Musanze: CBS Kinigi ikomeje kuba umusemburo w’iterambere ry’aho ikorera
Kuba ishuri riri mu gace runaka bishobora kurenga inshingano zo gutanga uburezi, rikagira uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage baryegereye. Ibi ni byo bigaragara ku ishuri rya (College Baptiste Saint Sylivestre Kinigi (CBS Kinigi) riherereye mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Musanze, aho ibikorwa byaryo by’uburezi n’imibereho myiza y’abaturage bikomeje kugira uruhare mu iterambere ry’aho riherereye.
Kimwe mu bikorwa bigaragaza uruhare rw’iri shuri ni inzu ryubakiye Nyirandamira Drocella, utishoboye wari utuye mu nzu ishaje kandi itari ikibasha kumurinda ibihe by’ikirere, ikaba yarubatswe ku giciro cyavuzwe ko kigera kuri miliyoni 10 Frw.
Uyu mubyeyi w’abana batatu avuga ko mbere yo kubakirwa yari afite ubuzima bugoye, kuko inzu yabagamo yari yubakishijwe ibiti byari byaraboze, amabati na yo yarangiritse ku buryo imvura n’indi mihindagurikire y’ikirere byamuteraga impungenge.
Yagize ati: “Twabaga mu buzima bugoye cyane. Inzu twabagamo yari yubakishijwe ibiti, amabati yarangiritse kandi iyo imvura yagwaga byabaga ngombwa ko turara twicaye, tukitwikira umutaka cyangwa tukiyorosa ihema, ndi kumwe n’abana banjye batatu. Ubu ndashimira cyane CBS Kinigi ku bufatanye na AEBR batugiriye neza bakatwubakira inzu. Nzayifata neza kuko impinduramatwara bazanye mu buzima bwanjye ni ikintu ntazibagirwa.”

Nyirandamira yahawe inzu ifite agaciro gasaga miliyoni 10 frw
Uretse inzu, Nyirandamira yahawe ibikoresho byo mu rugo, ibiribwa bizamufasha kumara amezi abiri ndetse n’ibiryamirwa, kugira ngo atangire ubuzima bushya mu nzu iboneye.
Uwiduhaye Clementine na we agaragaza ko inzu Nyirandamira yabagamo yari iteye impungenge umutekano we, cyane cyane mu gihe cy’imvura.
Avuga ko hari igihe babonaga ko inzu ishobora kumugwaho, bikaba byamuviramo gukomereka cyangwa no gutakaza ubuzima.
Yagize ati: “Twahoraga dufite impungenge z’umutekano we, cyane cyane iyo imvura yagwaga. Iyo wabonaga uko inzu imeze, wahitaga utekereza ko ishobora kumugwaho, akaba yahasiga ubuzima. Kuba yarubakiwe inzu nziza kandi agahabwa n’ibikoresho byo mu rugo biradushimishije, kuko byamuvanye mu buzima bwari bumubereye ikibazo. Turashimira abatekereje kumufasha.”
Umuyobozi wa CB S Kinigi, Reverend Pastor Jimi Niyigaba, avuga ko igitekerezo cyo kubakira Nyirandamira cyaturutse ku bushake bwo kugira uruhare mu gushyigikira gahunda za Leta zigamije kwita ku batishoboye no guteza imbere imibereho y’abaturage.
Avuga ko basanze uyu mubyeyi yarabayeho mu nzu ishaje cyane, amabati yarashaje ku buryo n’ibiti byari biyubatse byari byaraboze, bigatuma itakibasha kumurinda neza.
Yagize ati: “Twabonye ko uyu mukecuru yari afite ikibazo gikomeye cy’aho aba. Inzu yabagamo yari imeze nabi, ibiti byari biyubatse byaraboze, ku buryo atari akibasha kuyituramo mu mutekano. Twafashe icyemezo cyo kumwubakira inzu ifite agaciro ka miliyoni 10 Frw, tuyongeraho igikoni n’ibindi bikoresho byo mu rugo. Twabikoze mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Leta yo kwita ku batishoboye, ariko tunashishikariza abafite ubushobozi kuzamura abari hasi mu mibereho.”

Umuyobozi wa CB S Kinigi, Reverend Pastor Jimi Niyigaba, avuga ko igitekerezo cyo kubakira Nyirandamira cyaturutse ku bushake bwo kugira uruhare mu gushyigikira gahunda za Leta
Akomeza avuga ko CBS Kinigi idashyira imbere uburezi gusa, ahubwo ko yifuza ko iterambere ry’aho ikorera rigera no ku baturage bayegereye.
Yongeraho ko iri shuri na ryo rimaze kwivugurura mu miyoborere, imyitwarire n’ibikorwaremezo, ku buryo ibikorwa byaryo byagiye bihindura isura y’ikigo ndetse bikagira uruhare mu iterambere ry’abagikikije.
Mu bikorwa byamuritswe harimo ikimoteri kijyanye n’igihe, inyubako y’ibiro by’ubuyobozi ifite agaciro ka miliyoni 48 Frw, ikibuga cy’imikino gifite agaciro ka miliyoni zisaga 30 Frw, ibyumba by’amashuri n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Reverend Pastor Jimi Niyigaba avuga ko ibi bikorwa bigerwaho ku bufatanye bw’ikigo n’ababyeyi barerera muri iri shuri.
Yagize ati: “Icyo twifuza ni uko aho ishuri rigeze, n’iterambere ry’aho riherereye rihagera. Ntidushaka kuba ikigo gitanga uburezi gusa, ahubwo tunifuza kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage. Ibi bikorwa byose bigerwaho ku bufatanye bw’ikigo n’ababyeyi, kuko twemera ko iterambere rirambye risaba ubufatanye.”
Avuga ko mu cyerekezo cy’iri shuri harimo no kubaka inyubako zigeretse mu bihe biri imbere, hagamijwe gukoresha neza ubutaka no guhuza ibikorwa by’ishuri na gahunda yo kubungabunga ubutaka no kubukoresha neza.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Theobard, ashima abafatanyabikorwa bagira uruhare mu gufasha imiryango itishoboye, avuga ko ibikorwa nk’ibi bifasha abaturage kubona ubuzima bwiza kandi bigatanga urugero rw’ubufatanye bukenewe mu iterambere.
Yagize ati: “Turashimira abafatanyabikorwa bagira uruhare mu gufasha abaturage batishoboye. Icyiza cy’iki gikorwa ni uko CB S Kinigi na AEBR batagendeye ku kuba uyu muturage ari umukirisitu wabo, ahubwo barebye ikibazo yari afite n’ubufasha yari akeneye. Ibyo ni byo dushishikariza abantu, ko bagomba kugira uruhare mu gufasha bagenzi babo.”
Akomeza ashima ibikorwa remezo byagiye bishyirwa kuri iri shuri, birimo ibibuga by’imyidagaduro, ibiro by’ubuyobozi, ibikoni n’ibyumba by’amashuri, avuga ko bigaragaza uruhare rw’abafatanyabikorwa mu guteza imbere uburezi n’imibereho myiza.
Ku ruhande rw’itorero rya AEBR (Association des Églises Baptistes au Rwanda), ryashinze iri shuri, Musenyeri Ndayambaje Elizaphan, Umuvugizi Mukuru waryo, avuga ko ibikorwa by’ivugabutumwa bidakwiye gutandukanywa no kwita ku mibereho myiza y’abo bigisha ijambo ry’Imana.
Avuga ko AEBR yabanje gushyiraho ibikorwa by’uburezi n’iyobokamana, ariko ikaza no gusanga ari ngombwa kugira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturage, kuko ubuzima bwiza n’iterambere na byo ari ingenzi mu buzima bw’umuntu.
Yagize ati: “Iyo dutanze ijambo ry’Imana, tugomba no gutekereza ku mibereho y’uwo turihaye. Ni yo mpamvu twashyizeho amashuri agamije gutanga uburezi n’insengero zigamije ivugabutumwa, ariko tunashyiraho gahunda n’imishinga ifasha abaturage kwiteza imbere. Twemera ko umuntu akeneye kugira imibereho myiza, akagira n’amahirwe yo kwiteza imbere.”
Musenyeri Ndayambaje avuga ko iri torero rifite ibikorwa by’iterambere mu turere dutandukanye tw’igihugu, birimo imishinga y’ubuhinzi no kubungabunga ubutaka mu turere nka Kirehe, Gasabo na Rutsiro.

Musenyeri Ndayambaje Elizaphan, Umuvugizi Mukuru wa AEBR, avuga ko ijambo ry’Imana rijyana n’ibikorwa by’iterambere
Yongeraho ko bafite gahunda zigamije guteza imbere abagore, aho bashyirwa mu matsinda yo kwizigamira no kwiteza imbere, ndetse n’izigamije gushimangira imibanire myiza mu miryango.
Mu bindi bikorwa avuga ko AEBR igira uruhare mu gufasha abaturage badafite ubushobozi bwo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza, ndetse ikaba inafite gahunda yo kubakira abatishoboye mu Karere ka Kayonza.
Uburezi bufite ireme busaba uruhare rwa buri wese
Musenyeri Ndayambaje Elizaphan avuga ko AEBR ifite amashuri 41, arimo abanza n’ayisumbuye, kandi ko abarezi, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abavugabutumwa bakwiye kumva ko bafite uruhare rukomeye mu gutanga uburezi bufite ireme.
Yagize ati: “Abantu bose bahuriye ku gikorwa cyo kurera, baba abarezi, abayobozi b’ibigo cyangwa abavugabutumwa, bakwiye kumva ko bafite inshingano zo gushyigikira uburezi bufite ireme. Abarezi ntibakwiye kureba akazi kabo nk’akazi ko guhembwa gusa, ahubwo bakwiye kurera abana mu buryo bwuzuye, bakabatoza indangagaciro n’umuco nyarwanda.”
Yongeraho ko uburezi budakwiye kugarukira ku bumenyi umwana ahabwa mu ishuri, ahubwo bukwiye kumufasha gukura afite indangagaciro, ikinyabupfura n’ubushobozi bwo kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango n’igihugu.
Uruhare rwa CBS Kinigi mu kubakira umuturage utishoboye, kuvugurura ibikorwa remezo by’ishuri no gukorana n’ababyeyi n’abandi bafatanyabikorwa, rugaragaza ko ikigo cy’amashuri gishobora kuba umusemburo w’impinduka zirenga imbibi zacyo, zikagera no ku mibereho y’abaturage bacyo.


Hatashywe ibikorwa by’iterambere kuri CBS Kinigi

