AmakuruImibereho

Musanze: Abagabo batinya guteka kubera gutinya kwitwa inganzwa, abana bakabigenderamo

Mu gihe umugore ari mu yindi mirimo, hari hari bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, batinya kwegera iziko ngo bategurire abana babo amafunguro, kuko bumva ko byatuma bafatwa nk’abagabo bacishijwe bugufi. Iyi myumvire ituma bamwe mu bana bashobora gutegereza igihe kirekire kugira ngo babone amafunguro, mu gihe ubuyobozi bw’akarere buvuga ko Busogo ikomeje kugira imbogamizi z’imirire mibi n’igwingira.

Muwenimana wo mu Kagari ka Gisesero avuga ko iyo umugore we yagiye mu yindi mirimo agakererwa gutaha, adahita ajya mu gikoni ngo ategurire umuryango amafunguro, kuko atinya uko abantu bamubona, cyangwa bikamwambura icyubahiro.

Yagize ati: “Njyewe iyo umugore wanjye yagiye mu yindi mirimo agakererwa gutaha, sinjya mu gikoni ngo nteke. Numva abantu bashobora kumbona bakavuga ko ndi umugabo ugera ibiryo, bakamfata nk’igisahiranda cyangwa inganzwa. Ikindi ni uko ntinya ko n’umugore wanjye yanyubahuka akumva ko namubereye umugabo udashoboye.”

Muhawenimana  avuga ko hari abagabo bakeneye kuganirizwa kugira ngo bumve ko gutegurira abana amafunguro bitagabanya agaciro kabo, ahubwo ko ari imwe mu nshingano zo kubitaho.

Hagenimana Oliva, umwe mu bagore bo muri Busogo, avuga ko hari abagabo bakomeza gufata guteka nk’inshingano y’abagore gusa, ku buryo iyo umugore adahari cyangwa atashye atinze, abana bashobora kubura uwabategurira amafunguro.

Yagize ati: “Mu kurera abana no kwita ku mikurire yabo, umugabo n’umugore bakwiye gufatanya. Hari abagabo bagifite imyumvire iri hasi, ku buryo umugabo asanga umugore adahari ntategurire abana amafunguro, bakirirwa batariye cyangwa bakayabona igihe kitari cyo. Abandi bumva ko baramutse batekeye abana babo bafatwa nk’inganzwa cyangwa abagabo bacishijwe bugufi.”

Hagenimana avuga ko iyo myumvire ikwiye guhinduka, kuko umwana adakwiye kubura amafunguro bitewe n’uko umwe mu babyeyi adahari.

Yagize ati: “Nsaba abagabo nk’abo kwisubiraho bakumva ko ubufatanye ari bwo ntwaro y’iterambere ry’umuryango. Iyo ababyeyi bafatanyije, abana bakitabwaho kandi bakabona indyo yuzuye, bibafasha gukura neza.”

Ku bwa Hagenimana, gufatanya mu rugo ntibikwiye kugarukira ku gutegura amafunguro gusa, ahubwo ababyeyi bakwiye no kumvikana ku buryo abana bagaburirwa, gukurikirana imikurire yabo no kubageza kuri serivisi zibafasha gukura neza.

Mugabowindekwe na we avuga ko abona bidakwiye ko umugabo yumva ko gushyira inkono ku ziko ari ugutakaza agaciro, mu gihe ibyo akora bishobora gufasha umuryango we.

Yagize ati: “Kuba uri umugabo ukaba udashobora gushyira inkono ku ziko ngo utegurire abana bawe amafunguro, cyangwa ngo ugire uruhare mu yindi mirimo yo mu rugo, ni ubugwari. Abagabo nk’abo turabafite, nubwo ari bake, turabegera tukabagira inama.”

Akomeza avuga ko hari n’abo baganiriza aho bahurira banywa agacupa, bakabasaba guhindura imyumvire no kwumva ko inshingano zo kurera abana atari iz’abagore bonyine.

Mugabowindekwe avuga ko bimutera agahinda kubona mu gace kabo hahingwa imyaka itandukanye, ariko hakaba hakigaragara abana bafite ibibazo by’imirire mibi.

Yagize ati: “Birababaje kubona ahantu hahingwa imyaka itandukanye hakigaragara abana bafite imirire mibi. Umusaruro w’ubuhinzi ukwiye no kugaragarira mu mafunguro abana babona mu ngo. Ababyeyi bakwiye kureba uko bakoresha ibyo bejeje kugira ngo abana babone indyo yuzuye, kandi abagabo bakagira uruhare mu gutegura no kugaburira abana babo.”

Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe gahunda mbonezamikurire y’abana bato, Emmanuel Ntacyumpenze, avuga ko imyumvire y’ababyeyi n’uburyo bitabira gahunda zo kwita ku bana biri mu byo ubuyobozi bukomeje kwitaho mu kurwanya imirire mibi.

Avuga ko ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2019–2020 bwagaragaje ko igwingira mu bana bo mu Karere ka Musanze ryari kuri 45,4%, mu gihe imibare yatangajwe ku mwaka wa 2025 yerekana ko ryari ryageze kuri 31,9%.

Yagize ati: “Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare bwagaragaje ko mu 2025, Akarere ka Musanze kari kageze kuri 31,9%. Ibi bigaragaza ko igwingira ryagabanutseho amanota 13,5 ugereranyije n’igipimo cya 45,4% cyari cyagaragajwe mu bushakashatsi bwo mu 2019–2020. Ubukangurambaga ni imwe mu ngamba dukomeje gushyiramo imbaraga.”

Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe gahunda mbonezamikurire y’abana bato, Emmanuel Ntacyumpenze

Ntacyumpenze avuga ko Umurenge wa Busogo ukomeje kugira imbogamizi zirebana n’imirire mibi, ndetse ko hari abana bataritabira ibigo mbonezamikurire y’abana bato.

Yagize ati: “Umurenge wa Busogo ufite abana benshi bafite imbogamizi z’imirire mibi. Hari kandi abana bagera kuri 983 batitabira gahunda y’ibigo mbonezamikurire y’abana bato. Mu bibazo tugenda tubona harimo imyumvire y’ababyeyi bamwe na bamwe, kutuzuzanya mu kurera abana no kutabategurira indyo yuzuye. Ibi ni byo dukomeje kwigisha abaturage kugira ngo bihinduke.”

Avuga ko ubuyobozi bukomeje gukangurira ababyeyi kugira uruhare mu gutegura indyo yuzuye, kugaburira abana ku gihe no kubakurikirana kugira ngo ibibazo by’imirire mibi bibashe gukumirwa hakiri kare.

Yongeraho ko amakimbirane yo mu miryango, ubusinzi n’izindi mbogamizi z’imibereho bishobora kugira ingaruka ku buryo abana bitabwaho, bityo ko kurwanya igwingira bisaba ubufatanye bw’abagize umuryango n’inzego z’ibanze.

Mu rwego rw’ingamba z’igihugu zo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, Akarere ka Musanze gafite intego yo kugabanya igwingira rikagera nibura kuri 15% bitarenze umwaka wa 2029, nk’uko Ntacyumpenze abivuga.

Avuga kandi ko abana bagera ku 45.096 mu Karere ka Musanze bari mu bigo mbonezamikurire y’abana bato, ariko ko hakiri urugendo kugira ngo abana bose babone serivisi zibafasha gukura neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Theobard, avuga ko gutegurira abana amafunguro bitagomba gufatwa nk’igisebo cyangwa ikimenyetso cy’uko umugabo yacishijwe bugufi.

Yagize ati: “Ku bijyanye n’abagabo bavuga ko guteka ari ukuba inganzwa, turabibutsa ko gutekera abana ari iterambere, atari igisebo. Kuba umugabo ushaka ibitunga umuryango byonyine ntibihagije; agomba no kugira uruhare mu mibereho myiza n’imikurire y’abana be.”

Kayiranga avuga ko ubuyobozi buzakomeza kwegera imiryango no gukangurira ababyeyi gufatanya mu nshingano zo kurera, kugira ngo abana babone amafunguro aboneye kandi bitabweho uko bikwiye.

Kurwanya igwingira ntibisaba ko umugore aba ari we wenyine utekera abana cyangwa ukurikirana ibyo bakeneye. Bisaba ko ababyeyi bombi bagira uruhare mu kubitaho, bagakoresha neza ibiribwa biboneka, bakamenya gutegura indyo yuzuye kandi bakagana serivisi z’ubuzima n’izo mbonezamikurire igihe bikenewe.

Ku bagabo bagifata guteka nk’igisebo, guhindura iyo myumvire bishobora gutangirira ku gikorwa cyoroheje cyo gutegurira umwana ifunguro igihe nyina adahari. Ni intambwe ifasha kubaka urugo rufatanya, aho umwana adahomberera kubera inshingano zashyizwe ku muntu umwe gusa.