukore inkuru zifasha abaturage gusobanukirwa neza.”

Niyonagize Fulgence Umukozi wa FOJO Media Institut, asaba abanyamakuru kujya bahora bakurikira kandi basoma ibijyanye n’ingengo y’imari
Yanashimangiye ko kwegera abaturage no kumva ibitekerezo byabo ari ingenzi mu gutara inkuru zuzuye.
Abanyamakuru bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko bagiye guhindura imikorere yabo, bagashyira imbaraga mu nkuru zisesenguye ku ngengo y’imari n’igenamigambi.
Bemeza ko bazakora inkuru zifasha abaturage kumenya aho umutungo w’igihugu ujya, bityo bakagira uruhare mu kuwukoresha no kuwurinda neza, mu rwego rwo guteza imbere imiyoborere myiza n’iterambere rirambye.

