AmakuruUburezi

Topmost School :Ababyeyi bishimira ko batakigomba kujya gushakira abana amashuri kure

Mbere y’uko iri shuri rishingwa, hari ababyeyi benshi bo mu Murenge wa Cyuve n’indi mirenge ihana imbibi bajyanaga abana babo mu mashuri yo mu Mujyi wa Musanze cyangwa ahandi kure, bikabasaba amafaranga menshi y’ingendo, umwanya ndetse n’izindi nshingano ziremereye.

Ibi babigarutseho ku wa 2 Nyakanga 2026, mu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku bana barangije amashuri y’incuke (Kindergarten Graduation) ndetse no ku  banyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, wabereye ku cyicaro cya Topmost School mu Murenge wa Cyuve.

Kuri ubu, bavuga ko bafite ishuri ribegereye rifite ibyangombwa byose by’uburezi bugezweho, ritanga serivisi zifite ireme kandi rihatanira gutegura abana bazavamo abayobozi, abahanga n’abakozi bafite ubushobozi bwo guhangana ku rwego mpuzamahanga.

Abiga mu mashuri y’inshuke kuri Topmost  bahabwa ubumenyi bw’ibanze

Kuradusenge Emirita  umwe mu babyeyi barerera muri Topmost School avuga ko kuba iri shuri ryarageze muri Cyuve byahinduye byinshi.

Yagize ati:“Twagiraga impungenge zo kujyana abana kure buri gitondo no kubacyura nimugoroba. Byadusabaga amafaranga menshi n’umwanya. Ubu dufite ishuri ritwegereye, rifite abarimu b’inzobere, imyigishirize igezweho n’uburere budutera icyizere ko abana bacu bazagira ejo hazaza heza.”

Akomeza avuga ko ikirenze ubumenyi bwigishwa mu ishuri, bishimira uburyo abana batozwa ikinyabupfura, isuku, gukorera hamwe, kubahana no gukunda igihugu.

Yagize ati:”Iyo umwana agarutse mu rugo ubona impinduka mu myitwarire ye. Atangira kubaha, kuvugisha ukuri no kugira inshingano. Ni cyo buri mubyeyi aba yifuza.”

Topmost bigishwa umuco Nyarwanda na za kirazira

Umuyobozi wa Topmost School, Kuradusenge Fabienne, avuga ko igitekerezo cyo gushinga iri shuri cyaturutse ku cyifuzo cyo kwegereza abaturage uburezi bufite ireme, buhuza ubumenyi mpuzamahanga n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Yagize ati:“Twabonaga ko hari ababyeyi bakoraga ingendo ndende bashakira abana babo amashuri meza. Twiyemeje kubegereza ishuri rifite ireme, aho umwana ahabwa ubumenyi bugezweho ariko akanubakirwa ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda.”

Akomeza avuga ko intego yabo ari ugutegura umwana ushobora gukomeza amashuri ye aho ari ho hose ku Isi kandi akazabasha guhangana ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati:”Ntidushaka gusa umwana utsinda ibizamini. Turashaka umwana ushobora gutekereza, guhanga udushya, gukemura ibibazo no guhangana n’amarushanwa ari ku rwego mpuzamahanga, ariko agaharanira kuba Umunyarwanda urangwa n’indangagaciro nziza.”

Umuyobozi wa Topmost Kuradusenge Fabienne asaba ababyeyi gukomeza kwita ku burere bw’abana babo ndetse n’abandi bakazana abana babo kuhahererwa uburere

Yongeraho ko ishuri rifite abarimu babifitiye ubushobozi, rikoresha uburyo bugezweho mu myigishirize kandi rigashyira imbere gukorana bya hafi n’ababyeyi kugira ngo uburere bw’umwana bube ubwa bose.

Abarangije amashuri 6 abanza kuri Topmost basabwe kuzakora ikizamini cya Leta 2026 bakazana intsinzi.

Umukozi w’Umurenge wa Cyuve ushinzwe uburezi  Uwitonze Annonciata avuga ko Topmost School ryabaye umufatanyabikorwa ukomeye mu guteza imbere uburezi muri uwo murenge.

Avuga ko kuba iri shuri ryarashinzwe byagabanyije ubucucike mu yandi mashuri, byorohereza ababyeyi kubona aho barerera abana babo kandi bibafasha kugabanya amafaranga n’umwanya bakoreshaga bajya gushakira abana amashuri kure.

Yagize ati:“Twishimiye uruhare Topmost School rukomeje kugira mu guteza imbere uburezi. Ryafashije kugabanya ubucucike mu mashuri, ryegereza abaturage serivisi z’uburezi kandi ritanga ubumenyi bufite ireme.”

Akomeza ashimira abashoramari bashinze iri shuri, avuga ko bashyigikiye gahunda ya Leta yo kongera amahirwe y’abana bose yo kubona uburezi bufite ireme hafi y’aho batuye.

Yagize ati:”Turashimira abashinze iri shuri kuko batumye abaturage bacu babona ishuri rigezweho ribegereye. Turizera ko rizakomeza gutanga uburezi bufite ireme no gufasha abana bacu kuzavamo abaturage bafite ubushobozi bwo guteza imbere Igihugu, ababyeyi nabo basabwa kwita ku burere bw’abana babo badaharira abarimu ngo bohereze abana ku ishuri gusa.”

Topmost School rikomeje kwiyubaka nk’ikigo cyigisha abana bafite icyerekezo, kibategurira kuba abanyamwuga bafite ubumenyi, ubunyamwuga n’indangagaciro zibafasha guhangana ku rwego mpuzamahanga.Akarusho k’iri shuri kandi ni uko ryigisha abana mu ndimi harimo Kinyarwanda , Igifaransa , icyongereza n’ikorabuhanga

Ku babyeyi bashaka ishuri rihuza ireme ry’uburezi, uburere bushingiye ku ndangagaciro, umutekano w’abana n’imyigishirize igezweho, Topmost School rikomeje kuba kimwe mu bigo by’amashuri bitanga icyizere mu Karere ka Musanze no mu Ntara y’Amajyaruguru muri rusange.