Ubworozi

Nyagatare: Aborozi bifuza amashanyarazi mu nzuri zabo

Aborozi bo mu Karere ka Nyagatare baravuga ko kuba badafite amashanyarazi mu nzuri bororeramo bibadindiza mu bikorwa byabo bya buri munsi, bikabateza igihombo ndetse bikabangamira iterambere ry’umwuga w’ubworozi. Basaba ko bagezwaho amashanyarazi kugira ngo barusheho kunoza ibikorwa byabo no kongera umusaruro.

Aba borozi bavuga ko nubwo ubworozi ari imwe mu nkingi z’ubukungu bw’Akarere ka Nyagatare, hari ibikorwa byinshi bikigorwa no kubura amashanyarazi, cyane cyane mu nzuri ziri kure y’imijyi, ibigo n’amasantere y’ubucuruzi.

Twahirwa Peter, umworozi wo mu Murenge wa Karangazi, Akagari ka Nyamirama, avuga ko amashanyarazi ari kimwe mu bikenewe cyane kugira ngo ubworozi bukorwe kinyamwuga.

Yagize ati: “Iyo inka iri kubyara nijoro cyangwa irwaye, biba bigoye cyane kuyitaho kuko tuba tudafite urumuri ruhagije. Amashanyarazi yadufasha kubungabunga umutekano w’inka zacu no gukurikirana neza ubuzima bwazo mu masaha yose. Ikindi kandi yadufasha gukoresha imashini zitandukanye zifasha mu bikorwa by’ubworozi, bityo tukongera umusaruro.”

Birungi Theopiste, na we wororera mu Karere ka Nyagatare, avuga ko kubura amashanyarazi bibangamira ibikorwa byinshi by’iterambere.

Yagize ati: “Hari igihe tugira imashini zo gukata ubwatsi cyangwa ibindi bikoresho byadufasha gukora vuba, ariko ntidushobore kubikoresha kubera kubura amashanyarazi. Iyo turebye aho igihugu kigeze mu iterambere, natwe twifuza ko izi nzuri zagerwamo n’amashanyarazi kugira ngo ubworozi burusheho gutanga umusaruro.”

Birungi Theopiste,avuga ko kubura amashanyarazi bibangamira ibikorwa byinshi by’iterambere.

Aba borozi kandi bagaragaza ko ikibazo cy’amashanyarazi kigira ingaruka ku itumanaho, cyane cyane ku bashumba baba bacunga amatungo kure y’ingo.

Kambali Jean Claude, umwe mu bashumba bakorera mu nzuri zo mu Karere ka Nyagatare, avuga ko gucaginga telefone ari ikibazo gikomeye bahura na cyo buri munsi.

Yagize ati: “Iyo telefone ishizemo umuriro bisaba gukora urugendo rurerure tujya mu isantere y’ubucuruzi kuyicaginga. Hari aho twishyura amafaranga 200 kuri telefone imwe. Hari n’aho ujya gucaginga bakagukuramo batiri bakayisimbuza izindi zishaje, ugahura n’igihombo kuko uba wajyanye igikoresho gishyashya ukagarukana igishaje. Iyo inka irwaye cyangwa habaye ikibazo cyihutirwa, kubona uburyo bwo guhamagara veterineri cyangwa nyiri inka biratugora.”

Avuga ko kuba amashanyarazi yagera mu nzuri byafasha abashumba guhora bafite itumanaho rihagije kandi bikarushaho koroshya gukurikirana ubuzima bw’amatungo.

Aborozi bavuga ko usibye gufasha mu itumanaho no kubungabunga umutekano w’inka, amashanyarazi yanatuma habaho ibikorwa bindi bibyara inyungu birimo kubika amata neza, gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga ndetse no guteza imbere imibereho y’abatuye muri ibyo bice.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, bwemeza ko iki kibazo bukizi kandi ko hari ibiganiro biri gukorwa hagamijwe gushaka igisubizo kirambye.

Juliette Murekatete, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, yavuze ko ikibazo cy’amashanyarazi mu nzuri kimaze igihe kigaragazwa n’aborozi kandi ko ubuyobozi buri kugikoraho.

Yagize ati: “Iki kibazo turakizi kandi twakiganiriyeho n’aborozi mu bihe bitandukanye. Kugeza ubu turi gukorana n’ubuyobozi bwa REG kugira ngo harebwe uburyo amashanyarazi yakomeza kwegera abaturage, harimo n’abatuye ndetse n’abororera mu nzuri. Ni gahunda isaba ingengo y’imari, ariko turimo gukurikirana uburyo yabonerwa ibisubizo buhoro buhoro.”

Juliette Murekatete, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage

Ubuyobozi bwa REG Ishami rya Nyagatare na bwo bwemeza ko hari ingamba zashyizweho zo gukomeza kugeza amashanyarazi ku baturage, harimo n’aborozi bo mu nzuri zitari zagerwamo n’iki gikorwaremezo.

Eng. Niyonkuru Benoit, Umuyobozi wa REG Ishami rya Nyagatare, yavuze ko bamwe mu borozi bamaze kubarurwa mu cyiciro cya mbere bazatangira guhabwa amashanyarazi mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2026.

Yagize ati: “Mu minsi mike iri imbere, bamwe mu borozi bo mu cyiciro cya mbere bamaze kubarurwa bazatangira guhabwa umuriro w’amashanyarazi. Biteganyijwe ko ibikorwa bizatangira gutanga umusaruro mu ntangiriro za Nyakanga 2026, bikazafasha abaturage n’aborozi bari bamaze igihe bategereje iki gikorwaremezo.”

Yakomeje avuga ko hari n’indi mishinga iteganyijwe izafasha kugeza amashanyarazi ku bandi baturage n’aborozi bataragerwaho.

Yagize ati: “N’abasigaye ntibazibagirana. Hari umushinga uteganijwe wo gukomeza kwagura ibikorwa remezo by’amashanyarazi. Imirimo yarangije gushyirwa ku isoko, ubu hakaba hategerejwe ko rwiyemezamirimo uzayishyira mu bikorwa ashyira umukono ku masezerano kugira ngo ibikorwa bitangire.”

Eng. Niyonkuru yasabye abaturage n’aborozi kuzita ku bikorwa remezo by’amashanyarazi kugira ngo bibashe kubagezaho inyungu zirambye.

Yagize ati: “Turasaba abaturage muri rusange, by’umwihariko aborozi bazagerwaho n’amashanyarazi, kuyabungabunga no kurinda ibikorwa remezo bijyanye na yo. Iyo abaturage babigizemo uruhare, bituma serivisi iramba kandi igakomeza kugirira benshi akamaro.”

Kuri ubu, imibare y’Akarere ka Nyagatare igaragazwa na REG yerekana  ko abaturage bamaze kugerwaho n’amashanyarazi bageze ku kigero cya 85%, mu gihe ubuyobozi buvuga ko bukomeje gushyira imbaraga mu kugeza iyi serivisi ku baturage bose, harimo n’abatuye cyangwa bakorera mu nzuri zitaragerwamo n’umuriro w’amashanyarazi.

Aborozi bo muri Nyagatare bavuga ko bagezwaho amashanyarazi byaba intambwe ikomeye mu guteza imbere ubworozi bwa kijyambere, kongera umutekano w’amatungo no koroshya itumanaho, bityo bakarushaho kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’akarere ndetse n’iry’igihugu muri rusange.