Musanze: Brother Hood School, igisubizo ku babyeyi bahoraga bakora ingendo ndende bashakira abana amashuri meza
Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushimangira ko buri mwana akwiye kubona uburezi bufite ireme kandi bumwegereye, ikigo cy’amashuri kitwa Brother Hood School riherereye mu Mudugudu wa Rurembo, Akagari ka Birira, Umurenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, rikomeje kugaragaza uruhare ryarwo mu korohereza ababyeyi kubona aho barerera abana babo hatanga uburezi n’uburere bujyanye n’icyerekezo cy’igihugu.
Mu myaka itatu gusa iri shuri rimaze rishinzwe, abaturage bo mu Murenge wa Kimonyi bavuga ko ryabakuye mu ngorane zo gukora ingendo ndende bajyana abana babo mu Mujyi wa Musanze cyangwa mu yindi mirenge bashaka amashuri y’inshuke n’abanza atanga uburezi bufite ireme.

Brother Hood ishimirwa uburere itanga
Mbere y’uko Brother Hood School rishingwa, hari ababyeyi bajyanaga abana babo bambuka imigezi nka Susa na Muhe, cyane cyane mu bihe by’imvura, ibintu byabateraga impungenge z’umutekano. Abandi na bo bahuraga n’ingaruka z’ingendo ndende zirimo impanuka zo mu muhanda, bikabongerera umutwaro mu kurera abana.
Uretse kwegereza abaturage uburezi, iri shuri ryashyize imbere gutanga uburere bushingiye ku ndangagaciro z’Umunyarwanda. Ryigisha Icyongereza n’Igifaransa nk’indimi mpuzamahanga, ariko rikibanda cyane ku guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda, hagamijwe gutoza abana umuco, kirazira n’indangagaciro bibaranga.
Ibi byagarutsweho ku wa 1Nyakanga 2026 ubwo hatangwaga impamyabumenyi ku bana barangije amashuri y’inshuke mu mwaka w’amashuri wa 2025–2026, umuhango wabaye ku nshuro ya gatatu kuva iri shuri ryashingwa.
Perezida wa Komite y’Ababyeyi barerera muri Brother Hood School, Nkenuye Jean, yavuze ko iri shuri ryahinduye ubuzima bw’imiryango myinshi yo muri Kimonyi.
Yagize ati: “Mbere y’uko iri shuri riza, twakoraga ingendo ndende dushakira abana amashuri meza. Hari abambukaga imigezi nka Susa na Muhe, cyane cyane mu bihe by’imvura, tugahorana impungenge z’uko amazi yababatwara. Abandi bagendaga mu mihanda irimo ibinyabiziga byinshi, na byo bikadutera ubwoba. Ubu twararuhutse kuko abana bacu biga hafi y’ingo zacu kandi bafite umutekano.”
Yakomeje avuga ko icyizere bafite kitagarukira ku kuba ishuri ribegereye gusa, ahubwo gishingiye no ku rwego rw’uburezi n’uburere ritanga.
Yagize ati: “Brother Hood School ntabwo ritanga amasomo gusa. Ritoza abana bacu indangagaciro z’Umunyarwanda, rikabigisha Ikinyarwanda neza, rikabategurira no kumenya Icyongereza n’Igifaransa kugira ngo bazabashe guhangana ku rwego mpuzamahanga. Nk’ababyeyi twishimira ko abana bacu bahakura ubumenyi n’uburere bikwiye.”
Uwashinze Brother Hood School, Noel Uwitonze, uzwi nka Mabe, yavuze ko icyamuteye gushinga iri shuri ari ugutanga umusanzu mu gukemura ikibazo cy’ababyeyi baburaga aho barerera abana babo hafi kandi hatanga uburezi bufite ireme.
Yagize ati: “Nabonaga ababyeyi bajyana abana babo kure cyane bashaka amashuri meza. Numvise ko nanjye nagira uruhare mu kubegereza uburezi bufite ireme. Twatangiye dufite abanyeshuri 35 gusa, ariko uyu munsi tugeze ku banyeshuri 176 biga mu mashuri y’inshuke n’abanza. Ibyo ni icyizere gikomeye twahawe n’ababyeyi.”

Uwashinze Brother Hood School, Noel Uwitonze, uzwi nka Mabe
Yakomeje ashimira Leta y’u Rwanda n’abarezi bakomeje kubafasha kugera ku ntego bihaye.
Yagize ati: “Ibyo tumaze kugeraho tubikesha imiyoborere myiza igihugu cyacu gifite, gahunda ya Leta yo guteza imbere uburezi kuri bose, icyizere cy’ababyeyi n’ubwitange bw’abarimu bacu. Intego yacu ni ugutegura abana bazagira ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo mpuzamahanga, bafite ubumenyi bujyanye n’igihe ariko banakomeye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda.”

Abanyeshuri barangije mu kiciro k’inshuke bahawe impamyabumenyi n’ubuyobozi bw’ishuri
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi, Canisius Kabera, yavuze ko Brother Hood School ryabaye umufatanyabikorwa wa Leta mu guteza imbere uburezi no kubwegereza abaturage.
Yagize ati: “Twishimiye ko iri shuri ryatumye ababyeyi babona aho barerera abana babo bafite icyizere. ryagabanyije ubucucike mu mashuri, rinorohereza abaturage kubona uburezi bufite ireme hafi y’aho batuye. Ni umusanzu ukomeye mu iterambere ry’uburezi.”
Yakomeje ashimira uwashinze iri shuri ku ruhare yagize mu guteza imbere imibereho y’abaturage.
Yagize ati: “Turashimira Noel Uwitonze wahisemo gushora imari mu burezi. Yubakiye abaturage ishuri ridafite intego yo gushaka inyungu gusa, ahubwo rigamije gutanga umusanzu mu kubaka ejo hazaza h’abana bacu n’iterambere ry’igihugu. Turanasaba ababyeyi gukomeza kugira uruhare mu burere bw’abana kuko ishuri n’umuryango ari abafatanyabikorwa badatandukana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi, Canisius Kabera(uhagaze iburyo) ashimira uwashinze ishuri rya Brother Hood
Mu myaka itatu rimaze rikora, Brother Hood School rikomeje kwiyubakira izina nk’ikigo gitanga uburezi n’uburere bufite ireme mu Murenge wa Kimonyi. Ubwiyongere bw’abanyeshuri, icyizere cy’ababyeyi n’ubufatanye bw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ni bimwe mu bigaragaza ko iri shuri rikomeje kuba igisubizo ku baturage bahoraga bakora ingendo ndende bashakira abana babo amashuri meza, ari na ko ritegura abazavamo Abanyarwanda bafite ubumenyi, indangagaciro n’ubushobozi bwo guhangana ku rwego mpuzamahanga.

Christine Mujawamariya umwe mu bagize Komite Nyobozi ya Brother Hood ashimira abagira uruhare mu iterambere ry’ishuri rya Brother Hood

