AmakuruUbukungu

Musanze: Imyaka itanu isize Umujyi w’amagorofa, kaburimbo n’amashanyarazi

Manda y’imyaka itanu y’Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze, kuva mu 2021 kugeza mu 2026, yasize impinduka zigaragara mu iterambere ry’Umujyi wa Musanze, aho imihanda ya kaburimbo yiyongereye, inyubako z’amagorofa zirushaho kuzamuka ndetse n’amashanyarazi agera ku baturage benshi.

Izi mpinduka zagarutsweho ku wa 14 Nzeri 2026, ubwo Akarere ka Musanze kamurikaga ibyagezweho n’Inama Njyanama muri manda ya 2021–2026, mu gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo Minisitiri w’Ingabo akaba n’Imboni y’Akarere ka Musanze, Juvénal Marizamunda.

Umujyi wa Musanze, uri mu mijyi yunganira Kigali mu Rwanda, wagiye uhindura isura mu myaka ishize, aho inyubako zigeretse zigaragara mu bice bitandukanye, imihanda ya kaburimbo ikagenda yiyongera, mu gihe ibikorwa remezo by’amazi n’amashanyarazi nabyo byongerewe ubushobozi.

Umwe mu baturage bo mu Mujyi wa Musanze  yitwa  Kamaliza Eugenie, yavuze ko izi mpinduka zigaragarira buri wese, cyane cyane iyo agereranyije uko uyu mujyi wari umeze mbere n’uko umeze ubu.

Yagize ati: “Iyo urebye Umujyi wa Musanze uko wari umeze mbere n’uko umeze ubu, hari impinduka bigaragara. Hari amagorofa menshi, imihanda ya kaburimbo yaragutse kandi amashanyarazi amaze kugera ahantu henshi. Umujyi uragenda waguka kandi ugira isura nshya.”

Yongeyeho ko hakiri ibindi bikorwa bikenewe, ariko ko ibyo bimaze gukorwa ari intambwe igaragara mu iterambere ry’Umujyi wa Musanze.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko mu myaka itanu ishize akarere kateye intambwe mu bikorwa remezo no mu miturire.

Yavuze ko abaturage bafite amashanyarazi bavuye kuri 39% mu ntangiriro za manda bakagera kuri 81%.

Ku bijyanye n’imiturire mu mujyi, yavuze ko yubahirije igishushanyo mbonera yavuye kuri 72% ikagera kuri 87%.

Yagize ati: “Muri iyi myaka itanu, Akarere ka Musanze kageze kuri byinshi aho amashanyarazi twavuye kuri 39% tukagera kuri 81%, imiturire mu mujyi tuva kuri 72% tugera kuri 87%.”

Mu cyaro, Nsengimana yavuze ko imiturire igeze kuri 13%, mu gihe hakomeje gushyirwa imbaraga mu guteza imbere imiturire ijyanye n’igenamigambi ry’akarere.

Mu rwego rwo kuvugurura Umujyi wa Musanze no kuwubaka hakurikijwe igishushanyo mbonera, hubatswe inyubako zigeretse 29 zimaze gutahwa, mu gihe izindi zigera kuri 60 zikiri kubakwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko izo nyubako zizaba zarangiye mu gihe cya manda itaha, bikazatuma umujyi ukomeza kugira isura y’umujyi wubakwa mu buryo bujyanye n’igenamigambi.

Izi nyubako zigaragara cyane mu bice by’Umujyi wa Musanze, aho ibikorwa by’ubucuruzi, serivisi n’imiturire bigenda bihurizwa mu nyubako zigeretse.

Mu bikorwa by’ingenzi byagezweho, harimo kongera ubushobozi bw’uruganda rw’amazi rwa Mutobo.

Nsengimana yavuze ko uru ruganda rwavuye ku gutanga metero kibe 12.500 z’amazi ku munsi, ubu rukaba rutanga metero kibe 55.000 ku munsi.

Mu rwego rw’ubucuruzi, Akarere ka Musanze kandi kubatse isoko rya Kariyeri ryatwaye miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse hubakwa n’irindi soko rizwi nka ‘Food Court’, ryatwaye miliyari imwe n’igice.

Ibi bikorwa byitezweho guteza imbere ubucuruzi no guha abacuruzi n’abaguzi ahantu hagenewe ibikorwa by’ubucuruzi mu buryo bujyanye n’igenamigambi ry’Umujyi.

Abasoje manda bashimiwe umuhate bagize mu iterambere ry’akarere ka Musanze

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze, Ndayambaje Michel, yavuze ko manda barangije yasize ibikorwa byinshi mu nzego zitandukanye, birimo ibikorwa remezo, imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu.

Yagize ati: “Ibyo twagezeho ni byinshi kandi byiza kuko n’amaso arabyibonera haba mu bikorwa remezo aho hahanzwe imihanda ya kaburimbo, hubatswe ibyumba by’amashuri, ibigo nderabuzima, kubakira abatishoboye n’ibindi, ariko kubera dushoje manda yacu, twasaba abazadukorera mu ngata kuzasoza bike byari bitararangira.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimiye Inama Njyanama, ubuyobozi bw’Akarere, abaturage n’abafatanyabikorwa uruhare bagize mu bikorwa by’iterambere.

Yashimangiye ko ibyagezweho bitagomba gufatwa nk’umusozo w’urugendo, ahubwo ko ari umusingi wo gukomeza kubakiraho.

Yagize ati: “Uyu munsi si umusozo wa manda kuri Njyanama ahubwo ni umwanya wo kwishimira ibyagezweho ngo ubutaha bizakorwe kurushaho. Ni nayo mpamvu nsaba abaturage gukomeza kujya bafatanya na Njyanama mu bikorwa bitandukanye mu iterambere ryabo, kuko nta terambere rirambye abaturage bageraho batabigizemo uruhare.”

Minisitiri w’Ingabo akaba n’Imboni y’Akarere ka Musanze, Juvénal Marizamunda, na we yashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare mu iterambere ry’akarere, asaba ko ibikorwa bitaragerwaho bikomeza gushyirwamo imbaraga.

Yagize ati: “Urugendo rurakomeje kandi ibitaragezweho bigomba kuzagerwaho 100% kuko ni gahunda ya Nyakubahwa Paul Kagame, ari nayo mpamvu mbasaba gukomeza kubumbatira umutekano n’iterambere rishingiye ku muturage.”

Manda ya 2021–2026 isize Umujyi wa Musanze ufite ibikorwa remezo n’inyubako bigenda bihindura isura yawo. Amagorofa, imihanda ya kaburimbo, amashanyarazi, amazi meza n’ibikorwa by’ubucuruzi ni bimwe mu bigaragaza iyo mpinduka, mu gihe abazakomereza ku buyobozi bw’akarere n’Inama Njyanama bazasabwa kubakira kuri ibyo byagezweho no gukomeza ibisigaye bitararangira.

 

Umwanditsi: Ikirezi Marie Pacifique