Musanze: Abarerera muri GS Rwinzovu bishatsemo ibisubizo byo kuzitira ikigo hagamijwe kurushaho kurinda umutekano w’abanyeshuri
Ababyeyi barerera ku Rwunge rw’Amashuri rwa GS Rwinzovu ruherereye mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, bahisemo kwishakamo ibisubizo biyemeza gutanga umusanzu wo kubaka uruzitiro ruzakikiza ikigo, mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano w’abanyeshuri, abarimu n’ibikorwa by’ishuri.
Ababyeyi biyemeje gutanga imisanzu yo kuzitira ishuri barereraho rya GS Rwinzovu
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko ababyeyi, ubuyobozi bw’ishuri n’izindi nzego basanze kuba ikigo kidafite uruzitiro byateraga ibibazo bitandukanye birimo amatungo yazaga kurishiriza mu kigo, abantu banyuraga aho bishakiye, abanyeshuri bagasohoka mu kigo uko bishakiye ndetse n’ibibazo by’umutekano muke byashoboraga guterwa n’uko iri shuri ryegereye umuhanda.
Mu buhamya bw’ababyeyi, bavuga ko hari igihe inka n’andi matungo byinjiraga mu kigo bikaza kurisha mu kibuga abanyeshuri bakinamo. Ibi byajyaga bibangamira gahunda z’ishuri ndetse rimwe na rimwe abanyeshuri bakisanga bakinana n’amatungo mu gihe cy’ikiruhuko.
Perezida w’ababyeyi barerera muri GS Rwinzovu, Nshimiyimana Bernard, yavuze ko kubaka uruzitiro ari igikorwa cyatekerejweho nyuma yo kubona ko umutekano n’imyigire y’abana byari bikeneye kurushaho kwitabwaho.
Yagize ati: “Twabonaga ibibazo byinshi biterwa n’uko ikigo kidafite uruzitiro. Hari amatungo yazaga mu kigo, abantu bakanyura aho bashakiye, rimwe na rimwe hakabaho n’abatwara ibikoresho by’ishuri mu kigo. Twiyemeje rero nk’ababyeyi kwishakamo ibisubizo kugira ngo abana bacu bigire ahantu hatekanye kandi harangwa na disipulini.”
Yakomeje avuga ko buri mubyeyi yemeye gutanga uko yifite , amafaranga azifashishwa mu gutangiza ibikorwa byo kubaka uruzitiro ruzabanza kubakwa ku burebure bwa metero zisaga 200, ndetse utayafite agatanga umubyizi mu gikorwa cyo kubaka.
Umwe mu banyeshuri biga kuri iki kigo, Rukundo Jean de Dieu, yavuze ko uruzitiro ruzafasha abanyeshuri kwiga no gukina batekanye.
Yagize ati: “Hari igihe twakinaga umupira hafi y’umuhanda bikadutera impungenge. Hari n’abana bamwe bajyaga basohoka mu kigo batabiherewe uburenganzira. Uru ruzitiro ruzadufasha kurushaho kugira umutekano no gukurikiza amategeko y’ishuri.”

Abanyeshuri bo kuri GS Rwinzovu bavuga ko kuba ikigo kitazitiye byabatezaga umutekano muke
Abarezi na bo bavuga ko kuba ikigo kidafite uruzitiro byatumaga kugenzura abanyeshuri bigorana, cyane cyane mu masaha y’ikiruhuko ndetse no mu gihe cyo kwinjira no gusohoka ku ishuri.
Bavuga ko hari abanyeshuri bamwe bashoboraga gusohoka mu kigo mu buryo butemewe, bikabangamira imyitwarire yabo ndetse n’uburyo ikigo gikurikirana uburere bahabwa.
Ushinzwe ubugenzuzi bw’amashuri mu Murenge wa Gataraga, Mujawamariya Christine, yashimye intambwe GS Rwinzovu imaze gutera mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi ndetse n’imyitwarire y’abanyeshuri n’abarimu.
Yagize ati: “Turashima uruhare rw’ababyeyi bahisemo kwiyubakira uruzitiro rw’ishuri kuko ari igikorwa kigamije guteza imbere umutekano n’uburere bw’abana. Iki kigo cyigeze kujya kigaragara mu myanya ya nyuma mu mitsindire ku rwego rw’akarere, ariko ubu hari impinduka zigaragara.”
Yakomeje avuga ko kuva ubuyobozi bushya buyobowe na Rwamuhizi Theophile bwatangira inshingano, bufatanyije n’itsinda bakorana, hagaragaye impinduka mu myitwarire no mu mitsindire.
Yagize ati: “Mbere wasangaga bamwe mu banyeshuri bibereye mu isantere y’ubucuruzi ya Gahenerezo mu masaha y’amasomo, hari n’igihe bamwe mu barimu bakwepaga akazi bakajya mu bikorwa bitajyanye no kwigisha. Ubu ibyo byarahindutse ku buryo bugaragara. Turashimira ubuyobozi bw’ishuri ndetse n’ababyeyi bakomeje gukurikirana uburere n’imyigire by’abana babo bafatanyije n’abarezi.”

Abayobozi ba GS Rwinzovu bashimirwa impinduka bagejeje kuri iki kigo harimo imyitwarire n’imitsindire
Umuyobozi wa GS Rwinzovu, Rwamuhizi Theophile, yavuze ko kubaka uruzitiro ari kimwe mu bikorwa bizafasha ikigo gukomeza gutera imbere no guha abanyeshuri ahantu heza ho kwigira.
Yavuze ko ubufatanye bw’ababyeyi ari ikimenyetso cy’uko bashyigikiye gahunda zose zigamije guteza imbere uburezi bw’abana babo.
Yagize ati: “Iyo ababyeyi bagize uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’ishuri, bitanga icyizere ko n’izindi gahunda zigerwaho. Uruzitiro ruzadufasha gukumira ibibazo by’umutekano muke, kurushaho kugenzura abanyeshuri no kubungabunga ibikorwa remezo by’ishuri, ikindi ndashimira ababyeyi ku cyemezo bafashe cyo kuzitira ikigo.”
G.S Rwinzovu ifite abanyeshuri 2,130 n’abarimu 57, ikaba igizwe n’amashuri abanza n’ayisumbuye. Ubuyobozi bw’ishuri n’ababyeyi bavuga ko kubaka uruzitiro ari imwe mu ntambwe zikomeye zizafasha iki kigo gukomeza urugendo rw’iterambere kimaze kugeraho, haba mu mitsindire, imyitwarire ndetse no mu kubungabunga umutekano w’abakigana n’abagikoramo.
