AmakuruUbuhinzi

Karongi: ubuhinzi bwo Greenhouse bumwinjiriza ibihumbi 800 Frw mu kwezi

Mu mudugudu wa Remera, Akagari ka Gacaca mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi, hari Greenhouse zigaragara nk’ikimenyetso cy’impinduka mu buhinzi bwa kijyambere. Ni ho Kubwimana Jean Paul akorera ubuhinzi bwamuhinduriye ubuzima, bukamukura ku musaruro mucye yari asanzwe abonera mu buhinzi bwo hanze.

Uyu muhinzi ahinga puwavuro, kokombure n’inyanya muri Greenhouse, uburyo avuga ko bwamufashije kwikuba inshuro nyinshi mu musaruro no mu mafaranga yinjiza.

Mbere y’uko atangira ubu buhinzi, Kubwimana avuga ko yinjizaga amafaranga atageze ku bihumbi 200 Frw ku kwezi. Ubu ariko ageza ku bihumbi 800 Frw, ndetse hari ibihe amafaranga yinjiza aba menshi kurushaho bitewe n’umusaruro n’ibiciro biri ku isoko.

Yagize ati: “Ubuhinzi bwo muri Greenhouse bwampinduriye ubuzima. Mbere nakoraga ubuhinzi busanzwe nkabona amafaranga make, ariko ubu ngeza ku bihumbi 800 Frw ku kwezi. Hari n’igihe Greenhouse imwe inyinjiriza amafaranga asaga ibihumbi 200 Frw mu cyumweru, cyane cyane iyo kokombure yatanze umusaruro mwiza kandi ibiciro ku isoko bikaba biri hejuru”.

Kubwimana yishimira ubuhinzi bwe kuko bwamuhinduriye ubuzima

Kubwimana agaragaza ko itandukaniro riri hagati y’ubuhinzi bwo hanze n’ubwo muri Greenhouse ari rinini cyane, aho avuga ko  umuhinzi uhinga inyanya hanze ashobora gusarura ibiro bigera kuri 500, muri Greenhouse kuri are ebyiri n’igice (2.5) we asarura toni eshatu z’inyanya. Kokombure  toni enye, mu gihe puwavuro isarurwa ikagera kuri toni ebyiri n’igice zishobora kurenga.

Ibi ngo biterwa n’uko ibihingwa biba birinzwe ibyonnyi, imvura nyinshi cyangwa izuba rikabije, kandi umuhinzi akaba ashobora kugenzura amazi n’ubushyuhe bikenewe igihe cyose.

Yagize ati:“Muri Greenhouse ni njye ugena ibihe by’ibihingwa byanjye. Iyo imvura yabuze ndavomera, iyo hari ubushyuhe bwinshi ndabugenzura. Bituma ibihingwa bikura neza kandi bigatanga umusaruro mwinshi kurusha uwo twabonaga mbere.”

Kokombure za Kubwimana zimwinjiriza amafaranga buri kwezi atari munsi y’ibihumbi 200.

Kubwimana avuga ko amafaranga akura muri ubu buhinzi mu gihe cy’imyaka 4 amaze abukora, atamufasha gusa mu mibereho ya buri munsi, ahubwo ko yamaze no kumugeza ku iterambere rifatika.

Avuga ko ubu buhinzi bwamufashije  kwigurira moto imufasha mu ngendo z’akazi no kugeza umusaruro ku masoko kandi iyo atajyanye umusaruro ku isoko atwara abagenzi aho nibura yizigamira ibihumbi 5 ku munsi, avugurura inzu ye ndetse anabasha kwishyurira abana amashuri atagombye gusaba inguzanyo cyangwa kugurisha umutungo.

Yagize ati:“Iyo ndebye aho navuye n’aho ngeze uyu munsi, numva nishimira icyemezo nafashe cyo gukorera ubuhinzi muri Greenhouse. Amafaranga nkuramo ni yo anyishyurira amashuri y’abana, nkayakuramo ubwisungane mu kwivuza, nkagura ibiribwa ndetse nkabasha no kwizigamira.”

Ubuhinzi bwa Kubwimana ntabwo bwamuteje imbere wenyine. Kuri ubu akoresha abaturage babiri bahoraho, na bo bavuga ko aka kazi kabahinduriye ubuzima.

Niyonsaba Emmanuel, umwe mu bakozi be, avuga ko imyaka 2 amaze akora muri Greenhouse yamubereye ishuri ryamwigishije ubuhinzi bwa kijyambere.

Yagize ati:“Mbere nakoraga ibiraka hirya no hino, ariko amafaranga ntaboneke neza. Aha nahigiye uburyo bwo guhinga kokombure n’inyanya mu buryo bwa kinyamwuga. Ubu mfite umurima nkodesha mpingamo ibyo bihingwa kandi umusaruro uragenda wiyongera.”

Yongeraho ko amafaranga yakuye muri aka kazi yamufashije kuvugurura inzu ye.

Yagize ati:“Nakuye ku nzu yanjye amategura ashaje n’ ibisenge  nshyiraho amabati 45 mashya, nshyiramo inzugi nshya kandi ubuzima bw’umuryango wanjye bwahindutse. Inzozi mfite ni ukuzubaka Greenhouse yanjye mu myaka iri imbere.”

Nyirabakunzi Jacqueline na we ni umwe mu bo Kubwina yahaye akazi, avuga ko amafaranga yagiye ahembwa yayashoye mu bworozi, ubu akaba ageze ku ngurube umunani.

Yagize ati:“Nakoresheje amafaranga nakuye muri aka kazi ngura amatungo. Ubu mfite ingurube umunani kandi nanjye mfite umuntu umwe nkoresha. Ikindi kandi natangiye guhinga puwavuro ku butaka bwanjye nkurikije ubumenyi ngenda nkura hano.”

Abakozi ba Kubwimana bishimira ko bahawe akazi

Nyirabakunzi asanga ubuhinzi bwo muri Greenhouse ari umwe mu mishinga ifasha abaturage kuva ku rwego rumwe bajya ku rundi.

Yagize ati:“Iyo umuntu afite ubushake bwo gukora, Greenhouse ishobora kumuhindurira ubuzima. Nibura njye natangiriye ku kazi koroshye ariko ubu mfite ibikorwa byanjye bwite.”

Kubwimana asanga igihe ubuhinzi bukozwe kinyamwuga bushobora kuba ubucuruzi bwunguka nk’indi mishinga yose, ngo kuko Greenhouse ituma umuhinzi ahinga igihe cyose cy’umwaka, ntabangamirwe cyane n’imvura cyangwa amapfa, bityo umusaruro ukaboneka igihe amasoko awukeneye.

Yagize ati:“Ndasaba urubyiruko n’abandi bahinzi kudatinya gushora imari mu buhinzi bwa kijyambere. Greenhouse ni igisubizo ku kibazo cy’umusaruro muke no ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe.”

Nubwo Kubwimana yishimira iterambere amaze kugeraho,  avuga ko ubuhinzi bwa Greenhouse busaba ishoramari rinini, bityo ko kubugirira ubwishingizi ari ingenzi;akaba avuga ko Greenhouse ze yazishyize muri gahunda y’ubwishingizi bw’ubuhinzi,abinyujije muri gahunda ya Tekana urishingiwe Muhinzi -Mworozi ibintu bimuha icyizere cyo gukomeza gushora imari no kwagura ibikorwa bye.

Yagize ati:“Iyo umuntu yashoye amafaranga menshi muri Greenhouse, agomba no gutekereza uko yayarinda. Kuba narafashe ubwishingizi bituma nkora nizeye ko n’iyo habaye ikibazo ntasigara ntacyo mfite. Ni yo mpamvu nshishikariza abandi bahinzi n’aborozi gushinganisha ibikorwa byabo.”

Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushishikariza ubuhinzi bwa kijyambere bugamije kongera umusaruro no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ubuhamya bwa Kubwimana Jean Paul bugaragaza ko Greenhouse atari gusa uburyo bwo guhinga, ahubwo ko ishobora kuba inzira y’iterambere, guhanga imirimo no kuzamura imibereho y’abaturage bo mu cyaro.